Rayon Sports yageneye abakinnyi agahimbazamusyi karenga miliyoni 30 Frw

17 22-04-2018 - saa 09:11, Manzi Rema Jules

Nyuma yo kwandika amateka ikaba ikipe ya mbere mu Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yageneye abakinnyi asaga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe inabaha umukoro wo kugera muri ¼.

Rayon Sports yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018 isezereye Costa do Sol yo muri Mozambique ku bitego 3-2 mu mikino yombi, byatumye ihita yizera kuzahabwa akayabo k’ibihumbi 275 by’amadorali ya Amerika (asaga miliyoni 235 Frw).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu, Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, yavuze ko nk’ubuyobozi bicaye hamwe biga uburyo bashimira abakinnyi ku kazi gakomeye n’ubwitange bagezeho kugira ngo ikipe igere kuri uru rwego.

Yagize ati “Urebye abakinnyi ba Rayon Sports bahembwa neza, nk’ubu duhemba miliyoni 16 Frw buri kwezi, wenda nta mushahara ujya uba munini ariko nibura uraringaniye. Mu masezerano yabo nta hantu haba harimo ngo nitwitwara neza mu marushanwa mpuzamahangatuzahabwa amafaranga angana gutya.”

Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu icyemezo gifatwa n’ubuyobozi. Ngira ngo mwarabibonye ubushize i Burundi [basezerera Lydia Ludic] twabahaye miliyoni 12 n’igice zo kubashimira kandi bari bazikwiriye. N’ubu rero Perezida [Paul Muvunyi] yababwiye ko bazahabwa ibihumbi 40 by’amadorali ya Amerika [asaga miliyoni 33 Frw] kuko baba bakoze.”

Nubwo muri rusange Rayon Sports ifite abakinnyi basaga 35, aya mafaranga y’ishimwe azasaranganywa abakinnyi 22 gusa bafite ibyangombwa bya CAF, bivuze ko umukinnyi azafata arenga miliyoni

Uretse amafaranga azahembwa abakinnyi nk’agahimbazamushyi, asigaye ku yo ikipe yabonye King yakuriye inzira ku murima abavuga ko ashobora kuzajya mu mifuka y’abantu runaka, ahamwa ko hari kwigwa uburyo yazakoreshwa ikintu gifatika kizagirira ikipe akamaro no mu myaka iri imbere, aho yatanze urugero ko ashobora kugurwamo nka bisi itwara abakinnyi aho bagiye gukina hirya no hino mu gihugu aho kugira ngo ijye ikomeza gukodesha.

Rayon Sports yakiranwe ibyishimo i Kigali ivuye i Maputo muri Mozambique
Abakinnyi bishimanye n'abafana muri Stade i Nyamirambo
Imbaga y'abafana yigomye kuryama irara ibyinana intsinzi na Rayon Sports
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka King Bernard, mu kiganiro n'abanyamakuru

Indi nkuru wasoma : Rayon Sports yageze i Kigali igenda mu ikamyo ijya mu birori bidasanzwe i Nyamirambo (amafoto & Video)

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Nshimiyimana sylvestre 2018-04-23 19:58:50

Nkabakunzi baby rayon sport twifuzako kuva ubushobozi bubunetse harebwa uko hagurwa imodoka y’kipe. Thx

2
nkundikipe 2018-04-23 03:09:35

Bernard mwazaguriye ikipe ikibanza cyiza cyazaherwaho hubakwa igorofa commercial ya equipe, tukareka gusekwa ngo nta adresse tugira kuva 1968, ese ubwinshi bwacu butumariye iki, niba abasengana bubaka urusengero, abafana bo bite?

3
benimana 2018-04-22 18:00:58

ikinukirabye bwetenabwrebisi

4
Kamari 2018-04-22 11:29:53

Nagirango mbwire uyu witwa ngo Sylivestre ko yibeshye cyane ntawamukorera recrtitement yo gufana wowe fana equipe ukunda ureke kuvuga ngo abagukeneye bagushake .
No...

5
Minani Jean 2018-04-22 07:41:20

Reka nange ngire inama abakinnyi ba Gikundiro.Frws ni mabi ntazabashuke ngo mutakaze discipline kuko ndahamyako mugiye kugirirwa ishyari hanyuma ab’inyaryenge babumvishe ko Team yanyu yabahemukiye ikabaha udufrws duke.Oya ahubwo igihe kirageze ngo mwongere mwigaragaze maze mugurwe n’amakipe afite frws menshi.Nimwibuke frws Sugira yaguzwe.Abikesha iki kuba yarigaragaje.Nimwongere umurava mwirinde abanyeshyari bazashaka kubereka ko babakunze kurusha abandi!Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.Nimukorere frws make abaha ubwisanzure no kubahwa Uwiteka azabibahera umugisha.

6
Anastase 2018-04-22 06:49:05

Nyakubahwa muvunyi wacu rwosenibyizabirashimishije aho ikipeyacu ingeze nukuri nkinararibonye dufite kanditwemera turagusaba wowe umenyereye ibyamafranga kuzajya ukurikina isokaryayo nibyo ajyiyegukoreshwa?polo tukwemera warihaye

7
Kalisa 2018-04-22 05:51:40

King rwose nshyigikiye ibyo avuga ko ariya mafranga agomba gukoreshwa igikorwa cyirambye. Bus ni sawa kuko gukodesha bihenda ariko igura ari munsi y’icya kabiri cy’ariya mafranga.
Hakwiye gutekerezwa umushinga mugari ikipe ikajya muri bank yerekana icyo izanyemo. Ikindi ni ugukomeza gushaka uburyo bwo kubaka ikipe idahangarwa mu karere harimo gushaka abakinnyi bakomeye, gushyiraho academy, etc.

8
sylvestre 2018-04-22 04:57:38

Muraho neza. mbanjegushimira abakinnyi bacu bakomeje kwandika amateka bahesha igihugu cyacu agaciro kandi berekanako abanyarwanda dushoboye. so najye ndi umwe mubakinnyi bakina umukino wa karate(ceinture noir) , acrobacy nibindi. nkaba nifuje kuba umufana wikipe yumupira wamaguru yose yaba ibyifuzahagati ya rayon na apr. nkunda imikino cyane kandi ndabashigikiye. ikipe yanyifuza ko nayibera umufana yanyandikira kuri email : [email protected] , bakampa tel number tukazavugana. imana ikomeze kubagenda imbere ndabakunda.

9
polo 2018-04-22 04:41:59

bazongere bavuge sha ngo turi abakene hhhhhhh nitwe city cg PSG bavuze kbxa oooooohhhh Rayonnnn

10
Man 2018-04-22 04:34:23

Icyo kintu gifatika jye mbona ari ikicaro gihoraho apana kuzinga akarago.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza