IGIHE

Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto – Robertinho yahishuye byinshi

11 21-08-2019 - saa 13:26, Ndayikunda Josué

Uwari umutoza wa Rayon Sports, Roberto Goncalves do Carmo yafashe rutemikirere yisubirira iwabo muri Bresil nyuma yo kudahabwa ibyo yari yemerewe, birimo amasezerano n’imodoka izajya imutwara.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2019 nibwo Robertinho yahisemo kwisubirira iwabo nyuma yo gutegereza ibyo yari yemerewe amaso agahera mu kirere.

Aganira n’ikinyamakuru Rwanda Magazine, Robertinho yavuze ko yamaze iminsi 23 ategereje amasezerano agaheba, anongeraho ko yasanze amazi atakiri yayandi muri Rayon Sport agereranyije niyo yasize.

Ati "Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Umwaka w’imikino ishize nakoranye na Perezida Muvunyi kandi nta kibazo cyabayeho, birangira buri muntu wese yishimye. Nagarutse nziko nje muri ya Rayon nasize, ariko nasanze hari ibintu byinshi byahindutse."

"Nkanjye nk’umunyamwuga sinshobora gukora nta masezerano, nta modoka yo kugendamo, ibyo ntabwo ari ukubaha umuntu…Niba ugiye kuzana umutoza cyangwa umukinnyi uziko hari icyo yakoreye ikipe, uba ukwiriye guha agaciro ako kazi yakoze mbere mu ikipe. Kubwanjye byarambabaje cyane kuko nasanze atari ubunyamwuga.”

Robertinho akomeza avuga ko we yari yemeye byose ariko ngo hari ibyo atari kwihanganira.

Ati "Ntabwo nari gukomeza kujya gutoza nteze moto kuko hatabonetse imodoka. Nahise nsezera. Uko niko kuri.”

Tariki ya 24 Nyakanga 2019 ni bwo Rayon Sports yatangaje ko Robertinho w’imyaka 59 yongereye amasezerano aho yari yemerewe kuzajya ahabwa $4500 ku kwezi, gusa ibi yarabitegereje araheba.

Mubyo uyu munya-Bresil azibukirwaho muri Rayon Sport ni uko yayifashije kwandika amateka ubwo yayifashaga kugera muri ¼ cya CAF Confederations Cup, kwegukana igikombe cya shampiyona ya 2018/2019 no kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2018.

Robertinho asize Rayon Sport mu rugamba rutoroshye rwo gukuramo ikipe ya Al-Hilal yo muri Sudani, dore ko umukino ubanza wabereye i Kigali warangiye amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.

Robertinho aheruka gusezera kuri Rayon Sports nyuma y’ibyumweru bitatu ayigarutsemo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Uwayezu bertrand 2019-08-22 15:10:59

Apr Ooyeeeeeee!!! Ooyeeeaee!!!!! Gusa nibyishimo kuri apr ndishimye naho reo spro yo iragahebeba nkihene

2
yves 2019-08-21 15:59:11

umutoza nukuri arasetsa ngo baguhembe 4500$ mu kwezi hari abantu bashoyemo cash zabo uyu mwaka baguza ekipe ngo igure abakinnyi none urumva bazagaruza ayabo gute?hahhhh!!! ntamakuru ufite igendere wari umutoza mwiza?

3
yves 2019-08-21 15:59:09

umutoza nukuri arasetsa ngo baguhembe 4500$ mu kwezi hari abantu bashoyemo cash zabo uyu mwaka baguza ekipe ngo igure abakinnyi none urumva bazagaruza ayabo gute?hahhhh!!! ntamakuru ufite igendere wari umutoza mwiza?

4
Leonard 2019-08-21 14:25:08

Njye mbona Président wa komite ya Rayon uriho Ubu na komite bafatanije kuyobora Nta gahunda yo kudushimisha nk’abakunzi bâ Rayon bafite nawe se gusezerera Umutoza nk’uriya none se KO ntawundi baratangaza bitirwa batubeshya gusa babinyujije k’umuvugizi J.Paul nzaba ndeba ,gusa Saidat simpamya KO atari igikona cyihishe muri Rayon

5
Ndababaye 2019-08-21 14:02:46

Cyokora ushaka abayobozi bifitemo akavuyo wabasanga muri Rayon Sport.Ubu Rayon yabuze nka 10M zo kugura Rava ariko umutoza w’umuhanga ntaducike.Ikifuzo:
1)NIC(Itorero ry’igihugu) nibategure itorero ry’abatoza babigishe gukunda igihugu no kukirwanira ishyaka.

Umuntu yavuga byinshi ariko uwafata abantu bitwa ko bayoboye amakipi muRwanda agasesa komite zabo.Akazana abana bato barangije Secondary akabigisha amatwara yo gukunda igihugu n’aho abo dufite baratuvangira pe.

6
gikundiro 2019-08-21 13:51:57

uyu muhungu ngo ni sadate yaje aje! arafinda finda mu maprojets atazakora kubera uburemere bwayo agahagarka naho amafrw yavaga(mu nsinzi) buretse urebe ngo aratoba toba... Imena nixitabare amazi atararenga inkombe*

7
Bolis 2019-08-21 09:55:26

uyu mutoza yarihanganye cyane gukorana nibisambo umwaka ugashira ntakundi niyigendere adusigiye agahinda ,twari tumaze kwibagirwa Raul nawe niko bamujyenje agera naho yitabaza FIFA kugingo arenganurwe,ibibyose biterwa ninda nini z’abayobozi bi kipe.ibi birahagije kumenya aho ukuri kuri ,birababaje ikipe nkiriya ifite akajagali, birutwa niyo utatwara ibikombe ariko ukagira displine Murakoze

8
dsp 2019-08-21 08:15:59

rayon ifite abayobozi batari serious kabisa. umutoza gutega moto, hhhh ka turebe suites

9
ruti 2019-08-21 08:04:43

Ko wagize ibyago wangu muri Gasenyi nta gahunda buretse Al hilal ibanze iyikure mu mikino irimo yenda bazaguhamagara

10
mutesa 2019-08-21 07:11:15

ok, rayon tubikuremo isomo tujye tuzana abadahenda kandi batanga umusaruro ungana n’uwo yaduhaye, ntitukiremerere ubwacu, naho robertsi kamara n’ibikombe yatwaye ashobora kuba hari ibyo atamenya biba byamufashije, nizere ko afite ikipe izamuha akazi

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza