IGIHE

Rayon Sports vs AS Kigali: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino wa Super Cup

0 1-10-2019 - saa 09:08, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rayon Sports yatwaye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere na AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka wa 2019, zombi zirahurira mu mukino wa FERWAFA Super Cup kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Kabiri saa 15:00.

Ni ku nshuro ya gatandatu amakipe yombi ahuriye mu mikino itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) muri uyu mwaka wa 2019 ndetse ni inshuro ya munani muri rusange ubariyemo imikino ibiri ya gicuti yayahuje mbere y’uko asohokera u Rwanda mu marushanwa nyafurika.

Amakipe yombi yanganyije umukino wo kwishyura muri Shampiyona ndetse n’umwe wa gicuti ku gitego 1-1. Rayon Sports yatsinze umukino ubanza w’ijonjora ribanziriza 1/8 mu Gikombe cy’Amahoro n’undi wa gicuti ku gitego 1-0 mu gihe buri kipe yatsinze indi ibitego 2-1 muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, AS Kigali igera ku mukino wa nyuma itsinze penaliti 4-2.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric avuga ko we na bagenzi be bashaka kwegukana iki gikombe, ikaba impano bagenera Ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bwatowe muri Nyakanga.

Ati” ‘Twatakaje imwe mu mikino yashoboraga guha ibikombe n’ibyishimo abakunzi bacu mu minsi ishize kandi natwe byaratubabaje. Imishahara yacu turi kuyibona ku gihe kandi turashaka kubaha ibyishimo kuko tuzi ko tubona amafaranga iyo dutsinda kuko dukinira ikipe y’abafana. Iki gikombe tugomba kugitwara kikaba impano kuri aba bayobozi badahwema kutuba inyuma.’’

Kapiteni wa AS Kigali, Niyonzima Haruna yakiniye Rayon Sports ubwo yari avuye muri Etincelles FC mu 2006. Avuga ko yiteguye guhura na yo kuko amaze kumenyera gukina n’amakipe yabereye umukinnyi.

Ati” Rayon Sports nayinyuzemo ndayizi si iby’ibanga ni ibintu maze kumenyera guhura n’amakipe yanjye, ni ibintu maze kubamo cyane”.

Rayon Sports iraba idafite Mugheni Fabrice ukina mu kibuga hagati na myugariro Ndizeye Samuel batarakira neza imvune bagize mu kwezi gushize mu gihe na AS Kigali idafite umukinnyi wayo mushya, Kwizera Pierrot ufite imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.

AS Kigali igiye gukina uyu mukino nyuma y’iminsi ine isezerewe muri CAF Confederation Cup, aho yatsinzwe na Proline FC yo muri Uganda ibitego 2-1 (3-2) mu ijonjora rya kabiri ry’iri rushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Rayon Sports yari imaze iminsi 11 ikorera umwiherero i Ngoma, yagarutse ku Cyumweru ndetse ikora imyitozo ya nyuma yitegura umukino kuri uyu wa Mbere, mu Nzove.

Ikipe yegukana Super Cup y’uyu mwaka irahabwa miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda n’Igikombe.

Mu mwaka ushize, FERWAFA Super Cup yegukanywe na APR FC yatsinze Mukura Victory Sports ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu.

Rayon Sports yaherukaga gutwara iki gikombe cy’umukino ubanziriza itangira rya Shampiyona ubwo yatsindaga APR FC ibitego 2-0 mu 2017.

AS Kigali na Rayon Sports zirahurira mu mukino wa FERWAFA Super Cup kuri uyu wa Kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza