IGIHE

Rayon Sports yahagamwe na Gasogi United mbere yo guhura na AS Kigali (Amafoto na Video)

5 5-10-2019 - saa 19:20, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona giheruka, yananiwe gutsinda Gasogi United yazamutse uyu mwaka, amakipe yombi anganya ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatandatu.

Amakipe yombi yasatiranye mu minota ya mbere y’umukino, uburyo bwabonetse kuri Michael Sarpong na Manasseh Mutatu ntibwagira icyo butanga.

Rayon Sports yahawe penaliti ku munota wa 18 ubwo Michael Sarpong yagushwaga mu rubuga rw’amahina na ba myugariro ba Gasogi United, uyu munye-Ghana ayiteye, umupira ufatwa neza na Cuzuzo Gaël.

Michael Sarpong yahushije kandi uburyo yabonye habura iminota itatu ngo igice cya mbere kirangire, umupira wari ucitse Cuzuzo Gaël awuteye mu izamu ukurwamo na Kwizera Aimable.

Gasogi United yahererekanyaga neza mu kibuga neza ndetse igakina igamije kwica umupira wa Rayon Sports mu kibuga hagati.

Rayon Sports yakoze impinduka eshatu, Mugisha Gilbert, Ciza Hussein na Sekamana Maxime basimbura Iranzi Jean Claude, Bizimana Yannick na Nshimiyimana Imran mu gihe Gasogi United yakoze ebyiri; Mudeyi Abdul asimbura Ndekwe Félix mu gihe Kayitaba Bosco yasimbuye Yamin Salum.

Michael Sarpong yananiwe kubyaza umusaruro uburyo bubiri bwiza yabonye ahagana ku munota wa 70 burimo umupira yateye ugafata inshundura ntoya.

Kayitaba Jean Bosco, Herron Berrian na Tidiane Koné babonye uburyo bwashoboraga guhesha Gasogi United amanota y’umunsi mu minota y’inyongera, umupira watewe na Kayitaba uca hejuru y’izamu.

Gasogi United izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu yakira Marine FC mu gihe Rayon Sports izahura na AS Kigali ku wa Kabiri.

Gahunda y’umunsi wa mbere wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 1-1 APR FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019

  • Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 2-0 Heroes FC
  • Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
  • Mukura VS 1-1 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019

  • Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
  • AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
  • Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)
Abakinnyi 11 ba Gasogi United babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
FERWAFA na Polisi y'igihugu batanze ubutumwa bwa 'Gerayo amahoro'
Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric atanga ubutumwa bwa Polisi y'igihugu
Umunyezamu wa Gasogi United Cuzuzo Gael yari yambaye imyenda isa n'iya bagenzi be
Cuzuzo yasabwe kujya guhindura imyambaro
Abasifuzi b'umukino bafata ifoto n'abakapiteni b'amakipe yombi
Abatoza ba Rayon Sports bayobowe na Javier Martinez Espinoza
Nshimiyimana Maurice 'Maso' (ubanza ibumoso) ni we watoje uyu mukino ku ruhande rwa Gasogi United kuko umutoza mukuru (Bukasa Guy) yagiye mu ikipe y'igihugu ya RDC
Oumar Sidibe agerageza gucenga Byumvuhore Tresor mu kibuga hagati
Bizimana Yannick ashoreye umupira muri uyu mukino wa mbere wa shampiyona
Bizimana agerageza gucenga ngo yinjire mu rubuga rw'amahina rwa Gasogi United
Iradukunda Eric ashoreye umupira ku ruhande rw'iburyo
Kapiteni wa Gasogi United, Kazindu Bahati Guy yagoye ba rutahizamu ba Rayon Sports
Manasseh Mutatu yereka umusifuzi wo ku ruhande, Hakizimana Ambroise, ko ntacyo yakoze kuri Radu wari uryamye hasi
Mukansanga Salima yerekana ko ari penaliti ubwo Sarpong yari amaze kugushwa mu rubuga rw'amahina
Michael Sarpong agiye gutereka umupira ngo atere penaliti
Cuzuzo Gael yafashe neza penaliti yatewe na Sarpong
Michael Sarpong ntiyiyumvishaga uburyo ananiwe gutsinda penaliti
Cuzuzo Gael ashimirwa na bagenzi nyuma yo gufata penaliti ya Rayon Sports
Oumar Sidibe ni we mukinnyi wa Rayon Sports wari wambaye umwambaro utariho izina rye
Perezida wa Gasogi United, KNC na Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate barebye uyu mukino bicaranye
Umutoza w'Amavubi Mashami Vincent (ibumoso) yarebye uyu mukino
Ndizeye Samuel na Ulimwengu utarabonye ibyangombwa, ntabwo bakinnye uyu mukino
Abafana ba Rayon Sports ntibabyumvaga
Maso ashimira Imana ubwo umukino wari urangiye
Abakinnyi ba Gasogi United bagiye gushimira abafana ubwo umukino wari urangiye
Ulimwengu na Ndizeye Samuel babujijwe n'abashinzwe umutekano kumanuka mu kibuga ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Usanase Anitha Dolton

Video: Mutesa Shaffy na Hakizimana Lydvine

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mugabo felecien 2019-10-06 23:35:01

Erega ntubund reyospor ntabwo ishoboy ahubwo yitonde kuko amakipe yose yarakaniye

2
NIYATANGA Jean de DIEU 2019-10-06 08:06:16

MACTH YA MBERE REYO AND APPEL BYANZE

3
Kk 2019-10-06 02:16:42

KNC ibyo yavugaga ntago byari ikigambo gusa amaze kubaka ikipe ahubwo nukitonda erega numuhanga. Oya KNC Gasogi FC

4
Seba 2019-10-05 23:38:19

Ikipe imaze imikino ine idatsinda ibiri yagaciro yaganyije na Pilice fc mukura inganya na as Kigali na gasogi irayihagamye

5
sos 2019-10-05 13:22:53

Yamayinka, Gasogi ko ije ije da, hahhaha.

Kwamamaza