IGIHE

Rayon Sports ijyana abakinnyi 19, irerekeza muri Sudani mu byiciro bitatu

6 22-08-2019 - saa 07:45, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rayon Sports irahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira ku wa Gatanu, yerekeza muri Sudani aho ijyana abakinnyi 19 mu mukino wo kwishyura izakirwamo na Al-Hilal Omdruman ku Cyumweru tariki ya 25 Kanama, mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League.

Iyi kipe yatwaye shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize izatozwa n’Umuyobozi wa Tekinike, Kayiranga Baptiste dore ko igitegereje umutoza mushya usimbura umunya-Brésil Robertinho wamaze gusubira wabo.

Rayon Sports irajyana muri Sudani abakinnyi 19, irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu ijoro, saa 00:15 kuko habuze indege ishobora kujyana iyi kipe ku wa Gatanu nk’uko byari biteganyijwe.

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul yavuze ko bafite icyizere cyo kwitwara neza muri Sudani bagasubira mu mateka Rayon Sports yakoreye kuri Al-Hilal mu myaka 25 ubwo yayisezereraga muri CAF Winners Cup.

Nkurunziza yavuze ko mu byatumye uru rugendo rwari ruteganyijwe ku wa Gatanu rushyirwa kuri uyu wa Kane, ari ikibazo cy’indege zabuze ndetse byatumye Rayon Sports izagenda mu byiciro bitatu.

Ati” Habayemo ikibazo cy’ibura ry’indege n’ubwinshi bw’abagenzi. Twabuze amatike ajya Khartoum ya delegasiyo yuzuye biba ngombwa ko iIkipe izagenda mu byiciro bitatu.”

Rayon Sports irahagurukira rimwe i Kigali saa 00:15, bamwe banyure i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bazagera muri i Khartoum ku wa Gatandatu saa 10:00.

Itsinda rya kabiri riraca i Nairobi muri Kenya, rikomeze n’indege ijya i Addis Ababa mbere yo kwerekeza muri Sudani aho rizagererayo rimwe n’irindi ribanza guca i Entebbe muri Uganda, rigakomeza i Addis Ababa na Khartoum, ku wa Gatandatu saa 16:15.

Bigendanye n’ubushyuhe bwinshi buri muri Sudani muri iki gihe, Rayon Sports yari yahisemo kugenda mu minsi yegereye umukino ku buryo abakinnyi batagorwa n’ikirere cyaho.

Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, yanganyije igitego 1-1 na Al-Hilal Club mu mukino ubanza wabereye i Kigali, aho isabwa gutsindira muri Sudani cyangwa ikahanganyiriza ariko byibuze yinjije ibitego bibiri.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yakomeje hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu cyiciro gikurikira.

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana kuri uyu mukino wo kwishyura ni: Bizimana Yannick, Ciza Hussein, Habimana Hussein, Iradukunda Eric, Iragire Saidi, Irambona Eric, Iranzi Jean Claude, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves, Mazimpaka André, Mugisha Gilbert, Nizeyimana Mirafa, Nshimiyimana Imran, Nyandwi Saddam, Rugwiro Hervé, Rutanga Eric, Sarpong Michael, Sekamana Maxime na Ulimwengu Jules.

Abandi bajyana n’abakinnyi: Munyakazi Sadate (Perezida w’ikipe), Kayiranga Baptiste (Umutoza mukuru), Kirasa Alain (Umutoza wungirije), Mwiseneza Djamal (umutoza wongerera ingufu abakinnyi), Kalyesubura Hannington utoza abanyezamu, Mugemana Charles (Umuganga), Nkubana Adrien (Team Manager), Nkurunziza Jean Paul (Ushinzwe itangazamakuru), Rukundo Fidèle (Uyobora Komisiyo y’imyitwarire), Nkurunziza Emmanuel (Umunyamakuru) na Ganza Gisa.

Rayon Sports yizeye kwitwara neza muri Sudani
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
justin salpong KAREGEYA 2019-08-23 07:10:52

courage basore ndabakunda

2
Tuyishimire Gregoire 2019-08-23 05:32:27

Ntabwoba Dufite Namba Hamwen.Imana Yabanyarwana Twizeze Insinzi abareyo Byumwihariko Dufashe Iryiburyo

3
BR 2019-08-22 09:04:39

Rayon sports ifite abatoza beza dufite ikizere ko igomba guhatana igatahana intsinzi gusa défense igomba kuba très vigilants.

4
Harerimana Emmanuel 2019-08-22 04:13:34

Basore bacu mugire urugendo ruhire Imana ibagende imbere kdi ibafashe guhagararira Igihugu neza kandi muhagararire neza natwe tubarinyuma !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

5
rashid 2019-08-22 02:09:54

Imana ishimwe ko Nyandwi Sadamu yatekerejweho turishimye nkabanyarusizi,uwo mukinnyi afite impano Rayonsport nimuhe amahirwe akine imikino myinshi

6
Tuyizere 2019-08-22 01:59:07

uwiteka abagende imbere bavandi

Kwamamaza