Umunyamisiri Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Bwongereza

4 23-04-2018 - saa 07:58, Manzi Rema Jules

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu mwaka muri shampiyona y’u Bwongereza “PFA Player of the Year”, ahize Kevin De Bruyne wa Manchester City wahabwaga amahirwe menshi yo kugitwara.

Salah w’imyaka 25, wigaragaje bikomeye uyu mwaka yatsindiye ikipe ye ibitego 31 muri shampiyona, byatumye atorwa n’abakinnyi bagenzi be nk’uwitwaye neza kurusha abandi mu mwaka.

Yahise anaba Umunyafurika wa kabiri mu mateka ubashije guhabwa iki gihembo nyuma ya Riyad Mahrez ukomoka muri Algeria wagihawe mu 2016 ahesheje Leicester City igikombe.

Iki gihemb Salah yagitwaye Umubiligi, Kevin De Bruyne uri ku isonga ry’abahesheje Manchester City igikombe cya shampiyona uyu mwaka naho rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane, akaba yabaye uwa gatatu.

Salah wanatowe nk’umukinnyi mwiza muri Afurika muri Mutarama 2018, aracyafite amahirwe yo kuzatorwa nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu mwaka ndetse n’umukinnyi mwiza watowe n’abanyamakuru bandika imikino mu Bwongereza.

Mu bandi bakinnyi bahembwe harimo rutahizamu wa Manchester City, Leroy Sane, watowe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto.

Fran Kirby ukinira Chelsea y’abagore ni we wabaye umukinnyi mwiza wahize abandi muri icyo cyiciro naho Lauren Hemp wa Manchester City y’abagore aba umukinnyi mwiza ukiri muto.

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah
Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah yegukanye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
innocent 2018-06-17 05:18:17

Nibyo rwose aragikwiy utabyemera se yagihande? Kandi barahari batubwire

2
Gakuru valere 2018-04-23 06:05:08

Oya pe nabatamwemera aragikwiriye ntabwo nyamweru yitwaye neza kurusha Messi w’africa genda ukina nka Messi pe copy paste na behaviours all of them ngaho ryoherwa

3
Gakuru valere 2018-04-23 06:05:08

Oya pe nabatamwemera aragikwiriye ntabwo nyamweru yitwaye neza kurusha Messi w’africa genda ukina nka Messi pe copy paste na behaviours all of them ngaho ryoherwa

4
nshimirimana aloys 2018-04-23 01:41:07

NDI ALOYS IBURUNDI BUJA NDABAKURIKIRANYE KUVA BARCELONA ISEZEREW NACIY NGWAR

Kwamamaza