IGIHE

Sosiyete eshatu mu biganiro byo kugura Chelsea

0 14-04-2019 - saa 15:06, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ikipe ya Chelsea FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza ishobora gushyirwa ku isoko, kugira ngo haboneke amafaranga yo kwishyura umwenda ibereyemo umuherwe wayo Roman Abramovich.

Nk’uko bitangazwa na Daily Mail, Chelsea yagiranye ibiganiro na sosiyete eshatu ku buryo ishobora kugurishwa kuri miliyani 2.5 z’amapawundi.

Muri izo sosiyete ziri mu biganiro byo kugura iyi kipe harimo iyo muri Amerika n’indi yo muri Aziya mu gihe Jim Ratchliffe, umwe mu bagwizatunga bakomeye mu Bwongereza na we yifuza kuyigura.

Umuyobozi wa Chelsea, Bruce Buck, aherutse gushimangira ko Roman Abramovich agishaka kugumana Chelsea n’ubwo kugeza ubu yahagaritse kureba imikino yayo mu gihe Daily Mail yo ivuga ko muri ibi byumweru bishize, ubuyobozi bwa Chelsea bwagiranye ibiganiro n’izindi sosiyete zishobora kugura ikipe.

Abramovich nta mukino wa Chelsea aheruka kwitabira kuva yangiwe guhabwa Visa yo gukorera mu Bwongereza muri Gicurasi 2018. Uyu mugabo w’imyaka 53 ukomoka mu Burusiya, yahise yishakira ubwenegihugu bwa Israel ajya kuba mu Mujyi wa Tel Aviv.

Abramovich umaze imyaka 16 muri iyi kipe, yakoresheje amapawundi ari hagati ya miliyari imwe na miliyari eshatu mu ikipe ya Chelsea kuva ayigezemo mu 2011, ariko ku nshuro ya mbere, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino nta mukinnyi n’umwe waguzwe.

Iyi kipe kuri ubu imurimo umwenda wa miliyoni 75 z’amapawundi kugeza mu mwaka ushize, aho bivugwa ko yabona miliyari 1.25 mu gihe Chelsea yaba igurishijwe.

Doug Harmer uyobora Oakwell Capital ikurikiranira hafi inyungu z’amakipe, yavuze ko sosiyete zo muri Amerika na Aziya zifuza kugura amakipe yo mu Bwongereza nyuma yo gusanga agira inyungu ku rwego rwo hejuru, aho amakipe arimo Tottenham, Liverpool na Burnley aheruka gutangaza ko yungutse cyane.

Kugeza ubu, Chelsea ni iya kane muri Premier League n’amanota 66 mu gihe muri Europa League ifite amahirwe menshi yo kugera muri ½ nyuma yo gutsinda Slavia Prague igitego 1-0 mu mukino ubanza wa ¼ iyisanze iwayo.

Chelsea ikomeje urugamba rwo kuza mu makipe ane ya mbere muri Premier League no gushaka igikombe cya Europa League
Roman Abramovich ashobora kugurisha Chelsea yari amazemo imyaka 16
Umuyobozi wa Chelsea, Bruce Buck, aherutse kuvuga ko Abramovich agishaka kuguma muri Chelsea
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza