IGIHE

Nduhungirehe yahishuye ko yakinanye na Mbonabucya, ibibazo muri ruhago y’u Rwanda, abakinnyi b’abanyamahanga n’ibindi

6 12-08-2019 - saa 17:13, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, wakinanye na Mbonabucya Désiré wabaye kapiteni w’Amavubi, asanga abakinnyi b’abanyamahanga badashobora gukumirwa muri shampiyona mu gihe yemeza ko kuba ikipe y’igihugu idakomeye bituruka kuri Shampiyona y’u Rwanda.

Buri kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yemerewe gukoresha abakinnyi batatu b’abanyamahanga muri 18 yitabaje ku mukino w’amarushanwa ya FERWAFA.

Amenshi muri aya makipe akunze kuvugwamo ibibazo by’amikoro bitewe no kutagira aho akura amafaranga yifashisha mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na FunClub, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yagarutse ku bibazo biri muri ruhago y’u Rwanda ndetse n’uko na we yabaye umukunzi w’Umupira w’amaguru yanakinnye.

Uko yakinannye na Mbonabucya Désiré

Amb. Nduhungirehe yavuze ko yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru akiri muto n’ubwo atigeze agira amahirwe yo kugera kure nk’uko byahiriye abandi bakinanye barimo uwabaye kapiteni w’Amavubi, Mbonabucya Désiré.

Ati” Nakinnye umupira w’amaguru kera nkiri umwana. Twari dufite ikipe aho twari dutuye, Kicukiro, yitwa Jaguar. Nakinaga inyuma kuri nimero 4, rimwe na rimwe nkakina kuri 6 ariko ntabwo nagize amahirwe yo kugera kure birumvikana.”

“Hari abo twakinanaga bagize amahirwe yo kugera kure, abitwa ba Désiré Mbonabucya waje kuba umukinnyi ukomeye mu Mavubi, waje no gukina mu Bubiligi muri Sint-Truiden, hari uwitwa Ntare [Rusanganwa Frédéric] na we wakinnye muri Mukura, hari n’abandi bari bazi umupira.”

Uko yabaye umukunzi wa Mukura VS n’aho byakomotse

Amb. Nduhungirehe akunze kugaragara kenshi avuga ku mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse amenyerewe nk’umukunzi wa Mukura Victory Sports, aho avuga ko yayikundishijwe n’ababyeyi be.

Ati” Ni byo ndi umufana wa Mukura, ni ikipe y’iwacu mu Karere ka Huye, na papa yari umufana wa Mukura. Kuva kera nkiri umwana twajyaga kureba imipira ya Mukura ndetse n’indi mipira muri rusange kuko twe turi abafana ba Football mbere yo kuba abafana ba Mukura, ni yo mpamvu naje hano.”

“Twakundaga kuza kureba umupira kuva kera n’iyi Stade nayijemo kenshi kureba Mukura n’indi mikino. Ni Football cyane cyane, Rimwe na rimwe iyo mbonye umwanya nkurikira nka Tennis kuri Televiziyo cyangwa Basketball, ikibazo cya Basketball yo muri Amerika, NBA iba nijoro, njyewe ntabwo byankundira. Na Formula One najyaga nyirukurikira.”

Amb. Nduhungirehe yavuze ko kandi ashimishwa no kumva umuziki, akanareba ibitaramo birimo abahanzi batandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ni umukunzi ukomeye wa Mukura VS

Ashyigikiye ko Amavubi ahabwa umutoza w’umwenegihugu

Amasezerano y’umutoza Mashami Vincent yamaze kurangira. Hari hashize umwaka ari we mutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ndetse kuri ubu FERWAFA iri kuganira na MINISPOC kugira ngo bemeze uzatoza Amavubi mu mikino afite mu kwezi gutaha.

Amakuru ahari ni uko Umwongereza Stephen Constantin ari we ushobora kongera guhabwa ikipe y’igihugu avuye mu Buhinde mu gihe umwe hagati y’umunya-Brésil, Robertinho utoza Rayon Sports n’Umurundi Haringingo Francis Christian utoza Police FC, yaba ahawe ikipe y’igihugu by’agateganyo.

Amb. Nduhungirehe avuga ko nta mpamvu yo kwitabaza abatoza b’abanyamahanga kuko n’abanyarwanda bashoboye ndetse ikibazo Amavubi afite atari icy’umutoza.

Ati” Njye mbona nta kibazo, aho kugira ngo tujye gutanga amafaranga ku banyamahanga baduhenda cyane, mbona ibyiza twaha amahirwe ab’iwacu kuko burya ikibazo cy’Amavubi ntabwo ari umutoza cyane, ikibazo cya shampiyona, cy’amakipe, cyo kutagira amakipe y’abana, kutagira abashoramari bavuye mu bigo by’ubucuruzi ni aho ngaho dukwiye gushyira ingufu.”

“Abatoza bacu bafite ibyangombwa byose dukwiye kubaha amahirwe kurusha abanyamahanga. Ibyiza ni ukureba ibikorerwa iwacu mu Rwanda, tukavugurura umupira wacu ni byo bizatuma Amavubi atera imbere, ntabwo ari ingengo y’imari idasanzwe izakemura ikibazo cy’umupira w’u Rwanda.”

Abakinnyi bo muri EAC bagakwiye gufatwa nk’abenehigu, uwahaye indangamuntu y’u Rwanda Abarundi agakurikiranwa

Mu bushakashatse bwakozwe na Rurangirwa Louis uyobora Rugende WFC, ngo yasanze abakinnyi barenga 24 bakomoka mu Burundi bakina nk’abanyarwanda bafite indangamuntu mu buryo budukarikije amategeko, asaba ko inzego zibishinzwe zirimo urw’abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kubikurikirana.

Abanyarwanda batandukanye batanze ibitekerezo kuri iyi ngingo, bamwe bavuga ko hashobora kuba harimo kwibeshya kuko bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, hari abanyarwanda benshi baba mu bihugu byo hanze kandi bahamaze igihe kirekire.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier yavuze ko niba ibyo gutanga indangamuntu ku banyamahanga bikibaho bikwiye kwamaganwa kuko kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda hari inzira bicamo.

Ati” Ntabwo mbizi, icyo nzi ni uko byanakorwaga kera aho abanyamahanga bahabwaga indangamuntu z’u Rwanda ariko ni ibuntu byo kwamaganwa kuko kugira indangamuntu y’u Rwanda bivuze ko uri umunyarwanda kandi kuba umunyarwanda bifite amategeko, bifite n’uburyo umuntu abonamo ubwenegihugu nyarwanda.”

“Ntabwo umuntu umukura mu Burundi cyangwa muri Congo ngo uhite umugira umunyarwanda, kera byarabaga, hari abiswe ba Habyarimana, ba Ndamage ariko bataranyuze mu nzira zikurikije amategeko zo kubona ubwenegihugu. Ibyo ni ibintu bitari byiza tugomba kwamagana. Nari nzi ko byacitse, bigihari ntabwo byaba ari byiza, ni ukubirwanya abanyamahanga baza gukina bakaza ari abanyamahanga.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko ababigiramo uruhare bakwiye gukurikiranwa kuko ari amakosa mu yandi.

Ati” Ibyo bintu ni amanyanga nk’ayandi, ababikora ni ukuvuga ko bishe amategeko, bahaye ubwenegihugu umuntu utabwemerewe. Umuntu wahawe indangamuntu bazakurikirane barebe ababigizemo uruhare bose hanyuma bakurikize amateko, bafatirwe ibihano.”

Uyu munyamabanga wa Leta muri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga asanga abakinnyi bakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bajya bafatwa kimwe n’abenegihugu hashingiwe ku mategeko yashyizweho.

Ati” Ubundi ni byiza ko abanyamahanga bataba benshi muri Shampiyona, ariko ntabwo twabakumira birumvikana ntabwo bishoboka muri Football. Hakwiye kugenwa umubare runaka. Batatu barahagije ariko buriya ni ukuzabireba neza kuko turi muri Afurika y’Iburasirazuba, aho twasinye amasezerano ajyanye n’urujya n’uruza rw’abantu harimo n’abakozi.”

“Njye ku bwanjye nk’uko n’i Burayi byagenze, mbona abakinnyi bo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba batakagombye gufatwa nk’abanyamahanga ahubwo bafatwa nk’abo muri uyu muryango nyine, bakemererwa kujya mu makipe nk’uko i Burayi babyemeye.”

Amb. Nduhungirehe yashishikarije amakipe yo mu Rwanda kugira amakipe y’abato n’ibigo bishinzwe kuzamura abakinnyi kugira ngo ajye abona abo akinisha b’abanyarwanda kandi bashoboye.

Amb. Nduhungirehe Olivier asanga abakinnyi bakomoka mu bihugu byo muri EAC bakagombye gufatwa nk’abanegihugu muri shampiyona y’u Rwanda

Ibibazo biri mu mupira w’u Rwanda bituma udakomera

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahaganga, Amb. Nduhungirehe avuga ko n’ubwo u Rwanda rumaze gutera imbere kurusha ibindi bihugu, ariko rukiri inyuma mu mupira w’amaguru.

Ati” U Rwanda ni igihugu kirimo gutera intambwe muri Afurika, ariko aho dusigaye inyuma kurusha ibindi byose ni muri Football, ariko dufite ubushobozi bwo kugira ibyo duhindura, tugatera imbere. Dufite abakinnyi benshi bakinnye neza Football bashimisha abafana, ariko usanga hari bamwe babayeho nabi, badahabwa agaciro.”

Kuba ikipe y’igihugu idakomeye, uyu muyobozi abibonera mu ndorerwamo ya shampiyona, aho yemeza ko idakomeye ndetse bigatuma n’Amavubi adatanga umusaruro.

Ati “Ntabwo dushobora kwishimira aho iri. Shampiyona yacu iri hasi cyane utagiye no muri Afurika, no mu karere. Reba muri CAN, amakipe yose yo mu karere yari ahari uretse u Rwanda. Amavubi ni indorerwamo ya shampiyona y’u Rwanda. Tudafite shampiyona ikomeye irimo amakipe akomeye, ntabwo twagira Amavubi akomeye.”

“Tugomba kugira byibuze amakipe arindwi akomeye, ntitugire n’iy’abakuru gusa, hakajyaho n’iy’aba-junior (abakiri bato), abatarengeje imyaka 20 na 17. Ntabwo Football yatera imbere tudafite uko dutegura abana ngo bazamuke, ugasanga amakipe ararwanira abakinnyi bake hahari.”

Nduhungirehe asanga ikibazo cya mbere na none gishingiye ku mikoro, aho asaba amakipe gukora n’ibigo by’imari bikayatera inkunga.

Ati” Icyo nahamagarira abo muri Football ni ugushora imari mu makipe. Reba nk’ibyo SKOL ikora muri Rayon Sports ni ibintu byiza cyane. Hari inganda nyinshi, zikomeye, zigomba gushora imari muri aya makipe.”

“Hari ay’ibigo nka APR na Police afite ubushobozi, ariko hari n’ayandi akeneye abayashoramo imari akabona ubushobozi kugira ngo n’ibyo bigo bifasha abana tuvuga n’ibikorwaremezo birimo Stade bibashe kuzamuka na Football y’u Rwanda itere imbere. Harabura ubukangurambaga no gusobanura neza kugira ngo abashoramari bumve uko bazunguka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe usanzwe ari umukunzi ukomeye wa Mukura VS, yarebye umukino Rayon Sports yanganyijemo na Al-Hilal Club kuri iki Cyumweru

Hari icyizere ko Rayon Sports yakuramo Al-Hilal

Uyu muyobozi yavuze ko n’ubwo Rayon Sports itabashije gutsindira Al-Hilal mu rugo mu mukino w’ijonjora ribanza muri CAF Champions League, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kuri iki Cyumweru, hari amahirwe ko ishobora gukomeza.

Ati” Ubundi amakipe yanganyije mu rugo ntabwo aba afite amahirwe cyane, cyane cyane iyo yatsinzwe igitego ariko ntabwo wavuga ko byarangiye. Njye ndakeka uko nabonye Rayon Sports ubu, ifite ubushobozi bwo kujya gutsindira hariya muri Sudani.”

“Igitego yatsinzwe ni igitego kibabaje cyavuye ku ikosa rya myugariro. Al-Hilal uko nayibonye, ntabwo ari ikipe ikanganye cyane ku buryo yamerera nabi Rayon Sports hariya muri Sudani. Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutsinda niyitegura neza n’amakosa yabaye ikayakosora. Hagati mu kibuga hari ikibazo, Al-Hilal yahanyuraga bitagoye cyane.”

Amb. Nduhungirehe asanga na AS Kigali igifite amahirwe nyuma y’uko inganyije na KMC FC yo muri Tanzania ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Kigali ku wa Gatandatu.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Toti 2019-08-14 09:24:47

Njyewe kugiti cyanjye ndabona ikibazo Atari umutoza mashami arashoboye ahubwo aratoza abahe bakinnyi
1. Ndabaha urugero nge sinize gutoza ndumufana. Tugirane amasezerano bampe Liverpool ntintatwara champion bazabimbaze ejobundi mutangire muvuge NGO mwabonye umutoza wibigwi icyambere n’abakinnyi umutoza gusa mwaduciye kukibuga nkarangiza nisabira abobireba ko mumwiherero utaha ikikibazo cya football yo mu Rwanda cyahabwa umwanya nuko niba ibintu byose byarashobotse abanyarwanda bakeneye no kwishima murakoze

2
jeniffer 2019-08-13 04:05:01

mushikiwabo azabona umusimbura bigoranye

3
gakumba 2019-08-13 01:52:52

but finally is this boy in charge of foreign affairs issues or not?

4
Dieudonne Hakizayezu 2019-08-12 18:32:41

Ahubwo ndabona Amb Nduhungirehe yashobora Ministere ya Sports!

5
Ruhago 2019-08-12 13:38:50

Mukuru wa Mbonabucya niwe wari uzi karere twamwitaga Fils. Uriya muryango wari ufite abakinnyi ba kabumbu bakomeye hari n’undi wakinaga muri Terminus hariya kuri Tapis Rouge ETO Kicukiro.Kiriya kibuga nacyo cyagombye kujya mu mateka.

6
Janvier 2019-08-12 12:26:27

Nshimiye cyane amb Nduhungirehe, noneho nanasabe ko niba abanyarda dukunda umupira ndetse nikipe yigihugu kuko birababaje kubona u rda rutarabonetse muri can nkaba nasaba ko u Rwanda rwahindura ibintu nkuko amb Nduhungirehe abivuga ko yakinannye na Mbonabucya kandi tuzi aho yagejeje ikipe muri 2004 hashize imyaka 15 bamusabe ko yaza akabafasha kongera kubaka amavubi nkayo muri kiriya gihe naho nitujya dufata abakinnyi bakiniye ikipe yigihugu tukabajugunya tuzajya twisubiza inyuma. Noneho nawe agafatanya nabandi bakinnye kirya gihe barimo, Gatete,uriya mutoza Nshimiyimana ndetse nabandi barikumwe icyo gihe mbona aribo bashobora gufasha amavubi kugera kure naho ibyabatoza bahenze nubundi nugupfusha ubusa frw bazajya babahemba ahubwo bo baba aribo bihitiramo umutoza wabafasha kugera kure

Kwamamaza