Rayon Sports yateguriwe ibirori bidasanzwe byo kuyakira

13 19-04-2018 - saa 14:59, Manzi Rema Jules

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yateguriwe ibirori bidasanzwe byo kuyakira igarutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yabonye itike yo kujya mu matsinda kuri uyu wa Gatatu nubwo yatsinzwe na Costa do Sol ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wabereye i Maputo, ikaba yakomeje kuko yari yatsinze 3-0 mu mukino ubanza.

Biteganyijwe ko Rayon Sports n’abari bayiherekeje bagera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa sita na 15 z’ijoro.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko abayobozi bari basigaye mu Rwanda bateguye ibirori byo kuyakira aho akarasisi k’abafana gahagurukira i Kanombe kagasorezwa i Nyamirambo muri Stade, ahaza gutegurwa ibyo kurya no kunywa ku bifuza gukesha, aho kwinjira ari ukwishyura 1000 Frw.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umubitsi wa Rayon Sports, Nsekera Muhire Jean Paul, yirinze kwemeza aya makuru ariko avuga ko hari ibirori byateguwe mu rwego rwo kwishimira intsinzi kugeza ubu bakaba bandikiye Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu basaba uburenganzira.

Yagize ati ‘‘Birumvikana abafana barifuza kwakira ikipe yabo kuko barishimye bashaka no gushimira abakinnyi n’abatoza ariko bitewe n’amasaha akuze igerera mu Rwanda ntabwo byoroshye. Twandikiye Umujyi wa Kigali na Polisi dusaba uburenganzira ariko ntibaradusubiza turacyategereje.’’

Mu gihe twavuganaga n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Rangira Bruno, yavuze ko atarabona ubusabe bwa Rayon Sports ariko ubusanzwe iyo hari ibikorwa byateguwe, inzego bireba zicarana n’iz’umutekano zikareba niba bitabangamira abantu.

Yagize ati ‘‘Kugeza ubu sindabona ibaruwa Rayon Sports yandikiye Umujyi wa Kigali isaba uburenganzira ariko niba bayanditse kandi ikazira ku gihe ni uburenganzira bwabo. Ikibaho ni uko inzego zitandukanye zifatanyije n’iz’umutekano zibyigaho zikareba niba bidahungabanya umutekano bikemerwa. Iyo hari ibyakosorwa mu mitegurire bigakorwa cyangwa byaba byica umutekano ntibyemerwe.’’

Twagerageje kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali, SSP Hitayezu Emmanuel ariko atubwira ko ari mu nama.

Abafana ba Rayon Sports bamenyereye gukora ibirori byo kuyakira. (Aha ni muri Gashyantare 2018 ubwo bari bayitegereje iva i Burundi nyuma yo gutsinda Lydia Ludic)
Aba-Rayon bakoze akarasisi ko kwakira ikipe bihebeye
Icyo gihe ibirori byabereye muri Stade Nto i Remera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Munezero Oreste 2018-04-20 15:45:26

ntayindi yabikora mu rwanda

2
viateur 2018-04-19 23:51:12

nokugitwara izagitwara

3
eustache ahishakiye 2018-04-19 16:04:38

rey oye oye
erega nicyipimana yatwihereye natwe tuyikunde

4
cyusa 2018-04-19 15:10:40

Yemwe nimwihangane kuko ibyishimo ubigaragazahakirikare kubiraza ntibyavamo nabo bitanshimishije mwohangane ikipeyacu turayikunda mutureke twishime kuko twabikoreye merci Royospor yacu💚

5
jb 2018-04-19 13:51:21

byaba byiza ibirori byo kuyakira bikozwe ejo Ku mugoroba n’abantu baseleburirako week end.

6
said 2018-04-19 13:07:01

byo hari ibintu tujya dukora bikabangamira abaruhutse cyane nkiyo tuvuza ariya makondera mugicuku tubangamira abandi nkumva ikiza aruko byakorwa Ku manywa

7
uyisenga jean de dieu 2018-04-19 12:35:04

Erega iyi rayon sports,igomba kwakirwa kuko yahesheje igihugu ishema,kandi mumenye ko twari twarasigaye inyuma muri siporo,ariko rayon itwinjije aho tutari twarageze,rero murumvako ariyo kwakirwa neza ndetse nicyubahiro kinshi cyayo.

8
Ruto 2018-04-19 12:04:01

OYA RWOSE NUKUBUZA UMUDENDEZO ABANYAGIHUGU MUBIHAGARIKE POLICE IBYANGE.

9
umufana 2018-04-19 10:23:25

Gikundiro yacu yarabikoze kandi n’Imana yaraturinze. Jye si ndi umutoza ariko Minnaert yari aturwaje umutima mu gice cya mbere,nta mpamvu yo kugerageza abakinnyi mu mukino mpuzamahanga, kugeza ubu turemera ko ashoboye nakomereze aho kandi ajye yumva inama za coaching kugirango bagere ku ntsinzi. Bravo ku ikipe, coaching na Staff murashoboye.

10
kariza 2018-04-19 09:23:42

oya barasakuriza abantu bazabikore weekend muzamumenya kwigihugu cyacu kigendera kumategeko cyange mwakize ngwabantu bose ni ba Motards barara bagenda ijoro ntibabahe uburenganzira mudateza akavuyo mupange ibintu byanyu neza weekend muzategure aho mubakirira mwishimane nabo.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza