Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC isatira APR FC (Amafoto)

8 28-04-2018 - saa 18:19, Manzi Rema Jules

Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC ibitego bitanu ku busa kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Mata 2018 kuri Stade ya Kigali isatira APR FC yicaye ku mwanya wa mbere n’amanota 34.

Rayon Sports yari itarabasha gutsinda umukino n’umwe kuva yakwandika amateka ikabona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yagiye mu kibuga idashaka gukora ikosa na rimwe birayihira ku munota wa gatanu ifungura amazamu ku gitego cya Ismaila Diarra.

Iyi kipe yakomeje guha akazi gakomeye ba myugariro ba Bugesera FC ku munota wa 13 myugariro Mutsinzi Ange azamukana umupira atera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira uragenda ukubita izamu uragaruka usanga Hussein Tchabalala ahagaze neza ahita awusubizamo igitego cya kabiri kirinjira.

Umutoza wa Bugesera FC, Hitimana Thierry, yakomeje kubwira abakinnyi be kudacika intege gusa ku munota wa 19 batsindwa igitego cya gatatu cya Tchabalala kuri penaliti nyuma y’uko Niyonkuru Radjou yari ategeye mu rubuga rw’amahina Muhire Kevin wari wamuzonze.

Mu bice bitandukanye bya Stade ya Kigali yari hafi kuzura, abafana bari mu byishimo babyina ‘Murera’ hari n’abitwaje ibyapa byo gushimira umubiligi Ivan Minnaert ku buryo yahinduye imikinire y’iyi kipe kuva yayihabwa no kuba yarayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Bugesera FC nayo yagerageje kwisubiraho, itangira guhererekanya neza inabona uburyo bubiri bwo gutsinda igitego ntibyayihira ariko igice cya mbere kirangira itongeye gutsindwa ikindi gitego.

Mu gice cya kabiri, Umutoza Ivan yakoze impinduka yinjiza Djamali Mwiseneza wakinaga umukino we mbere muri iyi kipe kuva yayigarukamo avuye muri APR FC asimbura Mugisha François Master naho Muhire Kevin asimburwa na Christ Mbondi.

Byatumye akazi kongera gukomera kuri Bugesera FC kuko abakinnyi bari binjiye bose bakina basatira bakaba bari biyongeraga kuri Tchabalala na Diarra bari batangiye umukino.

Umusaruro ntiwatinze kuboneka kuko ku munota wa 58 Diarra yatsinze igitego cye cya kabiri ahawe umupira wa Djamali Mwiseneza ku wa 70 Tchabalala ashyiramo icya gatanu ku mupira yari ahawe na Diarra.

Ibyago bya Bugesera FC byaje gukomera aho myugariro Niyonkuru Radjou yabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ahita asohorwa mu kibuga, abakinnyi 10 bari basigaye mu kibuga bakomeza kwirwanaho iminota 90 irangira ari ibitego bitanu ku busa.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gusubira mu myanya ya mbere kuko iraye ku wa kabiri inyanga amanota 34 na APR FC ariko yo ikaba igifite umukino w’ikirarane izahuramo na AS Kigali ya gatatu ku rutonde rw’agateganyo.

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga bari barangajwe imbere na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame
Abakinnyi 11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga
Muri uyu mukino, Diarra yari yazonze Rucogoza Aimable uzwi nka Mambo
Ibyishimo byari byose ku bafana ba Rayon Sports
Ange Mutsinzi na Hussein Tchabalala bishimira igitego cya kabiri cya Rayon Sports
Abakinnyi ba Bugesera FC bageze aho batangira gushwana
Iradukunda Radju wahuraga n'ikipe yahoze akinira yabonye ikarita itukura
Ruhinda Faruku wa Bugesera FC agerageza gucenga Nyandwi Saddam wa Rayon Sports
Umutoza Ivan Minnaert ntiyigeze yicara n'ubwo ikipe ye yari yatsinze hakiri kare
Itsinda ry'abafana rya Gikundiro Forever bari bazanye icyapa cyo gushimira umutoza Ivan Minnaert
Ismaila Diarra yongeye kwerekana ko agifite ibitego mu maguru
Izamu rya Bugesera FC ryinjijwemo ibitego byinshi
Mu kwishimira ibitego byabaga ari ibirori

Amafoto: Manzi Rema Jules

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Eugene 2018-04-28 21:50:56

Ni byiza ko muduha amakuru yuzuye.
Ese uri nirihe rushanwa?
Ese rayon yari kumwanya wa langage?
Ese bugesera yo ifashe uwuhe mwanya?
Nyuma y’uyu mukino urutonde ni gute?
N’ibindi bibazo uluntu udaheruka amakuru yakwibaza

2
uiom 2018-04-28 16:59:22

Sha gasengi irakomeye kbsa bikaze iyi team ahubwo.....

3
nteziryayo dismas 2018-04-28 15:52:37

Andika hano nibihangane rwose

wenda umukino ukurikiyeho tuzawunzinda, kbs.thx

4
Doudou 2018-04-28 15:20:45

Rayon yacu hoyeeeeeeeee turagukunda cyaneeeee uradushimisha komeza utere imbere rwose urikipe yabanyarwanda

5
Uwamapeace 2018-04-28 15:13:44

Oooh rayon uradushimisha

6
kagorisaba 2018-04-28 13:18:21

Erega ikipe nta komite ifite Gahigi nibamukureho bashyireho abayobozi bafatika kandi bafite na gafranga

7
Twin Yeah 2018-04-28 11:54:13

Ivan Minaert asigaye afite inyogosho isatira iy’abahungu be!! De toutes les facons, Rayons ni sawa! Bugesera FC irenze ba Costa do Sol na Binezero i Nyamirambo! Umunyamakuru avuze ko itahanye ikiganza (5)!!

8
Twin Yeah 2018-04-28 11:54:00

Ivan Minaert asigaye afite inyogosho isatira iy’abahungu be!! De toutes les facons, Rayons ni sawa! Bugesera FC irenze ba Costa do Sol na Binezero i Nyamirambo! Umunyamakuru avuze ko itahanye ikiganza (5)!!

Kwamamaza