Rayon Sports na Karekezi mu ntambara y’amagambo no gushinjanya ubwambuzi n’ubugambanyi

22 12-03-2018 - saa 10:57, IGIHE

Mu mpera z’iki cyumweru Olivier Karekezi yashyize hanze ubugambanyi n’ubuhemu yakorewe na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports ari na byo byabaye intandaro yo kuyivamo adasezeye ariko Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, Itangishaka King Bernard mu kumusubiza yamubwiye ko ashobora no kujyanwa mu nkiko.

Karekezi Olivier wabaye umwe mu bakinnyi bake bakomeye Amavubi yagize, yabaye Umunyarwanda wa mbere wabonye impamyabushobozi mu butoza yo ku rwego rwa mbere rwa UEFA (Licence A) mu 2014 imwemerera gutoza ku mugabane w’u Burayi ariko icyo gihe yifuza ko ashaka kuza kuyikoresha mu Rwanda.

Ntibyahise bikunda kuko yabanje gutoza mu makipe y’abana muri Suède aho yabaga n’umuryango we, aza mu Rwanda muri Nyakanga 2017 nk’umutoza mukuru wa Rayon Sports nubwo bitari byoroshye kuko hari abayobozi bamwe bamushakaga n’abandi batamwifuzaga.

Ni urugamba rutamworoheye na gato nk’uko yabitangarije TV 10, aho yagaragaje ko yagambaniwe mu buryo butandukanye, ananizwa n’abayobozi be kugera abonye ko nta hazaza afite muri iyi kipe akayivamo adasezeye tariki tariki 26 Gashyantare 2018.

Yavuze ko byabaye bibi ubwo uwari umwungirije, Ndikumana Hamad Katauti yitabaga Imana mu Ugushyingo na we agahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera zimukurikiranyeho icyaha cyo kugambanira igihugu aho ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaje kumusura muri gereza azi ko buje kumwihanganisha ahubwo bukamuzanira ibaruwa yo kumuhagarika ku kazi.

Yagize ati “Baranjyanye bambaza ibyo bambazaga ngira ngo icyo gihe na Perezida Muvunyi yari ahari kuko na we bari bamuhamagaye hanyuma aragenda njye nkomeza kubazwa. Ku munsi wa kabiri Muvunyi nibwo yagarutse ari kumwe n’umunyamategeko w’ikipe, Zitoni.”

Yakomeje agira ati “Naketse ko ari abantu baje kumfasha kuko ndi umukozi wabo, ndanabyishimira. Bari bafite urupapuro mu ntoki babwira ko nta kundi byagenda, nimara iminsi itanu nkiri mu maboko y’ubugenzacyaha ntazaba nkiri umutoza wa Rayon Sports banshyira rwa rupapuro imbere bansaba kurusinya ko iyo minsi nirangira ntazaba nkiri umutoza.”

Avuga ko amaze gufungurwa nyuma y’iminsi 18 muri gereza, umuyobozi wamusuye ari Gacinya Chance Denis wari Visi Perezida, amusaba kugaruka mu kazi amusezeranya ko amasezerano ye azasubirwamo nyuma ariko ari gufasha ikipe. Ibi ntibyigeze bikorwa ko hadaciye igihe, Gacinya na we yaje gufungwa, abayobozi basigaye ntibabyitaho.

Uko yagambaniwe ngo afungwe

Karekezi asobanura icyatumye afungwa yavuze ko byatewe n’umuntu wakoreshejwe n’abashakaga kumufungisha, akoresha WhatsApp ye yiyoherereza ubutumwa bugaragaza ko yashakaga ko Amavubi atsindwa na Ethiopia mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika.

Karekezi yagarutse ku mukino Rayon Sports yakinnye na Musanze FC, avuga ko we n’abo bafatanyaga gutoza ndetse na kapiteni Bakame bibwiriwe na Perezida Muvunyi ko yategeye kuzaha Musanze FC agahimbazamusyi mu gihe izabasha gutsinda Rayon Sports.

Yagize ati “Mbere y’umukino wa Musanze FC twakiniye i Nyamirambo, Paul Muvunyi yaraje atubwira (abatoza) ko yategeye Musanze FC ko nidutsinda arabaha agahimbazamusyi. Twari kumwe na kapiteni Bakame arabizi. Abandi bakinnyi bari bagiye muri bisi… Njye narumiwe biranambabaza. Kuri uwo mukino yanaje muri stade ari kumwe na Ivan Minnaert, kuri ubu utoza Rayon Sports, baranicarana.”

Mu gusubiza ku byo Olivier Karekezi ashinja Rayon Sports, birimo no kuba atarahembwe umushahara wa Gashyantare, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka Bernad King yatangaje ko uyu mutoza ariwe wakoze amakosa ndetse ashobora kuzajyanwa mu nkiko.

Yagize ati “Ubwa mbere twamwandikiye tumusaba ibisobanuro kuko yataye akazi, ngirango ibaruwa yadusubije mwarayibonye.

Tugiye kongera kumwandikira tumusaba ibisobanuro bya nyuma ubundi tubone gufata icyemezo niba twashyiraho undi.”

King yavuze ko Rayon Sports itigeze isesa amasezeano na Karekezi ahubwo icyabayeho ari uko ubwo yari muri gereza yahagaritswe by’agateganyo ari nayo mpamvu ubwo yari afunguwe yagarutse mu kazi nta kibazo.

Yavuze ko ibyo uyu mutoza yatangaje ko hari amafaranga atahembwe atari byo kuko amezi yose yakoze yayahembewe naho Gashyantare akaba atarayahawe kuko yataye akazi tariki 26 ukwezi kutararangira.

Uyu muyobozi yanavuze ko mu masezerano ya Karekezi harimo ingingo ivuga ko hagize uruhande ruyica rugomba kwishyura imihumbi 20 $ bityo Rayon Sports ikaba iri kubyigaho mu gihe byaba ngombwa ikaba yazanamugeza mu nkiko.

Ku kuba yarasimbujwe undi mutoza nyamara agifatwa nk’umukozi wa Rayon Sports, King yavuze ko byatewe n’uko ikipe itari kuguma aho gusa kandi ifite imikino ari nayo mpamvu kugeza ubu Ivan atarahabwa amasezerano ahoraho nk’umutoza mukuru akaba akiri uw’agateganyo.

Karekezi Olivier wahoze ari umutoza wa Rayon Sports
Nyuma y'iminsi ibiri avuye mu Rwanda Karekezi yahise asimbuzwa Ivan Minaert
Itangishaka Bernard King yavuze ko Rayon Sports ishobora kurega Karekezi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Ti 2018-03-12 19:29:36

Ndi umufana wa rayon gsa narababaye kubwabobaswa binda gusa bagenzwa no kurya no kunwa batagambiriye nagato guteza equipe imbere nka karekeze kwelii yaziziki? Bagabanye inda zubusambo Abo baswa. Gusa uwadufungurira gacinya naho abo gikundiro forever fan club turabanga gsa team tuzayigwa inyuma

2
Mugabo 2018-03-12 17:36:44

Ariko abaswa baragwira kabisa! Nk’uyi muvugizi wa Rayon koko ntabwo aziko mu mategeko iyo umuntu yakoze iminsi 25 y’ukwezi aba yemerewe umushahara w’uko kwezi! Njye narumiwe! Agatinyuka akanabivuga ngo yakoze iminsi 26? BS gusa

3
eri 2018-03-12 14:21:53

njye muvunyi ndamwemera kuko afata umwanzuro nkabagabo ukuntu rayon yari yasubiye hasi courage muvunyi uzadukuriremo yiriya kipe kucyumweru

4
Ndumiwe 2018-03-12 13:53:33

Hhhaaa ariko uwo P. Muvunyi siwe wirukanye Raul shungu ? Aho yabagejeje se ntibahazi? Birigwa muri fundraising ngo bamwishyure? Umugore wa Karekezi azababiza icyuya pe ninawe umugira inama kuko arumunyamategeko. Naho muvunyi ujya gushinyagurira umuntu ufunzwe , ngo umugabombwa aseka imbohe. Kandi ndumva nawe inkiko zitamworoheye ziramugera amajanja arebye nabi yakwisanga hamwe na Gacinya. Karekezi courage ibyamatiku bibarekere uzabona ahandi kandi heza

5
Pum 2018-03-12 12:32:10

Karekezi narinabivuze wagombaga niburagusaba ukungiriza murisa muri gitinyiro wiroha mururiya mwanda uhorana induru warazwe amatiku tegereza nuriya ugusimbuye urebeko aramara umwaka ngirango icyonakubwiye cyarasohoye nikindi kururiya wagusimbuye gitegereze .

6
Mahame 2018-03-12 11:50:26

Yewe Rayon nibwo nabona abantu bayipangira kano kageni kuva yabaho.

7
claire 2018-03-12 11:29:51

Cngz Olivier naho warihanganye rayon ntishoboka ni abo guhimba amakosa adaashira yeweee ibyiza birimbere Be Blessed ntamugisha w/o muri Gasenyiiiiiiiiiii 😢😢😢😢

8
Karekezi 2018-03-12 10:59:51

Karekezi waretse amagambo menshi ufite ko n’ubundi akazi kari kakunaniye wibereye mu Marozi n’amayoga !!! Ni kangahe Muvunyi yakwihanangirije kubera discipline yawe imbere y’abakinyi uyibora ? Ubu hari utareba itandukaniro riri hagati yawe n’umuzungu mu mitoreze? Ariko uribuka ko hari abakinyi nka Christ Mbonyi wangaga gukinisha bashoboye kubera guhangana? Uwakuzanye ndetse n’abandi bakuri inyuma nka Gakwaya mwese muribeshya ubu rayon mukeka yarahindutse si iy’akajagari...

9
Rob 2018-03-12 10:35:50

Hello,

iyo muvuga gutyo murantangaza!
1)Karekezi ajya kwuza ubundi yari afite ibihe bigwi? rayon c yari ifite ibihe? aho ntiyihaye incigano adashoboye zikamunanira? none ko yagiye turi gukina gute?

2) muti Radio/TV 10 kuki babaza karekezi ntibabaze rayon? kuki Ferwafa, Volley yewe na FPR inkotanyi babiyamye?! ubunyamwuga burihe?
3) Muti akajagari kaba muri rayon aho kataba nihe?! ni mu itangazamakuru rijora rayon ngo ifite ubukene harya bo baba bahembwa bigeze he? hari umuga urimo ibibazo n’ubukene nka ryo.
4) muti Muvunyi

10
ukombibona 2018-03-12 10:16:17

Jye narose RAYON SPORT yafashwe 80% na skol, 20% na fun clubs. aho ntamuyobozi uzongera kuyiyobora atavuye muri fun club, ubwo nawe azaba yahundagajweho amajwi natwe abafana.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza