IGIHE

StarTimes izerekena umukino u Budage buzisobanuramo n’u Buholandi mu gushaka itike ya Euro 2020

0 5-09-2019 - saa 10:20, Eric Tony Ukurikiyimfura

Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi cya 2020 irakomeza muri iki Cyumweru, aho umukino utegerejwe na benshi ari uhuza u Budage n’u Buholandi kuri uyu wa Gatanu saa 20:45 mu Mujyi wa Hamburg.

Aya makipe yombi ari mu itsinda C, aho ahataniye gukomeza mu cyiciro gikurikira hamwe n’ayandi nka Ireland y’Amajyaruguru, Bélarus na Estonia.

U Budage buri ku mwanya wa 15 ku Isi mu gihe u Buholandi bwigeze gufata umwanya wa mbere ku rutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze na FIFA, ubu buri ku mwanya wa 16.

Amakipe yombi ni yo ahabwa amahirwe yo guhita abona itike mu itsinda C mu gihe yasoreza mu myanya ibiri ya mbere muri iyi mikino y’amatsinda.

Kuba Ireland y’Amajyaruguru iyoboye itsinda n’amanota 12 mu mikino ine, u Budage bukagira icyenda mu mikino itatu mu gihe u Buholandi bufite amanota atatu mu mikino ibiri, biraha imbaraga umukino uteganyijwe kuri uyuu wa Gatanu.

Ikipe y’u Budage yitwaye neza muri Werurwe, itsindira u Buholandi i Amsterdam ibitego 3-2 kugira ngo ikomeze kotsa igitutu Ireland y’Amajyaguruguru iri ku mwanya wa mbere.

U Buholandi bumaze iminsi bwitwara neza nk’uko bwabigaragaje mu mikino ya UEFA Nations League, bugiye guhura n’u Budage bushaka kwiyibagiza ibihe bibi bwagize birimo gusezererwa mu matsinda y’Igikombe cy’Isi no kuba ubwa nyuma mu itsinda bwarimo muri Nations League bigatuma bumanuka mu cyindi cyiciro.

U Budage buracyafite amazina akomeye nka Kapiteni Manuel Neuer, Toni Kroos, Marco Reus na Joshua Kimmich bongeye guhamagarwa.

Mats Hummels, Jérôme Boateng na Thomas Müller ntabwo bitabajwe nk’uko byagenze mu Gikombe cy’Isi mu gihe Leroy Sané na Julian Draxler bavunitse.

Umutoza Joachim Löw yitabaje abandi bakinnyi babiri bahamagawe bwa mbere, myugario Niklas Stark na rutahizamu Luca Waldschmidt wigaragaje mu gikombe cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 21 giheruka kuba muri uyu mwaka.

Timo Werner wa RB Leipzig uheruka gutsinda ibitego bitatu mu mukino ikipe ye yahuyemo na Borussia Moenchengladbach mu mpera z’icyumweru na Serge Gnabry umaze gutsinda ibitego birindwi mu mikino umunani yakiniye ikipe y’Igihugu, byitezwe ko umutoza Löw azabatangiza mu busatirizi.

Joachim Löw avuga ko ashaka gutsinda uyu mukino azahuramo n’u Buholandi mbere yo guhura na Ireland y’Amajyagruguru kuri ubu iyoboye itsinda.

U Buholandi bumaze iminsi bwitwara neza ndetse bwatsindiwe ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League na Portugal yari yakiriye imikino ya nyuma.

Umutoza Ronald Koeman yongeye kwitabaza abarimo umukinnyi w’umwaka i Burayi, Virgil van Dijk, ndetse n’abandi nka Georginio Wijnaldum, Kevin Strootman, Ryan Babel na Memphis Depay.

Abakunzi b’Umupira w’Amaguru mu bice bitandukanye bya Afurika, bazabasha gukurikirana uyu mukino w’aya makipe y’amakeba ubwo uzaba uri kubera i Hamburg kuri shene ya StarTimes World Football dore ko iyi Sosiyete iyoboye mu bijyanye no gusakaza amashusho ya Televiziyo yaguze uburenganzira bwo kwerekana imikino y’iri rushanwa.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza