IGIHE

Police FC yakosoye AS Kigali mu mukino wa gicuti (Amafoto)

2 18-08-2019 - saa 18:52, Eric Tony Ukurikiyimfura

Iyabivuze Osée na Uwimbabazi Jean Paul bafashije Police FC gutsinda AS Kigali ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro kuri iki Cyumweru.

AS Kigali iheruka kunganya na Rayon Sports igitego 1-1, yakinnye uyu mukino mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura izakirwamo na KMC FC yo muri Tanzania mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup mu gihe Police FC iri kwitegura imikino y’abapolisi.

Umutoza Nshimiyimana Eric yitabaje ikipe ashobora kuzabanza mu kibuga muri uyu mukino, aho Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Nkinzingabo Fiston n’abandi banyamahanga iyi kipe yaguze babanje hanze.

Police FC yafunguye amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Iyabivuze Osée ku munota wa gatanu w’umukino nyuma y’uko yari amaze guhusha ubundi buryo bwiza ku mupira yakuweho na Songayingabo Shaffy.

Ku munota wa 13, Iyabivuze yatsinze gitego cya kabiri cyaturutse ku kazi gakomeye kakozwe na Munyakazi Youssuf ‘Lule’ wateye umupira muremure ukagera kuri Kubwimana Cédric na we akawuhereza Iyabivuze.

Umunyezamu Habarurema Gahungu yarokoye Police FC ku ishoti rikomeye ryatewe na Kalisa Rashid, akuramo uyu mupira wagiye muri koruneri.

Umutoza Haringingo Francis wa Police FC, yakoze impinduka hakiri kare ubwo ku munota wa 31 yinjizaga mu kibuga Songa Isaie wafashe umwanya wa Iyabivuze wari umaze kugongana na Bishira Latif na we wasimbuwe na Rusheshangoga Michel.

Iyabivuze wari washyizwe mu mbangurikiragutabara, yashoboraga kujyanwa kwa muganga nyuma yo kubarabara bikabije, ariko aza kugarura ubwenge.

Ntamuhanga Tumaini wateye umupira n’umutwe ugafata inshundura ntoya na Hakizimana Kevin wateye ishoti ryafahwe na Bate Shamiru, bananiwe gutsindira amakipe yabo mu bundi buryo bwabonetse mu gice cya mbere.

AS Kigali yakinnye iminota 38 ya nyuma ari abakinnyi 10 mu kibuga nyuma y’uko Ssentongo Farouq Saifi ahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yakiniraga nabi myugariro wa Police FC.

Nova Bayama winjiye asimbuye, yatsinze igitego cya AS Kigali ku munota wa 66 nyuma yo guherezwa na Mahoro Nicolas ku mupira watakajwe na Ngendahimana Eric.

Nova Bayama yahushije kandi ubundi buryo bwashoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura, umunyezamu Niyonkuru Jean Luc akozaho ikirenge umupira ujya muri koruneri.

Uwimbabazi Jean Paul yatsinze igitego cya gatatu cyashimangiye intsinzi ya Police FC ku munota wa nyuma muri itanu y’inyongera.

Police FC yitegura imikino y’abapolisi izabera muri Kenya guhera tariki ya 25 Kanama, izakina undi mukino wa gicuti uzayihuza na Rayon Sports ku wa Kabiri guhera saa 18:00.

Rayon Sports yo izaba iri kwitegura kujya kwishyura muri Sudani, aho izakirwa na Al-Hilal Club mu ijonjora ribanza rya CAF Champions League tariki ya 25 Kanama.

Umukino ubanza wabereye i Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Abakinnyi bitabajwe ku mpande zombi:

Police FC: Habarurema Gahungu ( Tuyizere Jean Luc, Nsabimana Eric (c), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Ndayishimiye Celestin 55’), Nduwayo Valeur, Kubwimana Cédric (Uwimbabazi Jean Paul), Mpozembizi Mohamed (Nimubona Emery 55’), Ntirushwa Aimé (Ngendahimana Eric), Munyakazi Youssuf (Ngabonziza Pacifique), Hakizimana Kevin (Hakizimana Kevin 66’), Mico Justin (Nshuti Savio 55’) na Iyabivuze Osée (Songa 33’).

AS Kigali: Bate Shamiru (Hategekimana Bonheur 65’), Bishira Latif (Rusheshangoga 34’), Benedata Janvier (Nshimiyimana Marc-Govin), Ntamuhanga Tumaine (c), Songayingabo Shaffy (Karera Ally Hassan 65’), Ahoyikuye Jean Paul (Ishimwe Christian 65’), Nsabimana Eric ‘Zidane’, Kalisa Rashid, Cyitegetse Bogard (Ricky), Ssentongo Farouq Saifi (52’) na Nshimiyimana Ibrahim (Mahoro Nicolas 65’).

Umutoza wa Police FC Harinngio Francis Christian hamwe na Ramadhan utoza abanyezamu
Abatoza b'amakipe yombi basuhuzanya mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Police FC yitegura imikino y'abapolisi
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali yitegura kujya muri Tanzania kwishyura KMC FC muri CAF Confederation Cup
Ntamuhanga Tumaini na Nsabimana Aimable, ba kapiteni bombi, bafata ifoto hamwe n'abasifuzi b'umukino
Nshuti Savio yakuwe mu babanza mu kibuga ubwo umukino wari ugiye gutangira kuko yari yambaye amaherena, asabwa kubanza kuyakuramo
Abasimbura ba Police FC
Abasimbura ba AS Kigali
Police FC yitegura imikino y'abapolisi yasabye abakinnyi bayo kwiyogoshesha
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Iyabibuze Osee (iburyo)
Abaganga ba Police FC bafatanyije n'aba AS Kigali bita kuri Bishira Latif wagonganye na Iyabivuze
Myugariro w AS Kigali yashyizwe mu mbangukiragutabara nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino
Mico Justin wagarutse muri Police FC avuye muri Kenya, akurikiye umupira
Nshimiyimana Eric yagiye kureba uko Bishira Latif amerewe
Iyabivuze Osee (hagati) yishimira igitego cya kabiri hamwe na Hakizimana Kevin (ibumoso) na Kubwimana Cedric (iburyo)
Umutoza wa AS Kigali, Nshimiyimana Eric n'Umunyamabanga wayo Komezusenge Daniel bari bahangayikishijwe n'ikibazo Bishira yagize
Umusifuzi yihanangiriza Benedata Janvier
Benedata yari amaze gukinira nabi Hakizimana Kevin wa Police FC
Iyabivuze watsinze ibitego bibiri yavunitse hakiri kare, arasimburwa
Iyabivuze ahanganye na Rusheshangoga Michel
Umukinnyi wa Police FC yagize ikibazo, ata ubwenge, ariko yitabwaho n'abaganga
Hakizimana Kevin ahanganiye umupira na Benedata Janvier
Muvandimwe Jean Marie Vianney ahanganiye umupira na Kalisa Rashid
Hakizimana Kevin yinjirana umupira mu gihe abakinnyi ba AS Kigali bamusatiraga
Umunyezamu wa Rayon Sorts, Kimenyi Yves yaje kureba uyu mukino
Abakinnyi ba Isonga F.A barebye uyu mukino
Mulisa Jimmy uheruka gutandukana na APR FC yarebye uyu mukino
Abafana bake baje gushyikira amakipe yombi
Ssentongo Farouq yahawe ikarita itukura mu minota ya mbere y'igice cya kabiri
Ssentongo asohoka mu kibuga

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Zigirinshuti samuel 2019-08-18 14:02:29

Rayon sports nikipenziza ifite abakinnyi babahanga ibona nabatozabeza arko ikibazo gikomeye ifite ubuyobozi bubi buhorana parapara.

2
Eric 2019-08-18 13:25:04

Ariko rero mujye munasesengura umukino bizaba byiza k

Kwamamaza