Trump yasabye ibihugu Amerika itera inkunga kuyishyigikira ikakira Igikombe cy’Isi cya 2026

4 29-04-2018 - saa 11:48, Manzi Rema Jules

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyize hamwe na Canada na Mexique mu gusaba guhabwa kuzakira Igikombe cy’Isi mu 2026 zikaba zihanganye na Maroc nayo yashyize imbaraga nyinshi mu gushaka amajwi hirya no hino ku Isi kugira ngo izabe igihugu cya kabiri cyakiriye iri rushanwa muri Afurika.

Mu bihe ibihugu bya Afurika biri inyuma ya Maroc ndetse n’iby’Abarabu biherutse gukora inama bikemeza kuyishyigikira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ibihugu by’inshuti n’ibyo iki gihugu gitera inkunga kuzaha amajwi Amerika ya Ruguru (Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada) kuko bitabaye ibyo nta cyo umubabo wabyo waba umaze.

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Trump yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze ubusabe bukomeye zifatanyije na Canada na Mexique bwo kwakira Igikombe cy’Isi mu 2026. Byaba biteye ikimwaro ibihugu dutera inkunga buri gihe bitadushyigikiye. Kuki twaba dutera inkunga ibi bihugu mu gihe byo bitadushyigikira (harimo n’Umuryango w’Abibumbye)?”

Uyu muyobozi yari yaracecetse ku bijyanye n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira iri rushanwa rikurikirwa na miliyari z’abafana ku Isi hose ariko yateye intambwe asaba ko ibihugu byayishyigikira bitewe n’uko amahirwe ya Maroc akomeje kwiyongera.

Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto, asubiza ku magambo ya Trump, yagize ati ‘‘Hashobora kuba hari ibidutandukanya ariko umupira w’amaguru uraduhuza.”

Aha akaba yagarukaga ku rukuta rutandukanya ibihugu byabo Trump yavuze ko azubaka.

Igihugu kizahabwa kwakira iri rushanwa kizatangazwa tariki 13 Kamena 2018 nyuma y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izabera mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya.

Uburyo Trump yakoresheje bwafashwe na bamwe nk’iterabwoba ryashyizwe ku bihugu bifashwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kwinjiza politiki mu mikino, ibintu biziririzwa mu mategeko agenga FIFA.

Perezida Trump yasabye ibihugu Amerika itera inkunga kuyishyigikira ikakira Igikombe cy’Isi cya 2026
Ubutumwa Perezida Donald Trump yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada byishyize hamwe mu guhatanira kwakira Igikombe cy'Isi cya 2026
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
innocent byiringiro 2018-06-17 05:05:00

Ubworere arashaka kutwibutsa ko adutera inkunga.

2
bebe 2018-04-30 00:42:27

uyu muntu numwirasi mubi numunyagasuzuguro cyane ese kwijambo ry’IMANArivuga nutanga ukuko kwimoso ntikukamenye ko kwiburyo kwatanze none trump we twabahaye mutwishyure afrique tuzashyigikira abacu ntuducemo ibice nibigambo byawe

3
KAMOSO Peter 2018-04-29 06:46:32

Ariko uyu muprezida yizehe koko!!
Amambere,ati" ibihugu dufasha bitazashyigikira ko yeruzalem iba umurwa wa Israel bizakibonera" none ngo ibihugu dufasha bidushyigikire kwakira igikonbe cy,isi.....?!
Ibyo se bihuriyehe?! Ubushobozi bwo kwakira igikombe bugaragarira mu kuba mudufasha?!
Kubashyigikira se ni ingurane y,uko mudufasha? Cyangwa ni uko mubikwiye?!
Aha harimo agasuzuguro ko gutegera abantu ku nda!!!!
Nizere ko u Rwanda ruzashyigikira Maroc rukanayanamaza! Apana ibyo kwifata ngo utiteranya!
Kugenda ku magi/kubagarira yombi rwose si umuco mwiza.Ijabo rijy e riduha ijambo!

4
Gatete 2018-04-29 06:21:28

nagatangaye arikindi avuga atari inkunga batanga

Kwamamaza