IGIHE

Sinshobora gutoza Rayon Sports, ndi umwanzi wayo mu kibuga- Buruchaga wa Kiyovu Sports

6 14-08-2019 - saa 20:21, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Umurundi Mugunga Dieudonné uzwi nka Buruchaga yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports n’ubwo yahabwaga amafaranga menshi kuko yaba ahindutse umwanzi w’Abayovu.

Ibi yabigarutseho ubwo ikipe ye yari imaze kunyagira Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu ku Mumena.

Abajijwe n’itangazamakuru niba adashobora kujya gutoza Rayon Sports iramutse imwegereye, Mugunga Dieudonné yavuze ko bidashoboka nubwo yaba yahawe amafaranga menhi.

Ati” Rayon Sports? Oya sinshobora. Kugira ngo mve muri Kiyovu njye muri Rayon Sports ntibyashoboka naho bampa amafaranga angana gute sinshobora. Naba mpemukiye Kiyovu.”

Uyu mutoza avuga ko atumva uburyo umutoza cyangwa umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu Sports akerekeza muri Rayon Sports.

Ati “Ni amateka maremare ya Kiyovu na Rayon Sports. Sinumva ukuntu umukinnyi ashobora kuva muri Kiyovu akajya muri Rayon Sports, aba yigize umwanzi wa Kiyovu.”

“Nka njye nakinnye muri Kiyovu, mba umutoza wa Kiyovu, ejo nkagenda muri Rayon Sports, Abayovu bamfata gute? Oya sinshobora, ni akazi ndabizi, ni amafaranga, njyewe rero sinkeneye amafaranga. Sinagenda muri Rayon Sports kubera amafaranga. Ndi umwanzi wa Rayon Sports mu kibuga, ntabwo ndi umwanzi hanze.”

Buruchaga yavuze aya magambo nyuma y’iminsi mike uwari umutoza wa Kiyovu Sports, Kirasa Alain agizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse kuri ubu ni we wasigaranye ikipe nyuma y’isezera rya Robertinho.

Buruchaga uherutse guhabwa amasezerano y’imyaka ibiri, yavuze ko kugeza ubu akomeje gushaka abakinnyi azajya akoresha mu mwaka utaha w’imikino, aho afite intego zo guhesha Kiyovu Sports igikombe.

Ati” Nabaye umukinnyi wa Kiyovu, icyo umukinnyi aba yifuza ni ugutwara igikombe. Ni yo batabinsaba ngo Buruchaga dushaka ibikombe bibiri cyangwa kimwe, njyewe nzi ko nk’umutoza ngomba gutwara igikombe kugira ngo ibigwi byanjye bikomeze kuba byiza.”

Mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu, Kiyovu Sports yakoresheje abakinnyi biganjemo abari mu igeragezwa.

Urucaca ruzakina undi mukino wa gicuti ku Cyumweru hamwe na Gicumbi FC mu rwego rwo kwitegura Shampiyona y’Icyiciro cya mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' (ibumoso) yavuze ko adashobora gutoza Rayon Sports kuko ari umwanzi wayo mu kibuga
Kiyovu Sports yanyagiye Vision FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatatu
Urucaca rurimo abakinnyi benshi bari mu igeragezwa
Nyuma yo gukina na Vision FC, Kiyovu Sports izakina na Gicumbi FC ku Cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bolingo 2019-08-15 16:10:39

Abiyemezi baragwira koko! Ngo ntabwo yakwemera akazi muri Rayon? Ninde ukamuhaye c? Agasaza kakobanye ubunwa wagira ngo ni Robert Mugabe ngo gutoza Rayon?
Ngo uzaha Kiyovu ibikombe? yeweeeee!!!
Icecekere musaza ururimi ni Bavugirije.

2
mutebi 2019-08-15 10:06:33

ahubwo se iyi mukorogo iteye iturutse he noneho kandi

3
kamana 2019-08-15 05:10:21

Quoi? Alors là, c’est pour moi, une déclaration de guerre inutile envers Le Club du Sud Rayon Sport. C’est une provocation très très osée de la part de ce Monsieur le coach de Kiyovu Sport. Il met exactement le feu, làoù il faut pour frapper fort dès le commencement de son Coaching... Il crée de l’animosité encore plus, entre les deux clubs mythiques’ qui sont moins amis sur le plan footballistique, pour chahuter le Rayon Sport, en même temps en draguant les supporters de Kiyovu. Galvaniser les foules oui. Mais pas àce point en étant Coach. Un Coach est un enseignant en fait. Un enseignant de profession sait discipliner sa langue devant les gens. Il doit le faire encore plus et toujours, surtout devant les médias.
Dans un football d’aujourd’hui, si malade comme nous le voyons, où les fans des clubs ne respectent presque plus rien, on se calme pour ne pas allumer les esprits des supporters d’un autre Club qui est d’habitude vôtre adversaire de premier plan comme il l’est Le Club du Sud. Faisons plus d’attention ànos propres propos vraiment.
Inutile de se mettre sur le dos les fans d’un si grand Club tel que le Rayon Sport.

4
Umufana 2019-08-15 03:25:28

Nyine ntibyashoboka kuko ntanuwamuha uwomwanya nonese muragurango avuge ngo arabyifuza?

5
Muhinda muhozi 2019-08-14 14:30:09

Narinziko mukorogo wayivuyeho nubu rukigeretse pole musaza. Sigaho kwishimira intsinzi utarakina. nutabaruka nibwo tuzaguha impundu cg induru.

6
Hamimu 2019-08-14 14:26:34

Uyu mutoza aranyumije amaso abereyeho kureba kandi akarenze umunaniro karushya ihamagara ashobora kujya gusaba akazi muri Rayon sport batanamukeneye yinginga

Kwamamaza