IGIHE

Police FC yatsinze Sunrise FC mu mukino wabonetsemo ibitego bitanu (Amafoto)

0 6-10-2019 - saa 21:59, Eric Tony Ukurikiyimfura

Police FC yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2019/20, itsinda Sunrise FC ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Sunrise FC y’umutoza Moses Basena, ni yo yatangiye umukino iri hejuru, ibona uburyo bw’ishoti rikomeye ryatewe na Mwangi Pius ku munota wa 19, ariko umupira ukorwaho na Nduwayo Valeur ujya muri koruneri.

Ikipe y’i Nyagatare yashoboraga kandi gufungura amazamu ku mupira watewe mu izamu na Twigirimana Innocent ku munota wa 24, umunyezamu Habarurema Gahungu awukubita ibipfunsi.

Nshuti Savio Dominique yananiwe gutsindira Police FC ku buryo bwiza yabonye mu rubuga rw’amahina ubwo yari aherejwe umupira na Kubwimana Cédric, ishoti yateye rifatwa neza n’umunyezamu Itangishatse Jean Paul.

Byasabye gutegereza umunota wa 30 w’umukino, Police FC ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osée ku mupira yasubijemo nyuma yo kugarurwa n’umunyezamu Itangishatse wari umaze gukuramo undi mupira ukomeye.

Sunrise FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Itangishatse Jean Paul wavunitse asimburwa na Nsabimana Jean de Dieu mu izamu.

Police FC yongeye guhusha uburyo bwabonywe na Nshuti Savio wateye umupira ugakurwamo n’umunyezamu wa Sunrise FC, yishyuwe igitego cya mbere ku munota wa 64, gitsinzwe na Mwangi Pius n’umutwe, ku mupira w’umuterekano wari umaze guterwa na Twagirimana Innocent uzwi nka Kavatiri.

Nyuma yiminota itanu, Ndayishimiye Antoine Dominique wari umaze amasegonda make mu kibuga nyuma yo gusimbura Songa Isaie, yatsinze igitego cya kabiri cya Police FC ku mupira wahinduwe na Ntirushwa Aimée, araserebeka, awushyira mu izamu.

Nshuti Savio Dominique yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi ya Police FC ku munota wa 84 nyuma yo guherezwa na Mico Justin maze asiga abakinnyi b’inyuma ba Sunrise FC mbere yo kuroba umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Shaulini.

Habura iminota itatu ngo umukino urangire, Sunrise FC yishyuye igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Niyonshuti Gad ushyirwaho umutwe na Babuwa Samson wawohereje mu izamu.

Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, yashoboraga kwishyurira Sunrise FC igitego kiyihesha inota mu minota y’inyongera, umupira ukomeye yateye uca hejuru gato y’izamu rya Police FC.

Mu yindi mikino yabaye, Marines FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 bya Mugenzi Bienvenue na Muzerwa Amini mu gihe AS Muhanga yanganyije na Musanze FC igitego 1-1. Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’ na Harerimana Obed ni bo batsindiye amakipe yombi.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Police FC: Habarurema Gahungu, Mpozembizi Mohamed, Ndayishimiye Célestin, Nduwayo Valeur, Nsabimana Aimable (C), Munyakazi Yussuf Lule, Ntirushwa Jean Aimée, Iyabivuze Osée, Kubwimana Cédric (Mico Justin 62’), Nshuti Dominique Savio na Songa Isaie (Ndayishimiye Antoine Dominique 68’).

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul (Nsabimana Jean de Dieu 45’), Ndayisenga Jean d’Amour, Niyonkuru Vivier,Mutuyimana Régis, Niyonshuti Gadi, Souleyman Manjanjaro, Niyibizi Vedaste (Mudeyi Souleyman 62’) , Twagirimana Innocent (Sinamenye Cyprien 76’), Mwangi Pius, Babuwa Samson.

Uko imikino y’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona yarangiye

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ukwakira 2019

  • AS Kigali 1-1 APR FC

Ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ukwakira 2019

  • Gasogi United 0-0 Rayon Sports FC
  • Bugesera FC 2-0 Heroes FC
  • Etincelles FC 2-1 Kiyovu Sports
  • Mukura VS 1-1 Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Ukwakira 2019

  • Marines Fc 2-0 Gicumbi FC
  • AS Muhanga 1-1 Musanze FC
  • Police FC 3-2 Sunrise FC
  • Police FC yatsinze Sunrise FC mu mukino warumbutsemo ibitego
    Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Police FC
    Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Sunrise FC
    FERWAFA na Polisi y'igihugu bakomeje ubukangurambaga kuri gahunda ya 'Gerayo amahoro' igamije umutekano wo mu muhanda
    Nshuti Savio Dominique ashaka uko atambuka hagati y'abakinnyi ba Sunrise FC
    Itangishatse Jean Paul wari mu izamu rya Sunrise FC yasimbuwe mbere y'uko igice cya kabiri gitangira kubera imvune
    Umutoza wa Police FC Haringingo Francis Christian yari afite inyota y'intsinzi ku munsi wa mbere wa shampiyona
    Ntirushwa Aime ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Sunrise FC mu kibuga hagati
    Umunyezamu wa Police FC Gahungu avuga ko yababaye ubwo yari amaze kugongana na Mwangi Pius
    Sunrise FC yanyuzagamo igasatira izamu rya Police FC
    Umunyezamu Habarurema Gahungu wavuye muri Sunrise FC, atanga umupira Babuwa Samson
    Ulimwengu Jules wa Rayon Sports (ubanza ibumoso) yari yaje kureba Sunrise FC yavuyemo muri Mutarama
    Iyabivuze Osée ni umwe mu bakinnyi ba Police FC bahagaze neza
    Ku myaka 38, Munyakazi Youssuf 'Lule' wa Police FC ni umwe mu bakinnyi bakuru bari muri Shampiyona y'u Rwanda
    Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego cya kabiri yatsindiye Police FC nyuma y'umunota umwe ageze mu kibuga
    Umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu afata umupira ubwo yasatirwaga na Ndayishimiye Antoine Dominique
    Umutoza w'Umugande Moses Basena ategereje ko ikipe ye yishyura mu minota ya nyuma
    Mico Justin yinjiye mu kibuga mu gice cya kabiri
    Nshuti Savio Dominique yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Police FC
    Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu- Iyabivuze aheka Nshuti Savio ku mugongo
    Umukino wa Police FC na Sunrise FC warumbutsemo ibitego

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza