Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports biha APR FC umutekano (Amafoto)

9 22-04-2018 - saa 18:18, Manzi Rema Jules

Rayon Sports yashakaga amanota atatu yo gukomeza kotsa igitutu APR FC iyoboye shampiyona ntibyayihiriye, yanganyije na Kiyovu Sports ibitego 2-2 bigoranye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kunganya kw’aya makipe byabaye inyungu kuri APR FC ya mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 34 kuko Rayon Sports yagiye ku wa kabiri n’amanota 31 ariko igifite umukino w’ikirarane na AS Kigali ya gatatu mu gihe Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 30.

Umutoza Ivan Minnaert yari yaruhukije benshi mu bakinnyi bamufashije kugeza Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup, aha umwanya abadakunze gukina nka Irambona Eric na Twagirayezu Innocent ahindura n’abasanzwe babanza ku busatirizi, akinisha Bimenyimana Caleb na Ismaila Diarra.

Imikinire y’iyi kipe mu minota ya mbere y’umukino yari ku rwego rwo hasi cyane byatumye kapiteni wa Kiyovu Sports, Kakule Mugheni Fabrice , Kalisa Rachid na Moustapha Francis bidegembya hagati mu kibuga, barasatira cyane ndetse ku munota wa 26 babona igitego cya mbere gitsinzwe na Mugheni.

Kiyovu Sports yakomeje kotsa igitutu izamu rya Ndayishimiye Eric Bakame, ihusha uburyo bubiri bwabonwaga nk’ibitego, bituma umutoza Ivan akora impinduka zihuse ku munota wa 39 akuramo Twagirayezu Innocent yinjiza Muhire Kevin kugira ngo afashe abakinnyi bo hagati guhanahana ndetse no kugeza imipira ku bashaka ibitego.

Gusimbuza kwa Ivan kwatanze umusaruro, gusatira kwa Kiyovu Sports kuragabanuka ariko iminota 45 irangira igitego cyo kwishyura kitabonetse.

Kakule Mugheni Fabrice yishimira igitego yatsinze Rayon Sports yahoze akinira

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yaje yariye karungu ishaka kwishyura ku munota wa 52, Diarra azamukana umupira agana mu rubuga rw’amahina maze myugariro Ally Mbogo ashatse gukiza izamu afatisha umupira ukuboko, umusifuzi Ishimwe Claude nta kuzuyaza ahita atanga penaliti.

Diarra wari utumye iboneka yashatse kuyitera ariko umutoza arabyanga, ategeka ko ihabwa Bimenyimana Caleb wayiteye neza, umunyezamu Nzeyurwanda Djihad ntiyamenya uko bigenze.

Ibyishimo by’abakunzi ba Rayon Sports bari benshi kuri Stade ya Kigali ntibyamaze umwanya mukini kuko Kiyovu Sports yahise ibona igitego cya kabiri ku munota wa 58 gitsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira yari ahawe na Moustapha Francis.

Ivan yahise akora izindi mpinduka akuramo Manishimwe Djabel yinjiza rutahizamu Hussein Tchabalala umaze kuba intwari y’aba-Rayon, nyuma akuramo Mugisha Francois yinjiza Nahimana Shassir kugira ngo asatire ashake igitego cyo kwishyura ariko biranga Kiyovu Sports ikomeza kumubera ibamba ndetse ipfusha ubusa ubundi buryo bwakabaye bwayihaye igitego cya gatatu cy’umutekano.

Umutoza wa Kiyovu Sports, André Cassa Mbungo, nawe yakoze impinduka akuramo Ahoyikuye Jean Paul yinjiza Ngarambe Ibrahim ariko ntibyamuha umusaruro kuko ku munota wa 82 Tshabalala yishyuriye Rayon Sports, amakipe yombi akomeza gushaka igitego cya gatatu cy’intsinzi kirabura, agabana atyo amanota ku bitego 2-2.

Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe yo kwitwara neza ikongera no kwegera mu myaka y’imbere amateka mabi ifite imbere ya Rayon Sports yakomeje kuyibera inzitizi kuko imaze imyaka itandatu itazi uko kuyitsinda muri shampiyona bimera.

