Ubutumwa bwuje amarangamutima rutahizamu Tchabalala yageneye abakunzi ba Rayon Sports abasezeraho

6 11-07-2018 - saa 14:52, Manzi Rema Jules

Nyuma y’amezi atandatu gusa mu mwambaro w’umweru n’ubururu wa Rayon Sports, rutahizamu w’Umurundi Shabani Hussen Tshabalala yamaze kugenera ubutumwa abakunzi b’iyi kipe abasezeraho nyuma yo kwerekeza muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo.

Tchabalala wasinyiye Rayon Sports muri Mutarama uyu mwaka avuye mu Amagaju FC y’i Nyamagabe, yigaragaje cyane mu mikino Nyafurika afasha iyi kipe gusezerera Lydia Ludic y’i Burundi mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League ku bitego 2-1 byose bye.

Yongeye kwerekana ko ari umukinnyi ukomeye mu ijonjora rya kabiri Rayon Sports ihura na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo nubwo atabashije gutsinda mu mikino yombi yarangiye Rayon Sports isezerewe ku bitego bibiri ku busa igahita yerekeza muri CAF Confederation Cup.

Tchabalala yafashije bikomeye ikipe ye kwitwara neza imbere ya Coste do Sol yo muri Mozambique mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup iyitsinda ibitego 3-0 harimo bibiri bye, byanatumye ikomeza mu matsinda nubwo umukino wo kwishyura yawutsinzwe ku bitego 2-0.

Uyu rutahizamu wari umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba Rayon Sports yatangiye kurambagizwa n’amakipe atandukanye ku mugabane wa Afurika, akaba yegukanywe na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo.

Abicishije kuri Facebook, kuri uyu wa Gatatu yageneye ubutumwa bwiganjemo gushimira abakunzi ba Rayon Sports anabasezeranya ko atazabibagirwa kubera ibihe byiza bagiranye n’uko batahwemaga kumushyigikira.

Yagize ati “Ndababaye kuba ngiye nyuma y’ibihe byiza. Nishimiye igihe maze mu ikipe kandi nzahora nibuka ibyiza byinshi twagezeho turi kumwe. Kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ni ikintu tutazibagirwa na rimwe. Byari ibihe bikomeye kuri njye ndetse n’ikipe. Mwaranshyigikiye igihe cyose, nzakumbura umurava wanyu."

Baroka FC uyu mukinnyi agiye gukinira, yarangije umwaka ushize wa shampiyona ari iya 14 byatumye ihindura abatoza ikaba yarazanye Witson Nyirenda igura n’abakinnyi batandukanye barimo Elvis Chipezeze, Tshediso Patjie, Bheki Maliba, Thabo Moseki, Bonginkosi Makume, Siseko Manana, Armand Gnanuillet, Ananias Gebhardt, Orebotse Mongae na Shabani Hussein Tchabalala.

Ubutumwa bugenewe abafana ba Rayon Sports Tchabalala yanditse kuri Facebook
Nubwo nta gitego yatsinze Mamelodi Sundowns ariko yahaye akazi gakomeye ba myugariro bayo
Rutahizamu Hussein Tchabalala yatsinze ibitego bibiri muri bitatu Rayon Sports yatsinze Costa do Sol
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
R.sports 2018-07-12 12:34:44

nagende nubundi twari twaramufatiye ibyemezo nk’aba kinnyi ko tutazongera kumuha ama pase atuma atsinda akirata na Diara turamuhagurukira na Chabalala nagende ndetse na Muvunyi na bamwe munshuti ze bajyane batuvire muri rayon naho ubundi tuzitsindisha mpaka bagiye

2
rayon 2018-07-12 12:28:28

kanyagweee !! Urumva inyana y’imbwa Ngo iradusezera idutaye mu mazi abira aho ibonye ko bikomeye igahita yigendera!! Gusa ngo utazi umurundi amurunda munzu tumuka tumuka

3
khalim 2018-07-12 10:20:36

none c Bell ubu tuvugeko ariwowe Uzi neza icyongereza mw’isi!!? uri hari umuntu wamwandikiye kdi yashyizemo udukosa, uri yatinze kwandika kugirango azakopere cr7 , byumvikane ko wabonye ko watahuye ko Tchabalala atazi kwandika, ndetse nuwamwandikiye ntabyo azi ,kuko yakopeye cr7, kdi na cr7 ntabyo azi kuko uwamukopeye yakopeye utwo dukosa uvuga!!!!!

4
ahahaha 2018-07-12 02:54:48

Amahirwe MASA MASA mon petit frère, warakoze kudufasha cyane igihe cyose wari muri Gikundiro.(UREKE BAMWE MURI BAGENZI BAWE BIJANDITSE MU BIKORWA BIGAYITSE ANTI SPORTIVES bigeze ahabi GIKUNDIRO YACU)
Allah AGUFASHE UKOMEZE UTERE IMBERE

5
Bella 2018-07-11 10:37:17

Uyu muntu wamwandikiye iki cyongereza ndabona atashyizemo udukosa twinshi ese kuki babyanditse ubu kdi hashizigihe,wakopeye Ronaldo ibaruwa yandikiye Real Madrid

6
Charlesnyangezi 2018-07-11 10:22:00

Gasenyi we urarimbutse pe!!

Kwamamaza