Ukuri kutamenyekanye ku itoroka rya Rwatubyaye muri Rayon Sports, aho yabaga n’ibyo yakoraga

16 6-12-2017 - saa 22:01, Manzi Rema Jules

Tariki 28 Nyakanga 2016 nibwo hamenyekanye inkuru mbi ku bakunzi ba APR FC ko myugariro wari inkingi ya mwamba, Rwatubyaye Abdul, yerekeje muri mukeba Rayon Sports ariko nayo ataranayikoramo imyitozo ahita aburirwa irengero agaruka mu Rwanda nyuma y’amezi atanu.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 agarutse yatangiye gukinira Rayon Sports nubwo atagizemo ibihe byiza nk’uko yari asanzwe azwi muri APR FC; ariko yashoboye gutwarana nayo igikombe cya shampiyona.

Nubwo kugenda kwe kwavuzweho cyane bikagera aho yitwa amazina atandukanye agaragaza ko ari bihemu ntabwo hamenyekanye icyari cyatumye agenda, aho yari yagiye, ibyo yakoraga n’uko yagarutse.

IGIHE yasuye Rwatubyaye wavunitse kuri ubu akaba arwariye iwabo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge. Yabazwe ‘ligament’ mu Ukwakira ariko arimo koroherwa ndetse atangiye gushinga ikirenge atagendeye ku mbago nko mu minsi ishize.

Ku nshuro ya mbere, Rwatubyaye yanemeye kuvuga ku buryo yavuye muri APR FC akerekeza muri Rayon Sports ati “Urugendo rwo kuva muri APR FC njya muri Rayon Sports ntabwo rwari rworoshye kuko imyaka itatu nakinnyemo navuga ko ariyo nubakiyemo izina.”

Yakomeje agira ati “Gusa njya kuvamo ntabwo ari ibintu natekerejeho cyane. Ni icyemezo nafasha mu gihe gito gishoboka. Numvaga ko uko nakwitwara ndi muri APR FC nshobora no kubikora muri Rayon Sports nkanarenzaho. Yombi ni amakipe meza mu gihugu, ahora arwanira ibikombe, kujya muri Champions League…navuga ko nta kintu nahombye rwose.”

“Nibyo sinagize ibihe byiza muri Rayon Sports kubera imvune ariko ninkira nziko nzagaruka meze neza kurusha n’uko bari banzi muri APR FC.”

Rwatubyaye Abdul yavuze uko yacitse Rayon Sports akimara kuyisinyira

Uko yatorotse

Asobanura uko yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri agahita aburirwa irengero akagaruka nyuma y’amezi hafi atanu, Rwatubyaye yagize ati “Sinzi uko nabivuga ariko nabyo ntabwo byari byoroshye. Ubundi nagiye kuva muri APR FC mfite amakipe yo hanze anshaka ariko ntizeye ko 100% bizakunda ngo nyajyemo.”

Yakomeje agira ati “Naravuze nti reka mbe ngumye hano mu Rwanda kuko hariya bishobora kwanga ugasanga ndi gutakaza. Maze gusinyira Rayon Sports, nyuma y’iminsi ibiri ushinzwe kunshakira amakipe yahise ampamagara ambwira ko ngomba gufata indege mu minsi itatu cyangwa ine ngo mbe nitegura. Navuye ino [mu Rwanda] nca Kampala ari naho nafatiye viza yo kujya mu Misiri.”

Muri Uganda niho yagombaga guhita afatira viza imujyana mu Burayi bw’Iburasirazuba muri Macedonia ariko ntibyamuhira amara ukwezi i Cairo adafite icyo akora.

Yagize ati “Mu Misiri nahamaze nk’ukwezi ntegereje visa yo kujya muri Macedonia, niho nari mfite igeragezwa ariko byaratinze cyane. Nabonye viza ya Macedonia nyuma cyane hashize amezi nk’abiri.”

Mu gihe yari agitegereje viza ijya muri Macedonia, avuga ko ushinzwe kumushakira amakipe ukomoka muri Turikiya yamufashije kubona viza yo muri Turikiya bayisaba banyuze muri Kenya ihita iboneka, agezeyo akora amageragezwa mu makipe menshi yo mu cyiciro cya kabiri n’icya mbere.

Yagize ati “Muri Turikiya nahamaze hafi amezi atatu, muri icyo gihe nanyuze mu makipe ane harimo imwe yo mu cyiciro cya mbere n’izindi zo mu cya kabiri. Si ukuvuga ko natsinzwe amageragezwa ahubwo habayeho ikibazo cyo kutumvikana. Ubundi nta geragezwa nakoze, aho nageraga nahitaga ntangira imyitozo, imikino ya gicuti nkayikina, mbese ukabona ni ibintu bisanzwe.”

“No muri iyo kipe yo mu cyiciro cya mbere yitwa Kayserispor nagezemo baranshima bumvikana n’ushinzwe kunshakira amakipe ko bazanyishyura mu bice bibiri ariko sinzi ikibazo cyaje kubamo nyuma natangiye no gukora ibizamini by’ubuzima, ambwira ko byahagaze ngomba kujya gukora igeragezwa ahandi.”

Amageragezwa yarayakomeje ariko ntibyamuhira, nyuma amaze kubona viza ya Macedonia bitinze, hasigaye iminsi mike ngo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunge we n’umuhagarariye bemeza ko atagomba kujyayo ahubwo agaruka mu Rwanda kugira ngo abe akinira amakipe bisanzwe azongere agende ikindi gihe.

