IGIHE

Rayon Sports yabuze amahirwe yo gutsindira Al-Hilal Club i Kigali (Amafoto)

13 11-08-2019 - saa 20:22, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rayon Sports yananiwe gutsindira Al-Hilal Club imbere y’abafana bayo, amakipe yombi anganya igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abarimo Oumar Sidibé, Commodore Olokwei na Ndizeye Samuel bataboneye ku gihe ibyangombwa bibemerera gukina iri jonjora rya mbere kuko byagombaga gutangwa muri CAF mbere ya tariki ya 20 Nyakanga.

Al-Hilal Club na yo ntiyari ifite umunya-Algérie Mohamed El Hadi Boulaouide na Nasreddine Nabi ukomoka muri Tunisia, na bo bagonzwe no kuboneraho ibyangombwa ku gihe.

Imbere y’abafana buzuye Stade ya Kigali, Rayon Sports yari yatumiye bamwe mu basezereye iyi kipe yo muri Sudani mu 1994, yatangiye isatira ku rwego ruri hejuru.

Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bukomeye ku mupira ukomeye watewe na Mugheni Fabrice n’undi wahinduwe na Iradukunda Eric ‘Radu’, yombi ishyirwa muri koruneri n’umunyezamu Yonis Ali Hassan.

Gukomeza gusatira byatanze umusaruro ku ruhande rwa Rayon Sports ku munota wa 19, aho Michael Sarpong yafunguye amazamu ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina ubwo yari aherejwe na Iranzi wateye umupira ukabanza kwitambikwa na myugariro wa Al-Hilal.

Ibyishimo by’aba-Rayon ntabwo byamaze igihe kirekire kuko ku munota wa 26, Nazar Hamid Nassir yishyuriye Al-Hilal Club ku mupira watakajwe na Rugwiro Hervé, maze uyu munya-Sudani acenga Habimana Hussein, ashyira umupira mu rushundura nyuma yo kuroba Kimenyi Yves.

Habura iminora itatu ngo igice cya mbere kirangire, kabuhariwe wa Al-Hilal Club, Waleed Hamid yahushije igitego cyabazwe ku mupira yateye n’umutwe, ukurwamo n’umunyezamu Kimenyi Yves ku murongo mu gihe abenshi babonaga bisa n’ibyarangiye.

Amakipe yombi yakinnye igice cya kabiri gitandukanye n’icya mbere, atangira gucungana ndetse agakora amakosa atandukanye.

Hashize iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Ulimwengu Jules yatsinze igitego cyashoboraga kuba icy’intsinzi ku ruhande rwa Rayon Sports, umusifuzi wo ku ruhande ukomoka muri Kenya avuga ko habayeho kurarira.

Umutoza wa Rayon Sports, Robertinho yakoze impinduka ebyiri mu gice cya kabiri, Ciza Hussein asimburwa na Mugisha Gilbert ku munota wa 53 mu gihe Iranzi Jean Claude yasimbuwe na Bizimana Yannick mu minota 13 ya nyuma.

Rayon Sports yashoboraga gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa mbere muri itatu y’inyongera, Mugheni Fabrice arahagoboka, akuraho umupira wari ucomekewe Mohamed Musa Eldai mu gihe na Ulimwengu yagerageje ishoti ryo ku munota wa nyuma, myugariro wa Al-Hilal Club ashyira umupira muri koruneri n’ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bavugaga ko yawukoze n’ukuboko.

Iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, biha akazi gakomeye Rayon Sports izajya kwishyura muri Sudani mu mukino uzabera i Omdurman tariki ya 23 Kanama.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Enyimba yatsindiwe muri Burkina Faso igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Al-Hilal Club
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Michael Sarpong yagoye ba myugariro ba Al-Hilal Omdurman mu mukino ubanza
Umunyezamu Yonis Ali Hassan ahanganiye umupira na Ulimwengu Jules
Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga Eric ahindura umupira mu gihe Samawal Merghani yashakaga kumuhagarika
Abafana ba Rayon Sports bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi
Michael Sarpong yafunguye amazamu ku munota wa 19 w'umukino
Sarpong na Habimana Hussein bishimira igitego
Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba Rayon Sports
Yonis Ali Hassan arenza umupira watewe na Radu
Kapiteni wa AL-Hilal Club Abdel Latif Ismael mu kirere, akura umupira kuri Ciza Hussein
Umunyezamu Yonis Ali Hassan yagoye abakinnyi ba Rayon Sports barimo Ulimwengu
Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungireh,e usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Mukura VS, yarebye uyu mukino
Visi Perezida wa APR FC Maj.Gen.Mubaraka Muganga yakurikiranye uyu mukino
Umuyobozi w'agateganyo w'Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, nawe yakurikiye uyu mukino
Mbarushimana Abdou utoza AS Muhanga na Nshimiyimana Eric utoza AS Kigali barebye uyu mukino
Abakunzi ba Rayon Sports batandukanye barebye uyu mukino
Umubyeyi wa Iranzi yari yaje kumuba inyuma kuri uyu mukino
Umukino warebwe n'abavuye impande zitandukanye
Umufana wa Rayon Sports ategereje ko ikipe ye itsinda igitego cya kabiri
Umunya-Ghana Commodore Olokwei (iburyo) yatinze kubona ibyangombwa byo gukina uyu mukino
Umutoza wa Mukura VS, Mathurin Oliivier Ovambe yaje kureba Rayon Sports yatoje muri CECAFA Kagame Cup mu kwezi gushize
Umunya-Gabon Rick Martel (ibumoso) ukinira AS Kigali, yarebye uyu mukino
Nyandwi Saddam ntabwo yakinnye uyu mukino
Rugwiro Herve ahanganiye umupita ma Walaa Eldin wa Al-Hilal Club
Robertinho na Mazimpaka bahagurutse mu minota ya nyuma, batanga amabwiriza
Robertinho aha amabwiriza Sarpong wigaragaje muri uyu mukino
Umunyezamu wa kabiri Mazimpaka Andre yongorera Sarpong ibanga ryamufasha kubona igitego cya kabiri
Umutoza wa Al-Hilal Club Nabil Kouki yereka abasifuzi ko abakinnyi be bari gukinirwa nabi
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1
Abakinnyi ba Rayon Sports baryamye mu kibuga ubwo umukino wari urangiye
Abakinnyi ba Al-Hilal bishimiye umusaruro bakuye i Kigali
Nabil Kouki ashimira abakinnyi be barimo Farris Abdallah
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimiye abafana ubwo umukino wari urangiye

Amafoto: Niyonzima Moïse & Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Habanabashaka 2019-08-12 13:38:36

Bazayinkubitire nkabi 5 kugirango ituze iriyemerangwirakomeye kndi iroroshye kbx biragaragara.bashimire kakure niwewabatabaye nakimenyi warumuba wabyo!!!

2
Habanabashaka 2019-08-12 13:38:36

Bazayinkubitire nkabi 5 kugirango ituze iriyemerangwirakomeye kndi iroroshye kbx biragaragara.bashimire kakure niwewabatabaye nakimenyi warumuba wabyo!!!

3
Dove 2019-08-12 13:13:06

amahirwe masa kuri Gikundiro

4
Frank 2019-08-12 03:35:44

Gasenyi bazayikubite amagambo ashire ivuga

5
gad 2019-08-12 02:26:42

ariko igihe ntabareyo bagisoma? kombona batanditse mperuka ngo nibo beshi bagize burikimwe mugihugu? cg ntibazi gusoma no kwandika?

6
Harerimana Emmanuel 2019-08-12 00:33:35

Nge ndi umukunzi wa Gikundiro, narebye iminota yose y’umukkino, abakinnyi n’abatoza bagende bige neza iriya equipe ya Sudani bazayisezerera kko nabonye ko ikinika. Gusa turacyafite ikibazo mu bwugarizi rwose ntawe utabibona nkuko babikoze muri 20mn yambere bakabona igitego bazabikore no muri sudani. ikindi turi kubura ni ukurinda ibyo twagezeho gutsinda igitego ariko ntidushobore kukidefanda, hariya turasabwa 1-0 gusa ubundi tugakomeza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

7
rutarindwa alex 2019-08-11 19:45:22

mu mipangire y’ikipe rwose Umutoza ubutaha mumukino wo kw’ishyura,, azahe umwanya Mugisha Gilbert abanzemo mu mwanya wa Cyiza housen, ikindi ahe umwanya bizimana abanzemo mu mwanya wa Iranzi J. claude

impamvu :

- Mugisha Gilbert azi gukubagana cyane akaba ya koresha amakosa menshi adversary kuburyo naza penariti zaboneka

- Bizimana we azi kureba izamu aribona neza ubwo rero ( Umutoza yumvishe inama zanjye 23/08/2019 rayon sport yazavana amanota atatu muri Sudan) Kuko Cyiza icyagaragaye nta confidence ngo atere adversary ubwoba

iranzi ntajya amenya aho izamu riri izi mpinduka umutoza yakoze iyo azikora kare rayon yari gutahana ibitego 3- 1 Murakoze

8
MV 2019-08-11 16:20:07

Ntako mutagize ariko ntimucike intege kuko neretswe ko mu mukino wo kwishyura bizaba 2-2.

9
gasenyi 2019-08-11 14:27:29

nize yikinire championa, Nabo banyamahanga yaguze, nuko yareshyaga kuko Sudan ishatse ntiyakwirirwa ijyayo kugirango iramire nutwo dudorali twayo kuko izarya ibitari munsi ya 3

10
joseph 2019-08-11 14:04:45

Ubu ntabwo ari ubunyamwuga!kuki mwerekana rayon sport itsinda igitego,ntimwerekane yo bayishyura?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza