IGIHE

Uganda: Abafana ba Arsenal bari bafunzwe bishimira igikombe bataratwara barekuwe

0 25-01-2023 - saa 12:26, Ntare Julius

Abafana ba Arsenal FC bo mu Ntara ya Jinja muri Uganda bari batawe muri yombi ku wa Mbere tariki 23 Mutarama 2023 bishimira Igikombe cya Shampiyona bataratwara nyuma y’umukino ikipe yabo yatsinzemo Manchester United ibitego 3-2 barekuwe nyuma y’iminsi ibiri bafunze.

Ubwo aba bafana biraraga mu muhanda bari bambaye imyambaro ya Arsenal FC yo mu Bwongereza banafite Igikombe cy’igikorano bishimiraga ubwo bafatwaga.

Polisi ikimara kurekura aba bafana yarababwiye iti ’’Tuzongera kubonana tariki ya 28 Gicurasi [ubwo Shampiyona izaba irangiye].’’

Mu gihe Polisi yabarekuraga yatangaje ko bishimiye iyi ntsinzi mu Mujyi wa Jinja nta burenganzira babisabiye, bityo Polisi ibafunga ibashinja kubangamira ituze rusange.

Umwe muri abo bafana yabwiye abanyamakuru ko bazasaba uruhushya rwo kwishima mu gihe Arsenal yatwara Igikombe cya Premier League.

Yakomeje ati “Tuzakorera ibirori muri Stade ya Bugembe”.

Polisi yatangaje ko yasanze abo bafana batazi iby’ibanze kuri iyo kipe, ko batazi igihe Arsenal yaciye umuhigo w’imikino myinshi idatsindwa, kandi bavuze ko uwahoze ari umunyezamu wa Uganda ari umukinnyi wa Arsenal FC.

Arsenal FC ubu ni iya mbere muri Premier League n’amanota 50, irusha Manchester City amanota atanu. Iyi kipe ikeneye kwitwara neza mu mikino 19 isigaje kugira ngo itware iki gikombe iheruka mu 2004.

Abafana ba Arsenal bari batawe muri yombi bishimira igikombe cya Shampiyona bataratwara barekuwe
Abafana ba Arsenal FC bitwaje Igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza batawe muri yombi bari kucyishimira nyuma yo gutsinda Manchester United
Polisi yasanze abafana ba Arsenal FC mu muhanda mu byishimo by'intsinzi y'ikipe yabo iburiza imodoka
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza