IGIHE

Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 11 Frw ku mukino wa AS Kigali

3 9-10-2019 - saa 09:49, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko amafaranga bwinjije ku mukino bwaraye bwakiriyemo AS Kigali ku munsi wa kabiri wa Shampiyona angana na miliyoni 11,146,000 Frw.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo witabiriwe n’abafana batari bake nubwo wabaye mu mibyizi aho abantu benshi baba bafite imirimo itandukanye.

Rayon Sports yari yasabye ko uba saa 18:00 kugira ngo abafana bayo baze kuyishyigikira.

Kwinjira kuri uyu mukino ku bicara mu myanya y’icyubahiro byasabaga kwishyura ibihumbi 10 Frw mu gihe abicara ku mpande zaho bishyuye ibihumbi 5000 Frw.

Abicaye ahatwikiriye bashyuye ibihumbi 3000 Frw mu gihe abicaye ahasanzwe hadatwikiriye, bo bishyuye ibihumbi 2,000 Frw.

Nk’uko byashyizwe ahagaragara na Rayon Sports, iyi kipe yinjije agera kuri miliyoni 11,146,000 Frw kuri uyu mukino, ariko isigarana asaga miliyoni umunani Frw nyuma yo gukuramo agenewe izindi mpande ziba zagize uruhare mu itegurwa ry’umukino.

Mu matike 784 y’ahatwikiriye, 3777 yo mu myanya isanzwe (idatwikiriye), 20 ya VVIP na 208 ya VIP yagurishijwe, yavuyemo miliyoni 11.146.000 FRW.

Amatike y’ahatwikiriye yavuyemo miliyoni 2,352,000 Frw, mu y’ahadatwikriye havamo miliyoni 7,554,000 Frw, muri VVIP havuyemo miliyoni 1.04 Frw naho muri VIP yishyuye ibihumbi 10 Frw havamo ibihumbi 200 Frw.

Rayon Sports yatwaye 72% by’aya mafaranga yose yabonetse, bingana na miliyoni 8,025,120 Frw.

Sosiyete ya Centrika ishinzwe imyinjirize no kwishyuza ku kibuga, yatwaye 12% bingana na miliyoni 1,355,120 Frw.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatwaye 6.5% kimwe na Stade ya Kigali (ba nyir’ikibuga) yatwaye 6.5%, bingana n’ibihumbi 724,490 Frw kuri buri ruhande.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA) cyahawe 3% ingana n’ibihumbi 334,380 Frw.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0, ifata umwanya wa mbere n’amanota ane, izigamye ibitego bibiri.

Iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na Espoir FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona.

Rayon Sports yakiriye AS Kigali mu mukino wa Shampiyona wabereye ku matara y'i Nyamirambo
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi
N'abafana ba AS Kigali bari bitabiriye
Rayon Sports yafashe umwanya wa mbere itsinze AS Kigali

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bobo Bendo 2019-10-10 02:55:31

Byiza cyane kbs buri equipe yagakwiye kujya itangaza result zayo mubigendanye namafranga yinjijwe mumikino bakiriye rwose nibyo biri mumucyo nabandi barebere kuri gikundiro yacu nayigireho mirafa caurage kbs

2
Hungu 2019-10-09 03:49:47

Congs kuri Mirafa, nakomereze hariya agaruke muri forme nkizakera.

3
Jean Luc 2019-10-09 03:45:22

Helo,

Nshimishijwe no kubona report igendanye n’imyinjirize kuri stade. Ibi byagakwiriye kubaho kuri buri equipe yose. Iyi ni transparence ikwiriye.

Kwamamaza