IGIHE

Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora Mukura Victory Sports ku nshuro ya gatatu

3 24-08-2019 - saa 15:37, Eric Tony Ukurikiyimfura

Nizeyimana Olivier ni we wongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza kuyobora iyi kipe ya Mukura Victory Sports mu myaka ine iri imbere mu matora y’inteko rusange y’iyi kipe yabereye i Huye kuri uyu wa Gatandatu.

Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka umunani ayobora iyi kipe yambara umuhondo n’umukara hari ubwoba ko ashobora kuyivamo nyamara ari umwe mu bayifite runini, aho ayitera inkunga binyuze muri Volcano Ltd dore ko mu mwaka ushize w’imikino yahaye Mukura Victory Sports agera kuri miliyoni 81 Frw.

Abakunzi benshi b’iyi kipe bamusabye kongera kwiyamamaze ndetse na we yababwiye ko mu gihe bakimukineye ntaho ashobora kujya.

Ati ’’Kuba ibyo twagezeho mu myaka umunani byarabashimishije ni ishema kuri njye. Nta gihe na kimwe nzava kuri iyi kipe, abasenga muzansengere mbigereho, tugere ku bindi byiza. Binteye ishema kuba nyobora ikipe imyaka umunani mukaba mukinkeneye, ahandi biba ari amahane, rero biranshimishije.”

Nizeyimana Olivier yagiriwe icyizere 100%, atorwa ku majwi 82/82 ndetse azayobora Mukura Victory Sports mu myaka ine iri imbere.

Sakindi Eugène wari udahari, yamamajwe nk’umukandida rukumbi maze atorwa nka Visi Perezida mushya wa Mukura Victroy Sports ku majwi 79/82, aho asimbuye Nayandi Abraham wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.

Siboyintore Théodate ni we wongeye kugirwa icyizere cyo kuba Umunyamabanga Mukuru w’ikipe, aho yari umukandida umwe rukumbi, agira amajwi 78/82.

Muri iyi nama y’inteko rusange, abanyamuryango ba Mukura Victory Sports babwiwe ko ikipe yabo izakoresha asaga gato miliyoni 298 Frw mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20 uzatangira tariki ya 4 Ukwakira.

Iyi kipe yasoje umwaka ushize w’imikino iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona, ikagera mu ijonjora ribanziriza amatsinda ya CAF Confederation Cup 2018/19, imaze kugura abakinnyi 12 bashya, aho isigaje abandi bane kugira ngo yuzuze 25 izakoresha.

Mukura yazanye kandi umutoza w’abanyezamu Désiré uzafatanya n’umutoza mukuru w’umunya-Cameroun, Mathurin Olivier Ovambe.

Byitezwe ko umukinnyi mpuzamahanga w’umurundi, Duhayindavyi Gaël azongera amasezerano muri iyi kipe amazemo imyaka ibiri.

Nizeyimana Olivier yatorewe kuyobora Mukura Victory Sports ku nshuro ya gatatu
Nizeyimana Olivier (hagati) yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora Mukura VS, Siboyintore (iburyo) akomeza kuba Umunyamabanga Mukuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Roma 2019-08-25 00:46:56

Niba akunda ikipe birakuryahe?? Kdi wibukeko ari business....

2
JauneNoir 2019-08-24 16:02:23

Mukura Victory Sports niyo kipe ya mbere mu Rwanda yiyubashye

3
Kalisa 2019-08-24 11:36:53

Wapi wangu Olivier: si wowe bakeneye cyangwa bakunda ahubwo ni cash ubaha kuko barabizi ko bakurekuye ayo wabahaga wayagabanya nk’inshuro 10 cyangwa ntugire n’icyo ubapimira!!!

Kwamamaza