IGIHE

Police FC yabuze amahirwe yo gusinyisha Kwizera Olivier

0 2-10-2019 - saa 14:04, Eric Tony Ukurikiyimfura

Ubuyobozi bwa Police FC bwatangaje ko bitabukundiye gusinyisha umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Kwizera Olivier kubera ko isoko ry’igura n’igurisha ryamufungiyeho atabonye ibyangombwa.

Kwizera Olivier nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Hari amakuru yavugaga ko uyu munyezamu ufatwa nk’umwe mu beza u Rwanda rufite, yamaze gusinya umwaka umwe muri Police FC.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Karangwa Maurice, yavuze ko bitakunze ko basinyisha uyu mukinnyi bari bamaze kumvikana byose.

Ati ”Ntabwo byakunze ko tumusinyisha kuko TMS (Transfer Matching System) yamufungiyeho atabonye ITC (International Transfer Certificate).”

Isoko ry’igura ry’abakinnyi mu Rwanda, ryafunze ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri mu gihe ryari rifunguye guhera tariki ya 15 Nyakanga 2019.

Rizongera gufungurwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, hagati ya tariki ya 15 na 30 Mutarama 2020.

CIP Karangwa yavuze ko bizeye ko uyu mukinnyi bashobora kumubona muri Mutarama umwaka utaha ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba ryongeye gufungurwa mu Rwanda.

Ati “Twari twamaze kumvikana byose. Ubwo agiye kwicara icyo gihe cyose adakina. Bikunze ko tugera mu kwa Mbere nta kipe arabona, dushobora kumusinyisha.”

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’, aho aheruka kwifashishwa muri Nzeri 2018 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Côte d’Ivoire ibitego 2-1 i Kigali, agize uruhare rukomeye mu gitego cya mbere.

Kwizera Olivier yashoboraga kuba umukinnyi wa Police FC ariko isoko rifunga atabonye ibyangombwa
Ubuyobozi bwa Police FC buvuga ko uyu mukinnyi yari yababwiye ko nta kipe afite (yigurisha)
Kwizera Olivier amaze umwaka wose adahamagarwa mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza