IGIHE

Niyonzima Ally yavuze impamvu yananiranwe na APR FC n’uburyo yahinduriwe amazina

0 25-08-2019 - saa 17:46, Eric Tony Ukurikiyimfura

Niyonzima Ally uheruka gutandukana na APR FC yavuze ko kuba itarashatse kumwongerera umushahara yahabwaga buri kwezi ari cyo cyatumye atongera amasezerano ndetse yemeje ko yamaze kubona indi kipe nshya yo mu Barabu.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, yabitangarije TV10 mu kiganiro yagiranye na yo ku wa Kane, aho yanyomoje amakuru yavugwa ko yifuzaga agera kuri miliyoni 22 Frw kugira ngo yongere amasezerano nyuma.

Ati” APR FC ni ikipe iyobowe neza ni ikipe navuga ikora kinyamwuga kurusha ayandi maze kubona mu Rwanda. Ahantu twananiranwe ni ku mushahara. Bashakaga ko nguma ku mushahara nahembwaga umwaka ushize kandi njye numvaga bidashoboka ko nawugumaho mu yindi myaka ibiri.

Bivugwa ko Niyonzima Ally yahabwaga ibihumbi 740 Frw nyuma yo gusinyira APR FC amezi atadantu muri Gashyantare, avuye muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi yemeje ko yamaze kubona indi kipe azakinamo mu mwaka utaha w’imikino, aho yamaze gusinya amezi atandatu.

Ati” Niyonzima Ally afite ikipe itari iyo mu Rwanda. Namaze gusinya amasezerano yanjye y’amezi atandatu. Nzajya mu ikipe yo mu Barabu ntababwira aka kanya.”

Uko yahinduriwe amazina

Bivugwa ko mbere yo kuza muri Mukura mu 2014, habayeho guhindurirwa amazina, aho bamwe bavugaga ko amazina ye atari Niyonzima Ally kuko hari andi mazina yari afite mu Burundi.

Uyu mukinnyi yanyomoje aya makuru avuga uburyo yahinduriwemo amazina n’uburyo iki kibazo yagikemuye.

Niyonzima yavuze ko ikipe yakiniye mu bato yitwa AS Rangers ari yo ishaka kwitambika mu nzira ze kubera inyungu zayo, ikitwaza ko higezwe gukora amanyanga agakinira ku mazina ya mugenzi we.

Ati” Ni ikipe nagiyemo mfite imyaka nka 10 mvuye mu yitwa Les Rieurs, ni ya makipe y’abana. Ndi muri iyo kipe ya mbere nta licence zari zihari twakinaga bisanzwe. Njya kujya muri AS Rangers nasanze baramaze gukora license shampiyona igiye gutangira, biba ngombwa ko bavana ifoto ku license y’uwitwa Ally Hussein bitaga Ballack kugira ngo nkine kuko bari bankeneye.”

“Nari nkiri muto, numvaga nishimiye gukina, ntacyo byari bimbwiye.”

Uyu mukinnyi avuga ko mbere yo kuza gukina mu Rwanda mu 2014, yahisemo gukemura iki kibazo cy’amazina ye ndetse yumva nta mupngenge afite kuko yabinyujije mu mategeko.

“Ngiye kuza mu Rwanda naravuze nti ubu reka nkore nk’umunyamwuga, sinakomeza kuzamura izina ry’undi muntu kandi mfite iryanjye. Nari naririnze kubivuga ngo ikipe nakiniye idahura n’ikibazo, njya kuri Federasiyo ndabisobanura, bansabye ibimenyetso njya ku ishuri nzana indangamanota yanditseho Niyonzima Ally. Byarakemutse nta kibazo mfite, nizeye guhamagarwa mu Mavubi.”

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Impamvu yahisemo gukinira u Rwanda

Niyonzima Ally ni murumuna wa Ngandu Omar ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi.

Avuga ko we impamvu yahisemo gukinira Amavubi ari uko umubyeyi we ari umunyarwanda bityo yahisemo gukinira igihugu avukamo kugira ngo amushimishe.

Ati” Nishimira Maman wanjye cyane, ndamukunda cyane. Impamvu nahisemo gukinira u Rwanda ni ukugira ngo nshimishe Umubyeyi wanjye.”

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019 ajya muri APR FC.

Niyonzima Ally watandukanye na APR FC azajya gukina mu Barabu
Niyonzima Ally ukinira Amavubi avukana na Ngandu Omar ukinira u Burundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza