Neymar waguzwe miliyoni € 222 yabujijwe gukina umukino wa kabiri muri PSG

4 11-08-2017 - saa 11:28, Manzi Rema Jules

Rutahizamu w’Umunya-Brazil Neymar Junior Santos wavuye muri FC Barcelona akerekeza muri Paris Saint-Germain atanzweho akayabo ka miliyoni 222 z’ama-Euro, ntabwo azakina umukino wa kabiri ikipe ye izahuramo na Guingamp muri shampiyona.

Igurwa ry’uyu musore w’imyaka 25 ufatwa nk’uwa gatatu ku Isi mu bafite impano zidasanzwe inyuma ya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi, ryateje impaka zikomeye hagati ya FC Barcelona itarifuzaga kumutanga ndetse na PSG yari yiteguye kugura n’amasezerano yose yari agifite.

Guterana amagambo byavuye hagati y’amakipe yombi n’abafana bayo bigera no ku mashyirahamwe y’umupira muri Espagne n’u Bufaransa, gusa byose birangira ku mahitamo y’umukinnyi yerekeje i Parc des Princes mu cyumweru gishize asinya amasezerano y’imyaka itanu muri PSG.

Byari biteganyijwe ko yagombaga kugararaga ku mukino wa mbere wa shampiyona y’u Bufaransa PSG yakinnye na Amiens mu mpera z’icyumweru gishize gusa ntibyakunda kuko yari atarabona ibyangombwa (ITC) byo gukina muri League 1.

Kugeza ubu byamaze kwemezwa ko abafana ba PSG bari bizeye kubona uyu mukinnyi mu kibuga kuwa Mbere tariki 14 Kanama bahura na Guingamp bitazakunda kuko n’ubu ibyemezo bitaraboneka bitewe n’amananiza y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne ritarashyira umukono kuri ITC.

Byari byavuzwe ko iki kibazo gishobora kujyanwa muri FIFA ariko ikinyamakuru L’Equipe cyo mu Bufaransa cyatangaje ko ubu buryo butazifashishwa kuko bwatuma uyu mukinnyi arushaho gutinda cyane.

Uretse kuba Neymar ariwe mukinnyi wahenze kurusha abandi mu mateka y’Isi, kugeza ubu ni uwa kabiri uhembwa akayabo kuko buri cyumweru azajya afata ibihumbi 515,000 by’ama Euro (angana na miliyoni 509 478 000 z’amanyarwanda) akaba akurikira Carlos Tevez ukinira Shanghai Shenua mu Bushinwa imuhemba ibihumbi 615,000 by’ama-Euro ku Cyumweru.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mugisha samuel 2017-08-15 07:30:17

yeap neymar yahisemo icyemezo kiza cyo gukomereza footbal muri psg

2
mukamurenzi concilie 2017-08-12 14:46:29

Thx neymal yalarakoze cyne kuyivamo

3
ishimwe claude 2017-08-11 08:25:01

Nukugako yagezeyo ahubwosi kucyi bamwangiye gukina mumukino

4
Manishimwe Gilbert 2017-08-11 05:37:49

Ntacyo Utakoreye Ikipeya FC Balcelon Genda Uhindure Amateka Yumupirawawe Musore.

Kwamamaza