Umukino wa Rayon Sports na Gor Mahia uzaba mu ijoro, wahawe abasifuzi b’Abanya-Misiri

4 1-05-2018 - saa 07:52, Manzi Rema Jules

Umukino wa mbere mu mu matsinda ya CAF Confederation Cup Rayon Sports izakiramo Gor Mahia i Kigali ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 mu masaha y’ijoro wahawe abasifuzi bakomoka mu Misiri barangajwe imbere na Amin Mohamed Amin Mohamed Omar.

Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere mu mateka y’uRwanda ibashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup aho yatomboye kujya mu itsinda ririmo Gor Mahia yo muri Kenya, Young Africans yo muri Tanzania na U.S.M Alger yo muri Algeria.

Ku ikubitiro izakira Gor Mahia kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 saa 18:00 z’umugoroba mu mukino uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka mu Misiri barimo Amin Mohamed Amin Mohamed Omar uzaba ari hagati mu kibuga akazaba yungirijwe na Tahssen Abo El Sadat Bedyer na Mahmoud Ahmed Abo El Regal.

Mu gihe Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego bitanu ku busa mu mpera z’icyumweru gishize, Gor Mahia isanzwe ikinamo ba rutahizamu babiri b’Amavubi, Jacques Tuyisenge na Kagere Meddie, yo yanganyije na Mathare United ibitego 2-2 ibyayo byose bikaba byaratsinzwe na Tuyisenge.

Mu gihe bisanzwe bizwi ko intwaro ya Rayon Sports ya mbere ari umurindi w’abafana benshi baba bayiri inyuma iyo yakiniye mu rugo, ibitangazamakuru byo muri Kenya biratangaza ko na Gor Mahia n’ubundi isanzwe ikunzwe bikomeye iwabo, izaza i Kigali iherekejwe n’abafana benshi cyane.

Kureba uyu mukino abafana bazishyura ibihumbi 20000 Frw ku bashaka kwicara mu myanya cy’icyubahiro (VVIP), ahatwikiriye bishyure ibihumbi 5000 Frw naho ahasigaye hose bishyure ibihumbi 2000 Frw.

Rayon Sports izatangira imikino y'amatsinda ya CAF Confederation Cup ikinira mu rugo
Tuyisenge Jacques na Kagere Meddie ni bamwe mu bitezwe bikomeye bazaba bahanganye na Rayon Sports
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
gustave 2018-05-02 11:51:23

lazima mungangane I hope hamutatuangusha ,juu mkicome kenya tutawasupport kama Rwanda diaspora in kenya

2
Innocent wafula 2018-05-01 14:26:53

Mtajua hamjui, mtadungwa kama 3 gormarhia ni team kubwa hapa eastern africa tutakuja kwa wengi

3
ngaaga 2018-05-01 02:31:33

nibaze biteguye kujya kwamamaza 4G muri kenya ndakeka itarahagera. Rayon Sports Big UP!!! tukurinyuma.
Gusa stade bayifungure kare bye kuba nko kuri Costa dasol.Baradukereje twinjira umukino utangiye,tutarebye echauffement ,tutarebye uko bava muri vestiere , kbsa badufashe na tiket bazegeze hafi nka kimironko nahandi.murakoze.

4
Mukozi w'Imana 2018-05-01 02:15:00

Bazaze bikandagira kuko Gikundiro yacu ubu imeze neza. Gusa umutoza azakore ibishoboka byose ashyiremo abakinnyi bizewe ubundi twereke For Mahia isomo rya ruhago.

Kwamamaza