IGIHE

Rayon Sports yakoreye umuganda i Ngoma (Amafoto)

4 28-09-2019 - saa 15:25, Eric Tony Ukurikiyimfura

Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports bifatanyije n’abatuye Akarere ka Ngoma mu gikorwa cy’umuganda rusange cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, batunganya ahazubakwa amacumbi y’abatishoboye mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Gatonde, Umudugudu wa Nyakabungo.

Buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda hose haba umuganda rusange, ahakorwa ibikorwa bitandukanye.

Rayon Sports imaze iminsi ikorera umwiherero mu Karere ka Ngoma, yifatanyije n’abaturage b’i Nyakabungo mu gutunganya ahazubakwa amacumbi y’abatishoboye.

Abakinnyi n’abatoza barangajwe imbere n’Umunya-Mexique Jose Martinez Espinoza bafatanyije n’abaturage kwikorera amabuye muri uyu muganda.

Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2018/19, ikorera imyitozo ku Kibuga cy’i Ngoma mu rwego rwo kwitegura umukino uzayihuza na AS Kigali kuri Super Cup uzaba tariki ya 1 Ukwakira kuri Stade Amahoro i Remera.

Nyuma y’uyu mukino izahura na Gasogi United ku munsi wa mbere wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 5 Ukwakira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa 15:00.

Umutoza mukuru wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza n'abakinnyi be bakoreye umuganda i Nyakabungo muri Ngoma
Rutahizamu Bizimana Yannick na myugariro Ndizeye Samuel mu muganda wo kuri uyu wa Gatandatu
Rayon Sports yifatanyije n'ab'i Ngoma gutunganya ahazubakwa amacumbi y'abatishoboye
Niyomwungeri Mike, Runanira Hamza, Bizimana Yannick na Mugisha Gilbert batwara amabuye yo kubaka
Myugariro Iradukunda Eric yikoreye ibuye mu muganda wabaye uyu munsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
fguug 2019-09-29 00:27:01

Ibanga abarayon bagendana, abakeba ryarabayobeye. Songa mbele Rayon

2
Fk 2019-09-28 13:42:29

Congz to Rayon sport u did perfect 👠👠👠👠👠ðŸ‘

3
guuuu 2019-09-28 09:28:26

ikipe ni iya rubanda. buri gihe abantu bose bayibonamo nayo ikabiyumvamo.

4
Twin Yeah 2019-09-28 09:16:36

Ikipe igendanye n,amahame twemera! Iyi kipe ni inyarwanda rwose! Gahunda za Leta ntizisiga!

Kwamamaza