IGIHE

Rayon Sports yasuye abarwayi bo muri CHUK mbere yo kwakira Al-Hilal Club (Amafoto)

5 10-08-2019 - saa 15:05, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunsi umwe mbere y’uko ikina na Al-Hilal Club mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba kuri iki Cyumweru, Rayon Sports yasuye abarwayi bo mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kuri uyu wa Gatandatu.

Iki gikorwa cyabaye ahagana saa 12:00 cyitabiriwe n’abakinnyi bose ba Rayon Sports, abatoza, abayobozi n’abakozi basanzwe b’ikipe bashyiriye abarwayi bo muri ibi bitaro ibikoresho by’ibanze birimo iby’isuku, amata n’imitobe.

Abarwariye mu bitaro bya CHUK n’abarwaza babo bishimiye kubona abakinnyi ba Rayon Sports, aho bagaragaje akanyamuneza ku maso, baganira na bo ndetse bamwe bafata amafoto.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric yavuze ko bishimiye kongera gukora iki gikorwa nk’abakinnyi nyuma y’uko bari bakoze igikorwa nk’iki mu bitaro bya Kibagabaga mu mwaka ushize ndetse yemeza ko hari icyo kibafasha mbere yo guhura na Al-Hilal Club kuri iki Cyumweru.

Ati "Ni igikorwa twifuje nk’abakinnyi tukigezeho ubuyobozi burabyumva, tuza gusura abarwayi. Na mbere twaragikoze ubwo twakinaga na Yanga SC [mu mwaka ushize]. Twiyemeje kuzajya tugikora. Ntabwo tubona umwanya wo kuza gusura abarwayi kandi biba bikenewe, umwanya twabonye twawukoresheje n’ubundi ni imigisha iza mu ikipe, natwe ku mutima turishimye.”

Yakomeje avuga ko bagenzi be barimo abashya, bose banyotewe no kugera kure mu marushanwa nyafurika nyuma y’uko Rayon Sports igarukiye muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu mwaka ushize.

Ati” Umukino tuwiteguye neza nk’abakinnyi. Rayon Sports ni ikipe ikomeye kuko twarabigaragaje tugera mu matsinda. Hari abakinnyi bagiye ariko n’abashya bahari ni abakinnyi ubona ko bafite inyota yo kugera aho bagenzi babo bageze.”

Umunya-Brésil utoza Rayon Sports, Robertinho yavuze ko ari igikorwa cy’ingenzi kwifatanya n’abarwayi kuko umuntu wese agomba kwibuka ko n’abandi bameze nka we.

Ati”Ni igikorwa cyiza kuko twese turi ibiremwamuntu. Twaje kugira ngo tugire icyo tubaha, tubatere imbaraga n’ubwo barwaye, harimo n’abarembye.”

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko kuba basuye abarwayi mu gihe bitegura guhura na Al-Hilal Omdurman mu mukino ukomeye uzaba kuri iki Cyumweru, bizatuma abamalayika bagendana n’ikipe kuri uyu mukino.

Ati” Ni igikorwa cy’urukundo kandi ni igikorwa cy’abantu bemera Imana ko ishobora gukura umuntu mu kaga, ukaba hafi ababaye nawe Imana ikagufasha mu bikorwa ugiye kujyamo. Iyo ubonye umuntu uryamye ku gitanda bigufasha gutekereza uko uzaba umeze ejo. Igikorwa nk’iki cy’urukundo Abamalayika b’Imana buriya bari hafi yacu, ejo bazatuyobora.”

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ubuyobozi bw’ikipe bwiteguye neza umukino uzaba kuri iki Cyumweru, aho hari ibyo bashyiriyeho abakinnyi ngo bazabashe gutsinda umukino.

IGIHE yumvise ko abakinnyi bashobora guhabwa ibihumbi 300 Frw kuri buri umwe mu gihe batsinda uyu mukino ubanza.

Munyakazi Sadate yavuze ko abakinnyi bazababwira icyo bazahabwa ejo ubwo bazasurwa n’Ubuyobozi saa 10:00, habura amasaha make ngo bakine.

Rayon Sports izakira Al-Hilal Club mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzatangira saa 15:00 kuri Stade ya Kigali.

Commodore Olokwei, Oumar Sidibé na Ndizeye Samuel ntabwo bemerewe gukina iyi mikino y’ijonjora rya mbere kubera ibyangombwa byayo bataboneye ku gihe.

Rayon Sports yasuye abarwayi bo muri CHUK, aho yaje muri Bus yayo yasubijwe kuri uyu wa Gatanu
Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate ubwo bari bamaze kugera muri CHUK
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul
Rutahizamu Bizimana Yannick asohoka mu modoka y'ikipe
Michael Sarpong asohoka mu modoka, asa n'uhagaze gato ngo yifotoze
Myugariro w'iburyo Iradukunda Eric Radu asohoka mu modoka ubwo Rayon Sports yari igeze kuri CHUK
Abatoza ba Rayon Sports, Kirasa Alain na Robertinho na bo bari bitabiriye iki gikorwa
Ulimwengu Jules na Radu bafashe ibikoresho birimo iby'isuku ubwo bari babishyiriye abarwayi
Irambona, Rugwiro na Rutanga bafite akanyamuneza mu gihe kuri iki Cyumweru bazahura na Al-Hilal Club
Nizeyimana Mirafa afite ikarito y'amata mu gihe Irambona na Rugwiro barebaga ibyo Sekamana Maxime yarimo akora
Abakinnyi, abayobozi, abatoza n'abakozi ba Rayon Sports basuye abarwayi mu bitaro bya CHUK
Kimenyi Yves na Mirafa bafata ifoto mu bitaro bya CHUK
Nshimiyimana Imran ni umwe mu bitezweho gukina ejo ku Cyumweru
Michael Sarpong azaba ayoboye ubusatirizi
Umutoza wongerera ingufu abakinnyi, Mwiseneza Djamal aramukanya n'umwe mu barwariye muri CHUK
Umwe mu barwarije muri ibi bitaro aganira na Mazimpaka Andre
Bishimiye guhura n'abakinnyi ba Rayon Sports
Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports, Hannington Kalyesubula

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
imagine 2019-08-11 06:26:05

kera narinziko gutanga bihesha umugisha maze nuko ngira impuhwe zigera naho zitiza urugi ... byarangiye nshiriwe ibyo natangaga birashira ...ibyi migisha nabwiraga ko nzabona byarangiye nsaruye ubukene abo nahaye nibo bankwenena ko nakennye... ahubwo naje gusanga uwudatanga niwe utunga ... ibyanditse muri za Qor’an na Bible nasanze ibyinshi ari ibinyoma ...imigine !!!!

2
Aimable 2019-08-10 15:44:47

Tubashimiye igikorwa cy’urukundo mwakoze nk’ikipe dukunda y’abanyarwanda imana izakibibukireho amen

3
Mwangaza 2019-08-10 13:09:59

That’s humanitarian action actually means. Be blessed U guys.

4
Alli 2019-08-10 11:11:10

Ni byiza ko ikipe yacu yita ku barwayi kuko nta byishimo by’umupira byabaho abantu badafite amagara maxima!

5
Nziza 2019-08-10 09:30:10

Mbere nubundi abanyarwanda barangwaga nurukundo Imana ibagendimbere.

Kwamamaza