Mu gihe hari byinshi byavugwaga ko uyu mukinnyi yaba yarashyizweho iterabwoba kubera guhindura amakipe akaba ariyo mpamvu yagiye, yabwiye IGIHE ko ibyo yakoraga byose nta muyobozi wo muri APR FC ndetse nta n’uwa Rayon Sports wabaga abizi kuko amaze kuyisinyira yahuye n’abayobozi kabiri gusa basangira, bamubwira ku ntego z’ikipe.

Amaze gufata icyemezo cyo kuva mu Rwanda, Rwatubyaye avuga ko yahise afunga nimero za telefone z’abantu bose, asiga iz’abamufashaga kugenda gusa ari nabo bari bazi gahunda ze.

Agiye kugaruka mu Rwanda, avuga ko yabanje kuvugana na Gacinya Chance Denis wari Perezida wa Rayon Sports ari nawe wari wamuguze, amusobanurira uko yagiye n’aho yari ari amubaza niba yagaruka bakamwakira. Gacinya ngo yamubwiye ko aza agakina kandi abafana bazamwishimira batitaye ko yari yabatengushye.

Ku myitozo ya mbere muri Rayon Sports yabereye kuri Stade ya Kigali, abafana barenga ibihumbi 3000 bari baje kuyireba banishyuye, bikaba bimwe mu byatumye uyu mukinnyi arushaho gukunda ikipe birenze ibyo yari yiteze ko bazamutuka.

Rwatubyaye afite imvune izatuma asubira mu kibuga muri Gicurasi 2018
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Claude 2017-12-08 00:17:42

Uyu career ye iri mumarembera to be honest! kuko ubundi igikomere kije kuruhu rwisiga mukorogo utarebye neza hazamo na cancer!

2
kamana 2017-12-07 15:19:45

Ntabwo twamushyigikira ko yatorotse ikipe atavuze kandi akiri umushyitsi muri yo, ariko na none Rayon n’ikipe yamye irngwa no kugie’imbabazi...Turanamushimira ko yabay’umugabo akagaruka agasaba n’imbabazi.
Ni abakinnyi bangahe se Urwanda rumaze guhomba batorokeye i Burayi, bakiri na bato, bashyika yo gukina bagahita babihagarika umwuga wa bo n’impano bigapfa uko? Iyo ashaka yari guhita yikatira akigira mu kindi gihugu i Burayi akaba impunzi.
Ndamwifuriza gukora neza, hanyuma agakinira Rayon Sport.
Rwatubyaye cyo jya bere kandi uter’intambwe imbere wemye... Uracyari muto, icyo ugomba gushyira ho umutima ni umwuga wawe wo gukina. Uzabigera ho, nubishyira mu mutima no mu ngiro.
Harakabaho Rayon Sport na Rwarubyaye Abdul...

3
Ange 2017-12-07 09:55:31

Aramaze mumureke buriwese nicyakunda rata urware ubukira ibyowakoze nundiwese ushaka gutera imbere yabikora ikiruta ikindi wakoze kiza nuko wemera ikosa wakoze ugasubira inyuma ukarikosora courage nikaribu mwikipe y’ IMANA ariyo gikundiro

4
bravo 2017-12-07 08:32:21

hhhhaaa yabonye umwanya wokujya kwitukuza muri gasenyi fc...

5
jean de LA paix 2017-12-07 06:16:27

Hoshyi genda uri umuhemu ntukwiye no kwitwa Rwatubyaye niba ari Urwanda, wari kwitwa Yatubyaye wenda ikaba ari nka Nigeria cg Congo, ntamuntu w’umugabo wakwitukuza ngo abe afite ubundi bwenge, maze n’abagore bitukuza usanga barazengereje abagabo babo! umuntu wese wihindura uruhu njye mufata nk’ufite ikibazo cy’imitekerereze kubera ko: bitwara amafranga kandi burya nta n’ubwiza bizana , ninabyo bituma abazungu badusuzugura rwose ugasanga turirirwa tubatuka tubahora ubusa

6
Corode 2017-12-07 02:55:47

Nkumuntu wumusore yitukuza ngo bigende bite ko ubwiza bwe buba mwikofi ye

7
Nangarayo 2017-12-07 02:30:03

Yewe genda gasenyi warakubititse, uhorana ibibazo nkibya nyina wa Bizuru, mwabonye umukinnyi mugura, ibi babyita indashima, ese ubundi mwabonaga ibyo yabuze muri APR muzamuha ngo anyurwe aribiki?, uyu ntaho ataniye na Bokota labama!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

8
roza 2017-12-07 01:15:35

Asyi, bavugaga rwatubyaye nkumva numuntu mwiza wiyubashye umerita ubunyarwanda, none i
Umusatsi wamwereyeho mbese wajyirango Numu congo man,rwose APR nubundi ntiyakinisha umuntu nkuriya pe! Nuwa rayon kbsa

9
Se7 2017-12-07 00:35:02

Arware ubukira turamutegereje kdi turamukumbuye kumubona akina

10
kanyarwanda 2017-12-07 00:26:37

Urwanira byinshi ukabura na duke warufite kandingo isuri isabira byinshi igasohoza bike mbiswa ra!

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza