IGIHE

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa yeguye

8 16-04-2018 - saa 09:05, Manzi Rema Jules

Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 16 hatowe Komite nshya.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Habineza yemeye ko amakuru yo kwegura kwe ari impamo. Yagize ati "Nibyo."

Habineza uri gusezera bagenzi be bakoranaga muri Ferwafa ntiyatangaje impamvu z’ubwegure bwe.

Mu butumwa yari yabandikiye abasezera yagize ati “Nshuti zanjye. Biragoye cyane gusezera ku bantu babaye inshuti cyane kurusha kuba abakozi bagenzi bawe. Mu gihe negereje kugenda, nzahora nzirikana ndetse nzakumbura ubupfura bwanyu. Mbabajwe no kuba ibyishimo byo gukorana namwe bigeze ku ndunduro ariko bizampora ku mutima iteka. Nizeye kuzagaruka gukorana na FERWAFA mu gihe kizaza. Imana ihe umugisha Ferwafa n’abantu bayo.”

Umuvugizi wa Ferwafa, Bonnie Mugabe, yavuze ko kugeza ubu batarabona ibaruwa yanditse yemeza ko Habineza yeguye ariko amakuru baza kuyatangaza.

Habineza wari wagizwe Umunyamabanga wa Ferwafa ku ngoma ya Nzamwita Vincent de Gaulle muri Gashyantare 2018, asimbuye Uwamahoro Tharcille Latifah, yeguye nyuma y’uko iri Shyirahamwe ribonye umuyobozi mushya, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène watowe tariki 31 Werurwe 2018.

Mu minsi 16 uyu muyobozi amaze yakoze impinduka mu bari basanzwe mu buyobozi bwa Nzamwita Vincent de Gaulle zirimo gukuraho uwari umuvugizi, Ruboneza Prosper uwo mwanya uhabwa Bonnie Mugabe wari usanzwe ashinzwe itangazamakuru.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru agitorwa, Perezida wa Ferwafa, (Rtd) Brig Gen Sekamana Jean Damascène, yatangaje ko azabanza kureba imikorere y’Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa mbere yo kwanzura niba bazakorana.

Yagize ati “Ibyo nzabimenya nintangira akazi. Ndashaka kubaka, ubwo ningeramo ndareba uhari niba ahuye n’ibyanjye ubwo turakomezanya niba adahuye n’uko mbitekereza ubwo ndashaka uhuye n’uwo nshaka.”

Umwanya w’Ubunyamabanga muri Ferwafa ushyirwaho n’Inteko rusange, bitandukanye n’indi aho umuyobozi w’Ishyirahamwe ariwe ugena abo yifuza gukorana nabo.

Habineza Emmanuel wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda yeguye ku mirimo ye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Terimbere 2018-04-17 05:41:33

Wowe wiyise xx ubwo urumva ibyo wanditse Atari ivangura? Ukwiye ikiboko wa muginga we. Habineza Emmanuel warakoze ku kazi wakoze uzakomeze utange umusanzu wawe Nahandi.

2
jo 2018-04-16 14:13:34

wowe wiyise xx sinumva neza imitekereze yawe pee ndumva icyiri hasi

3
emmy 2018-04-16 09:26:21

Ariko abanyamakuru barasaze, ubwo se kuba umuntu yasezera kukazi igitangaje ni ikihe, wowe wiyise XX, nagirango nkubwire ko hatayobora isura hayobora ubwenge.

4
Kalisa Euphrem 2018-04-16 06:18:54

Oya Maso witubeshya nawe. Hari umuntu uzi wa hatari ku ifaranga kurusha De Gaule??? Ahubwo vuga ko yeguye kuko yijanditse mu manyanga yose ya De Gaule none akaba abonye agahuru imbwa yihishagamo gahiye!

5
Kalisa Euphrem 2018-04-16 06:18:51

Oya Maso witubeshya nawe. Hari umuntu uzi wa hatari ku ifaranga kurusha De Gaule??? Ahubwo vuga ko yeguye kuko yijanditse mu manyanga yose ya De Gaule none akaba abonye agahuru imbwa yihishagamo gahiye!

6
Kaghese 2018-04-16 05:09:28

Abonye atarusyaho ,atazabona nuko akuramo aye arashwekurada!!!!!

7
xx 2018-04-16 04:30:57

iyi sura nubusanzwe siyo kuyobora Ferwafa

8
Maso 2018-04-16 02:20:20

Ubundi Habineza ni umuhanga mu bintu byo gucunga imari, ndababwiza ukuri ko atakorana n’ umuntu ufite indi ntumbero cyane iy’ifaranga. Igendere uzakora n’ahandi

Kwamamaza