IGIHE

SKOL yahembye abafana 29 barebye imikino yose ya Rayon Sports (Amafoto)

2 2-10-2019 - saa 08:46, Eric Tony Ukurikiyimfura

Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembyuye, rwahembye abafana 29 ba Rayon Sports barebye imikino yayo yose mu mwaka ushize w’imikino, bahabwa itike ibemerera kuzareba imikino yose izakira mu mwaka mushya w’imikino wa 2019/20.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira ku kabari k’abafana ba Rayon Sports ‘Blue Empire’ kari i Nyamirambo mu Murenge wa Rwezamenyo.

Abafana bahembwe ni ababaye inyuma y’iyi kipe mu mikino yose yakinnye, batoranyijwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’uruganda rwa Skol Rwanda Ltd yiswe ‘Gikundiro Promotion’ aho umufana yahabwaga ifishi atereshamo Kashe kuri buri mukino yitabiriye. Abahembwe ni abujuje kashe 30.

Bose uko ari 29 bahawe amahirwe yo kuzongera kureba imikino yose iyi kipe izakira biciye mu myanya y’icyubahiro, ku itike bagenewe n’uruganda rwa SKOL.

Tuyishime Karim ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol Rwanda yavuze ko ari igikorwa bakoze mu gihe cy’umwaka wose (uw’imikino wa 2018/19).

Ati “Ni igikorwa twamazemo umwaka wose aho twajyaga ku mikino yose ya Rayon Sports duterera kashe abaje kuyireba kugira ngo turebe ese ni abafana bangahe bashobora kuzareba imikino yayo yose, byari muri gahunda twise ‘Gikundiro Promotion.”

“Intego y’iki gikorwa ni uko dufatamo umufana umwe akazatsindira itike yo guherekeza Rayon Sports mu mikino mpuzamahanga ari we uwitwa Uwera mwabonye hano nubwo yagize ikibazo cy’ibyangombwa. N’aba 29 ni iyo gahunda barimo nabo turabahemba.”
Skol Rwanda ivuga ko iyi gahunda yo guhemba abafana babaye inyuma ya Rayon Sports kurusha abandi izahoraho mu rwego rwo gushimira abayiba hafi.

Abafana 29 bahembwe na SKOL Rwanda ni Musabyimana Emmanuel, Mushimiyimana Jean, Ntawuguranayo Emmanuel, Uwase Patrick, Habintwari Jean Nepo, Tesera Jean Bosco, Uwitonze Syldio, Ntibarikure Jean Bosco, Bihoyiki Ignace, Buhendwa Asouman, Nyirahabimana Donatha, Umumararungu Uwera, Munywentari Eric na Uzabumwana Adrien.

Hari kandi Ahishakiye Jean Marie Vianney, Marayika Agnes, Feza Gisele, Byiringiro Emmanuel, Twamugabo Olivier, Nshimyumuremyi Abdul, Iragena Emmanuel, Gacamumakuba Jean, Uwase Patrick, Nsengimana Gaspard, Ngenzahimana Bosco, Baziruwiha Célestin, Musoni Jean Paul, Cyubahiro Marie na Muragizumuremyi Frédéric.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul na Niwemfura Marie-Paule ushinzwe imenyekanishabikorwa mu ruganda rwa SKOL bahemba abafana 29 bahize abandi mu mwaka ushzie w'imikino
Abafana bose bahawe itike yo kuzareba imikino Rayon Sports izakira mu mwaka w'imikino wa 2019/20

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
jean mateso 2019-10-03 06:42:21

nolese mwabashyize bose ku musururu umwe mumenya amazina yabo nabo alibo? aliko ndabona ali sawa.

mtoto wa mzee.

2
habaguhirwa japiyeri 2019-10-02 23:43:56

ndasuhu za abareyobose naba fanabare yosiporo

Kwamamaza