Skol yakoreye umunsi mukuru abakinnyi ba Rayon Sports ibasezeranya ishimwe nibarenga amatsinda

7 29-04-2018 - saa 13:30, Manzi Rema Jules

Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol rutera inkunga Rayon Sports, Ivan Wulffaert, yakiriye abakinnyi bayo mu birori byihariye kuri uyu wa Gatandatu abashimira akazi bakoze bahesha u Rwanda ishema mu mikino ya CAF Confederation Cup, abasezeranya ishimwe ridasanzwe nibagera muri ¼.

Skol yasinyanye amasezerano ya mbere y’ubufatanye na Rayon Sports mu 2014 aho yayihaga asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka (ibihumbi 50 by’amayero) n’ibikoresho bitandukanye byo gufasha ikipe.

Kuva umwaka ushize uru ruganda rwanubakiye iyi kipe Ikibuga cy’Imyitozo mu Nzove ndetse n’amasezerano aravugururwa basinyana azagera mu 2025.

Mu mikino y’imbere mu gihugu aya masezerano yatanze umusaruro kuko Rayon Sports yari isanzwe yarabaye isibaniro ry’ibibazo by’amikoro, kudahemba, imyenda n’ibindi, byabaye amateka yongera gutwara ibikombe no ku ruhande rwa Skol ibinyobwa byayo biramamara ndetse birakundwa cyane by’umwihariko mu mbaga y’abakunzi b’iyi kipe.

Ibyari byaratangiye ari ukwitwara neza mu mikino yo mu rugo uyu mwaka byafashe indi ntera, Rayon Sports yandika amateka iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa iryo ariryo ryose rya CAF nyuma yo gusezerera Costa do Sol yo muri Mozambique.

Mu birori byo kwakira no gushimira abakinnyi ibyo bakoze byabereye mu Nzove, Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko biteye ishema kuba intego yo gutera Rayon Sports inkunga iri kugerwaho.

Yagize ati “Gikundiro ni ikipe iba mu mitima y’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi na Skol ni uko. Twishimiye uko Rayon Sports yitwaye, ni ishema kuri twe nka Skol, ni ishema ku gihugu. Gusa turifuza ko abakinnyi bakomeza kwitwara neza mu mikino y’amatsinda kandi tuzabashimira byihariye.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, yashimiye Skol ku buryo idahwema kuba inyuma y’ikipe ashimangira ko ibyo igeraho ari uko imeze neza, abakinnyi bahembwa neza kandi bishimye bikaba bitari koroha ari abafana gusa bishakamo ubushobozi.

Yagize ati “Turashimira Skol cyane kuko ituba hafi. By’umwihariko kuba turangije umukino ikaza kutwakira, ni izindi mbaraga iba iduteye. Intego yacu muri CAF Confederation Cup ni ugutsinda buri mukino wose kandi urufunguzo ni uguhera kuri Gor Mahia.”

Skol yakiriye abakinnyi nyuma y’uko bari bamaze kunyagira Bugesera FC ibitego 5-0 muri shampiyona harimo bitatu bya Hussein Tshabalala na bibiri bya Ismaila Diarra; iyi kipe iritegura umukino wa mbere wo mu matsinda ya Confederation Cup ku Cyumweru, tariki ya 6 Gicurasi 2018, i Kigali aho izakira Gor Mahia yo muri Kenya.

Abakinnyi ba Rayon Sports na bamwe mu bafana bayo bakiriwe n'Uruganda rwa Skol ibatera inkunga
Myugariro Rutanga Eric yari afite akanyamuneza
Uhereye ibumoso: Hussein Tshabalala, Nahimana Shassir na Irambona Eric bakinira Rayon Sports
Rutahizamu wa Rayon Sports, Ismaila Diarra
Umuyobozi w’Uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko biteye ishema kuba intego yo gutera Rayon Sports inkunga iri kugerwaho
Umubiligi Ivan Minnaert (ibumoso) utoza Rayon Sports nawe yitabiriye ibi birori
Skol yakoreye umunsi mukuru abakinnyi ba Rayon Sports ibasezeranya ishimwe nibarenga imikino y'amatsinda ya CAF
Muri ibi birori hari hanateguwe umuziki unyura amatwi
Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame, yashimiye Skol ku buryo idahwema kuba inyuma y’ikipe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nsengi 2018-05-02 03:12:12

Gushaka umugati sikintu.Claude ari kwifotoza afite skol kandiakunda MUTZIG KUBI.

2
bernard 2018-05-01 01:59:30

ariko nkuyu ngo ni gatera aba yasomye inkuru cg turi kuri gikukundiro nawe ngo abantu bankwen inzoga iryo zina ryawe waryangije

3
Friends 2018-04-30 04:09:51

Ndakwemeye @Gatera!!! Byose bibereyeho kugirango bitugirire umumaro ikibi ni ukubikoresha nabi. Skol nikomeze ibe inyuma y’ikipe nayo idushimishe twinywere Vino!!!

4
Musemakweri 2018-04-30 03:16:53

@ GATERA,uri UMUGATORIKA cg UMUHAMYA WA YEHOVA??????????? UBWO SE URI KUBWIRIZA? ARIKO MWAGIYE MUREKA GUHUBUKA NO GUTUKISHA AMADINI MUSENGERAMO?? UBWO RERO UBA UZIKO UBWIRIJE??????!!!!!! UBA UTEJE IDINI RYAWE ABA HATERS GUSA,UTEYE UMUJINYA WOWE N’ABANDI NJYA MBONA BAMEZE NKAWE BATANGA IBITEKEREZO BITAIMO UBWENGE N’UBUSHISHOZI.

5
Michael 2018-04-30 01:17:51

GATERA ibi bintu wirirwa wandika hano niyo byaba aribyo ntubyemerewe,Genda ubaze ukuyoborera niba wemerewe kubyandika hano si non uri gukorera ubusa n’amakosa akomeye

6
Munyantore john 2018-04-29 09:31:55

Mubyukuri ndishimira cyane ukuntu ikipe irimo yitwara gusa ndisabira abakinnyi gusa gukomeza kuzamura morale batsinda kuko nabo nukuzamhra palmares yabo thxs

7
Gatera 2018-04-29 07:59:38

Uretse Abagatolika n’Abahamya ba Yehova,andi madini yigisha ko kunywa inzoga ari icyaha.Nyamara Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI†batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.

Kwamamaza