IGIHE

Perezida wa Rayon Sports yarezwe muri RIB kubera imvugo zirimo ‘gutema’ no ‘gutwika ishyamba’

43 29-09-2019 - saa 19:03, Eric Tony Ukurikiyimfura

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports FC, Munyakazi Sadate yarezwe mu bugenzacyaha na Visi Perezida we wa kabiri, Muhirwa Prosper umushinja kumwibasira no kumutuka mu ruhame.

Muhirwa ngo yatewe impungenge n’ijambo Munyakazi Sadate yavugiye mu nama ya Fan Club y’Ijwi ry’Aba Rayons yabaye tariki ya 22 Nzeri 2019.

Uyu mugabo avuga ko Munyakazi Sadate yamututse akanamwandagaza avuga ko ari umujura, umugambanyi ndetse akaba yigira intama kandi ari ikirura ndetse ibibazo byose Rayon Sports ifite ari we ubitera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Muhirwa yavuze ko yibasiwe n’uyu muyobozi wa Rayon Sports mu ijambo yavuze, ashishikariza abakunzi bayo gutema ishyamba, bakanaritwika.

Ati “Yavuze ko natanze ruswa ngo abakinnyi bitsindishe kandi ko ndi igisambo. Nsanga ibyo ari ukunsebya no kuntesha agaciro agamije gucamo ibice abakunzi ba Rayon Sport.”

Muhirwa avuga ko icyatumye yitabaza ubugenzacyaha ari uko yateshejwe agaciro mu ruhame ndetse akaba ari yo mpamvu yanahisemo kwishinganisha kubera umutekano we akurikije uburemere imvugo Umuyobozi wa Rayon Sports yakoresheje ashishikariza abantu gutema no gutwika icyitwa ishyamba.

Ati ”Mu buzima bwanjye ni ubwa mbere nari numvise Umuyobozi wa Rayon Sports ushishikariza gutema no gutwika abantu basangiye ikipe bakunda. Nishinganishije kuri RIB bitewe n’uwo mwuka mubi wabibwe n’uyoboye Rayon Sports muri iki gihe.”

Muhirwa Prosper wageze mu buyobozi bwa Rayon Sports guhera mu mwaka wa 2004, yabaye Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe hagati ya 2017 na 2018, anatorerwa kuba Visi Perezida wayo wa kabiri muri Komite nshya yashyizweho muri Nyakanga uyu mwaka.

Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yarezwe mu bugenzacyaha
Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Muhirwa Prosper yashinje Umuyobozi wayo kumutesha agaciro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

1
Kanyarwanda 2019-10-01 17:59:45

Andika hano bavandimwe,maze imyaka 40 nkunda rayon,ariko mbona muri iyi myaka micye ishize,mu buyobozi bwa rayon harimo bamwe baba bashakiramo amaramuko,aho gushakira ikipe icyayiteza imbere,nibyo koko la verite blesse,kdi mukinyarwanda ukuri guca muziko ntigushya presedent akomereze aho si injiji ahubwo nashyireho extern audit maze abo barega ko yavandagaje abashire munkiko bagarure ayo bibye bareke gusaza imigeri bata ibitabapfu,courage president turagushyigikiye,ubushobozi ikipe ikura kubafana benshi muri africa bwakabaye ibubyaza unusaruro ikaba igihangange kumugabane,ikaba gitinyiro,aho kuba star a domicile no kwirirwa mumatiku nubujura

2
King 2019-10-01 01:55:07

Umuntu w’umuyobozi arifata agatukira umuntu mu ruhame agamije kumwangisha abantu, ubwo se niba uri Umuyobozi ugashinja umuntu ubujura utari umucamanza cga urukiko urakeka ko atari icyaha? ??bad leadership and weakness. Gutema gutema gute se?

3
Rwatubyaye 2019-10-01 01:32:20

bavuga ibigoramye imihoro iti ba! mwamaze ikipe none president arabivuze ati twishingane turega ntawe utabibona nuko abura aho aregera gusa mureke kumuvangira mwibuke impanuro zuje ubwenge z’umukuru wigihugu ubwo yari mumwiherero gabiro agira inama minisitiri wintebe amubwira ati ubu ugiye kubona abantu benshi bakubwira ngo genda gake ngo bashaka kuguca intege nibindi abo bita abamere baba baramaze gufatisha bazi inguni zose muri domaine wowe ujemo nkumushya ntaho bitaba gusa turagushyigikiye umuntu wanga amakosa niwe urwanda rukeneye rayon yakabaye igeze kure ariko abameze nka sanibarati uvugwa muri bibilîya baba bari maso ngo yeguze umutwe gato bayikubite mukico nuko nyine ari gikundiro abaturage wagirango yarabaroze ariko ntakundh niyabo ariko igihe kirageze ngo abayivangira bagaragare kandi bazumirwa kuko rayon ntaho izajya kuko udakunda umupira ntiwakunda rayon apr nizindi gushaka gusenya imwe murizi ntuba ukunda urwanda ntuba ukunda abanyarwanda ntawabishyigikira kugambana numuntu uti wemeze ko ari miliyoni 8 akaba ariwowe usinya nka bosi ubwo 4 arizawe aha ntibyorosgye

4
Emma 2019-09-30 22:33:31

None se, abanyamategeko mumfashe Gutema ishyamba no kuritwika bihurirahe na Prosper no kwishyinganisha kwe? Prosper nawe mbwira niwowe shyamba ko ubyishinje? Hari umugani baca ngo: uteye ibuye mu......... Ibwejuye niyo riba rifashe!!! Ubundi ntimukwiye kwiyibagirwa be a gentleman. Cyangwa ni nka byabindi bya Bible ngo" nzanangira umutima wa farawo kugirango igwize ibimenyetso yahaga Mose"????

5
Bazatsinda 2019-09-30 22:01:52

Ariko prosuper prosuper ubu uranze ubaye kanyamatiku koko nibyambere bya caf ntibirarangira none urongeye rwose ntabuyobozi bwawe urananiwe kandi ufite ubucakura bwinshi izo mafia zawe naba gacinya nabandi banyamanyanga mufatanya twarazirambiwe ntakuza mwifuriza ikipe uretse gushaka kwibonekeza ibyubahiro nogukoresha izina rya rayon kugirango mwibonekeze warega utarega turakurambiwe

6
Sébastien 2019-09-30 09:42:33

nshuti bavandimwe bakunzi bumupira wamaguru rwose mbabyire ukuri Rayon sport irimo abantu bigaragara ko bashaka gutesha Sadate umutwe ntayobore équipe neza. ubuse Muhirwa Prospère we ibyo akoze se akunda équipe koko ? cyangwa akunda ibyo ayikuramo ? yarikugira urukundo rwikipe agahamagara comité yabanyacyubahiro ba Rayon sport nka Président Muvunyi Paul,Ruhamyambuga paul, Zitoni,Rwagachondo, Hadji, yari kubahamagara akamuregera abo bagabo bicyubahiro bagasasa inzobe kunyungu zikipe ariko kwirunkankira muri RIB njewe mbona nta rukundo rwa rayon sport afite yari kuba umu sportif

7
akabayicwende we 2019-09-30 09:28:11

aliko wamugabowe urumunyetiku urenze, ubworero urashakagushinja sayidati ingengasi idafitishingiro ngubonukusubira muruwomwanya alinawe wishikipe. Ubundi gacaca igitangira haritegeko ryavugagako uzahimbiricyaha undi amubeshyera azahitahabwa igihano uwowundi wabeshyewe yariguhabwa nonenawe ndumvaribyo ukwiliye. Urucira mukaso rugatwara nyoko kamegeri we, uyumwanya wibagiwe akavuyo kamatikuyawe watejikipe???? Ngahowatanze ruswa iburundi ikipe irabizira itangakayabo, ngaho waguriyabakinyi amandazi ngubangishe umutoza, apuuuuuu nukomeza ubwobusambo nubutindibwawe uzapfanabi nka mudacumura wapfanyikityiko, nakuburiraga

8
Martin 2019-09-30 08:56:08

Franchment??? Ngo bavuze amakosa none ngo kwishingana...Ngo RIB...
Bavandimwe, ndumiwe pe...ntabwo byumvikana ukuntu umuntu ugaragaza immaturity kuri iki kigero agera mu buyobozi bwa Equipe ikomeye nka Rayon Sport...Vice President??? Ubundi se abantu nk’aba batorwa byagenze gute?? Just populism...Buri wese arabona ko kumenyekana mu equipe nta sano bifitanye n’ubushobozi ndetse n’urukundo rwa sport/equipe...wapi!!!! Barakubwiza ukuri ngo wikosore cyangwa wigire kuri experience mbi...wowe uti...muntabare, bamvuze nabi...ndishinganisha... What a mediocrity....??

9
Kopa 2019-09-30 06:22:51

Prezida turamushyigikiye abo bantu bigize intakoreka muri rayon nibavemo igihe baririye kirahagije, bavuga ibigoramye imihoro ikarakara mbega ibisambo kuko bya menyekanye ,none ngo bagiye kurega ,turabazi ntibagutere ubwoba,bihisha inyuma yikipe ngo naba rayon byahe ko bababashaka ibyo barya humura uzatsinda ukuri ntigupfukiranwa

10
Shema 2019-09-30 03:30:33

Oya rwose Prosper widusenyera ikipe! President ibyo yavuze nta kwibasira abantu birimo !

Paji: 1 | 2 | 3 | 4 | 5  

Kwamamaza