Tchabalala yamaze gusinyira Rayon Sports

5 11-01-2018 - saa 14:57, Manzi Rema Jules

Rutahizamu Hussein Shaban bita Tchabalala wari usanzwe akinira Amagaju FC y’i Nyamagabe yamaze gushyira umukono ku masezerano azarangirana n’uyu mwaka w’imikino muri Rayon Sports.

Uyu rutahizamu wigaragaje umwaka ushize akaza mu batsinze ibitego byinshi, yari amaze iminsi yifuzwa bikomeye na Rayon Sports ariko ikaba yari imuhanganiye na Kiyovu Sports.

Nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, King Bernard, yabitangarije IGIHE ko Tchabalala yamaze gusinyira iyi kipe amasezerano azarangirana n’umwaka wa 2017/18 w’imikino nyuma akaba ashobora kuzagurwa bushya mu ikipe y’i Burundi yahoze akinira.

Yagize ati “Ubu Tchabalala ni umukinnyi wa Rayon Sports, byarangiye. Yasinye amasezerano azarangirana n’uyu mwaka kuko ni yo yari asigaje mu Magaju FC. Narangira tuzaganira n’ikipe y’i Burundi yari yaramuhaye Amagaju FC turebe ko twakumvikana tukamugumana.”

Bitewe n’uko Umutoza Olivier Karekezi yagaragaje ko akeneye uyu rutahizamu ariko akanga kurekura na Mugisha Gilbert byavugwaga ko azatangwa mu Amagaju FC nk’intizanyo y’umwaka Rayon Sports ikongeraho miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, byabaye ngombwa ko amakipe yombi yumvikana amafaranga gusa.

King yavuze ko ku bandi bakinnyi iyi kipe yifuza barimo undi rutahizamu uzava muri Zambia, abanye-Congo barimo gukora igeragezwa ibyabo bishobora kuba byarangiye mu cyumweru gitaha abasinya bakemezwa abandi bakabareka kugira ngo umutoza akomeze imyitozo n’abakinnyi azakoresha.

Hussein Tchabalala azakinira Rayon Sports kugera shampiyona irangiye
Hussein Tchabalala ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul n'umuhagarariye nyuma yo gusinya
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bebe 2018-01-11 13:10:29

Ibyose birakureba?

2
kamana 2018-01-11 12:18:49

Bazakinana bose n’ubwo bazana abanyamahanga 7,kandi banezerwe . Icyangombwa n’uko ikipe iba ifit’abakinnyi bizewe mu mpamde zose bazayifata mu ntwge mu mahiganwa akurikira cyane ay’Afrika.
Kandi abavunika na bo si bake.
Tufomba gusubirana igikombe cya Champion du Rwanda.

3
neza 2018-01-11 08:50:02

Harabura nde?
1. Bakame/Abouba
2. Nyandwi/Mayor
3. Rutanga/Irambona
4. Manzi/Ange
5. Faustin/Mugabo
6. Yannick/Sefu
7. Nova/Djabel
8. Pierrot/?
9. Shassir/Shabalala
10. Diarra/Caleb
11. Savio/?

4
neza 2018-01-11 08:50:02

Harabura nde?
1. Bakame/Abouba
2. Nyandwi/Mayor
3. Rutanga/Irambona
4. Manzi/Ange
5. Faustin/Mugabo
6. Yannick/Sefu
7. Nova/Djabel
8. Pierrot/?
9. Shassir/Shabalala
10. Diarra/Caleb
11. Savio/?

5
Igikona 2018-01-11 07:26:48

Niho hahandi ntuzarenza abanyamahanga 3 mu kibuga. Thcabalala, Shasir, Pierrot, Bonfils, Ismaila, na wa munyaMali wundi nizere ko muri kubabara.

Kwamamaza