Abakinnyi ku mpande zombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abasifuzi bayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports
Abakinnyi ba Kiyovu Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Hafashwe umunota wo kwibuka mbere yo gutangira umukino
Irambona Eric (ufite umupira) wagiriwe icyizere mu bakinnyi babanje mu kibuga, agerageza gucenga Kalisa Rachid
Umusifuzi Ishimwe Claude aha amabwiriza Umutoza wa Kiyovu Sports, André Cassa Mbungo
Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26, ibifashijwemo na Kapiteni Kakule Mugheni Fabrice
Abafana b'Urucaca bari mu bicu
Ismaila Diarra ahanganye n'umukinnyi wa Kiyovu Sports
Bimenyimana Bonfils Caleb (ufite umupira) yatsinze igitego cyo kwishyura kuri penaliti
Rwarutabura ufana Rayon Sports yaje ku kibuga n'imgabo nyuma y'impanuka yagiriye mu birori byo kwakira iyi kipe ubwo yari ikubutse muri Mozambique aho yakatishirije itike yo gukina imikino y'amatsinda ya Total Caf Confederation Cup
Uyu ntiyiyumvishaga uko Kiyovu Sports ishobora guhagama Rayon Sports yihebeye
Mu bafana ba Rayon Sports ni uku byari byifashe ubwo ikipe yabo yinjizwaga igitego
Rujugiro usanzwe afana APR FC yari hamwe n'abafana ba Kiyovu Sports
Rayon Sports yaguye miswi na Kiyovu Sports, APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona
Nzeyurwanda Djihad, umunyezamu wa Kiyovu Sports
Bimenyimana Caleb anganye n'umunyezamu Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports
Ndayishimiye Eric Bakame arengura umupira ashaka abakinnyi bagenzi be
Ni umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi kuri aya makipe asanzwe ahangana mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Nsabimana Origenes 2018-04-23 12:57:53

Andika hano mukomereze aho ni byiza

2
M.K 2018-04-22 16:38:56

Ubu Kiyovu iraye icelebra nk’iyatsinze kuko kunganya na Rayon kuri yo ni ugutsinda.
Kandi banayiteje ikipe twakwita iya kabiri !!!
N’igikona nacyo gisutamye kuri uriya mwanya kuko nyirawo ataraza,ariko umunsi yaje kizaca bugufi gitange iby’abandi.

3
MUvunyi 2018-04-22 15:13:26

Yeyeee kiyovu yariduhagamye pe uziko umutima wariwamvuyemo ntacyo tuzihimura kuri epiyar ntakibazo gusa nuko nzineza kumwanya wambere aruwacu reka tube tuyitijeho uwomwanya ntakibazo.

4
Gikona blues 2018-04-22 14:57:29

aba yovu mbona bameze nkutwana twiroteyeho hhhhhhh subwo babona babasha Gasenyi mn najye nkunda apeur arko Rayon nubukombe

5
Gikona blues 2018-04-22 14:56:47

aba yovu mbona bameze nkutwana twiroteyeho hhhhhhh subwo babona babasha Gasenyi mn najye nkunda apeur arko Rayon nubukombe

6
JAPORO 2018-04-22 13:41:00

ABAREYO NTIMUCIKE INTEGE KUKO DUFITE UNDI MUCYINO NAHO APR YIVUGISHA NTABYO ITEZE AHUBWO NIGIRE ISHYAKA RYO KUGE RA AHO MUGEZE NIBAREKE AMAGAMBO MENSHYI BAKORE IGIKORWA KUKO MUCYENEYE KWIGA BYINSHYI CYANEEE??E MURECYERAHO RERO AMAGAMBO MACYE

7
songa 2018-04-22 13:39:24

Ariko rero uyu mutoza azakora amahano rimwe, kuko ibintu byo kujya gusimbuz amazi yarezenze inkombe n’ikibazo.Amanota yose muri chanpionat arangana. ikindi Kiyovu na APR yakabaye abiz ko aribo bakeba Rayon Sport igira ku buryo ntabyo kuruhutsa abakinnyikuko nta kindi yaba ababikiye! Twabonye ibyo Costa de sol yari idukoreye kubera ibisazi bye, ni uko ari Imana yashatse gusetsa abanyarwanda, ubundi byari byarangiye kandi biturutse ku mutoza!!!

8
Mugisha 2018-04-22 12:44:57

Yewe sinzi icyo navuga niba Kiyovu idakuye amanota hariya niyihebere.

9
TANGA 2018-04-22 11:53:29

Ndishimye rwose kiyovu iyo insinda sinarikurya

Kwamamaza