Real Madrid yandikiye amateka kuri Bayern Munich (Amafoto)

2 26-04-2018 - saa 08:10, Manzi Rema Jules

Real Madrid yatsinze Bayern Munich ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League kuri uyu wa Gatatu mu Budage, iyandikiraho amateka yo kuba ariyo kipe ya mbere ibashije gutsinda imikino 150 muri iri rushanwa binayongerera icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.

Bayern Munich yakiniraga imbere y’abafana bayo niyo yafunguye amazamu ku gitego cya Joshua Kimmich ku munota wa 28 cyabonetse nyuma y’ubundi buryo bwinshi iyi kipe yari yagiye ihusha ndetse na nyuma yaho Thomas Mueller na Robert Lewandowski bananiriwe gutsinda ubundi bwari bwabazwe.

Real Madrid nubwo yarushwaga guhanahana umupira neza ndetse no kureba uburyo bwo gutsinda ibitego, yakoresheje buke yabonye neza aho ku munota wa 44 Marcelo yishyura igitego ku mupira yari ahawe na Daniel Carvajal igice cya mbere kirangira ari kimwe kuri kimwe.

Mu gihe Bayern Munich yari yakoze impinduka ebyiri kare harimo Arjen Robben wavunitse ku munota wa munani agasimbuzwa Thiago Alcantara na Jérôme Boateng
wavunitse ku wa 34 agasimburwa na Niklas Süle, igice cya kabiri gitangiye umutoza Zinedine Zidane yakoze impinduka za mbere akuramo Isco yinjiza Marco Asensio.

Byahise bimuha umusaruro kuko Real Madrid yatangiye gusatira cyane ndetse ku munota wa 57 Asensio atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Lucas Vazquez. Bayern Munich yakomeje kugerageza uburyo butandukanye ishaka igitego cyo kwishyura biranga umukino urangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.

Gutsinda uyu mukino byatumye Real Madrid iba ikipe ya mbere mu mateka ibashije gutsinda imikino 150 muri rusange muri Champions League, Cristiano Ronaldo aba umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda imikino 96 atambutse kuri Iker Casillas watsinze 95 bakaba bakurikiwe na Xaxi wahoze akinira FC Barcelona watsinze 91.

Real Madrid yaniyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma kuko umukino wo kwishyura izawukinira mu rugo imbere y’abafana bayo, nisezerera Bayern Munich ikaba ishobora kuzahura na Liverpool nayo yandagaje AS Roma mu mukino wa ½ iyitsinda ibitego 5-2 mu mukino ubanza.

Marcelo niwe wishyuye igitego mbere y'uko igice cya mbere kirangira
Marco Asensio winjiye mu kibuga asimbuye Isco, niwe wahesheje intsinzi Real Madrid
Marcelo na Sergio Ramas bishimira intsinzi y'ikipe yabo mu Budage
Bayern Munich niyo yafunguye amazamu hakiri kare mu gice cya mbere
Joshua Kimmich wambaye nimero 32 niwe wafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yateye maze umuzamu Keylor Navas akayoberwa aho umupira unyuze
Mats Hummels na Joshua Kimmich bishimira igitego cya mbere cy'ikipe yabo
Marcelo yateye ishoti rikomeye ari hanze y'urubuga rw'amahina ari naryo ryabyaye igitego cya mbere
Arjen Robben yitabwaho n'abaganga mbere yo gusimburwa
Jérôme Boateng nawe yasohotse mu kibuga hakiri kare kubera imvune
Cristiano Ronaldo ntiyahiriwe n'uyu mugoroba nubwo ikipe ye yatsinze
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
IMANANURUKUNDO emmanuel 2018-04-26 14:21:51

ATLETIC madrid IRABIKORA 2:1

2
obed 2018-04-26 12:01:45

ntuyemunarayamangepfoakarerenyarugurunkababwira abobavadimwe ati<<pore>>

Kwamamaza