IGIHE

U Rwanda ruzakina na RDC mu mukino wa gicuti

0 6-09-2019 - saa 11:02, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, izakina umukino wa gicuti na Les Léopards ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo kwitegura ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun.

Uyu mukino wa gucuti uzaba tariki ya 18 Nzeri kuri Stade des Martyrs i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda ruzaba ruri kwitegura umukino ubanza ruzakirwamo na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, uzaba tariki ya 22 Nzeri mu Mujyi wa Mekelle City mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo izaba iri kwitegura Centrafrique.

Mbere yo kwerekeza muri Ethiopia tariki ya 19 Nzeri, Amavubi azakina uyu mukino wa gicuti uzabera mu mujyi wa Kinshasa tariki ya 18 Nzeri.

Ikipe y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziheruka guhurira muri CHAN 2016 yabereye i Kigali, aho RDC yasezereye u Rwanda muri ¼, irutsinze ibitego 2-1 kuri Stade Amahoro.

Amavubi azakina ijonjora rimwe nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, yatangaje uburyo bushya iyi mikino izakinwamo ubwo Ethiopia yari kuzakira CHAN 2020 iyambuwe, igahabwa Cameroun.

CAF yakoze impinduka mu buryo amakipe yo mu Karere k’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA) azahura, hiyongeramo Ethiopia na Djibouti, aho u Rwanda ruzahura n’ikipe yakomeje hagati y’ibihugu byombi.

Ethiopia yasezereye Djibouti iyitsinze ibitego 5-3 mu mikino yombi y’ijonjora rya mbere yabaye mu kwezi gushize.

U Rwanda ruzongera guhura na Ethiopia hashakwa itike ya CHAN nk’uko byagenze no mu 2017 ubwo hashakwaga iya 2018, Amavubi agakomeza ku bitego 3-2.

Umukino ubanza uzabera muri Ethiopia tariki a 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira.

U Rwanda rwakiriye CHAN 2016 yabereye i Kigali, runitabira iyabereye muri Maroc mu mwaka ushize, ruzaba rushaka gukina iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo ku nshuro ya gatatu yikurikiranya ndetse izaba ari iya kane muri rusange nyuma yo kwitabira CHAN 2011 yabereye muri Sudani.

U Rwanda rugiye kongera guhura na RDC nyuma yo guhurira muri CHAN 2016 i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza