Mushiki wa Haruna Niyonzima na Muhadjili yitabye Imana

6 25-04-2018 - saa 12:37, Manzi Rema Jules

Mushiki wa Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima na Muhadjili Hakizimana, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi.

Nk’uko IGIHE yabitangarijwe na Muhadjili, mushiki wabo witwaga Twizerimana Hawa Sumaya wari utuye i Rubavu ari naho bavuka, yitabye Imana mu masaha ya mu gitondo azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Yagize ati “Yari amaze iminsi arwaye. Rimwe na rimwe yoroherwaga, ikindi gihe akamererwa nabi ariko ejo nibwo bamujyanye kwa muganga none mu gitondo yitabye Imana.”

APR FC ya Muhadjili kimwe na mubyara we Bizimana Djihad, yahise ibaha ubutumwa bwo kubihanganisha bugira buti “Umuryango wa APR FC wihanganishije Umuryango wose wa Muhadjili akomokamo wapfushije mushiki we akurikira akaba nyinawabo wa Djihad. Yitwa Twizerimana Hawa Sumaya asize umugabo n’abana batatu.”

Muhadjili wari uri kumwe na bagenzi be mu myitozo i Shyorongi bitegura umukino wa AS Kigali, yahise yerekeza i Rubavu naho mukuru we Haruna Niyonzima wari muri Tanzania aho akina muri Simba SC, nawe yabwiye IGIHE ko ikipe yamuhaye uruhushya, agiye kuza gusezera ku muvandimwe we bwa nyuma.

Kapiteni w'Amavubi Haruna Niyonzima na murumuna we Muhadjili Hakizimana babuze mushiki wabo witabye Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GATERA ALBERT 2018-04-28 02:42:41

mukomeze mwihangane bavandimwe bacu

2
Hasingizwimana Anasthasie 2018-04-26 07:17:08

mukomeze kugira ukwihangana

3
uwacu 2018-04-26 04:25:24

yooo Sumaya ndamwibuka twaraturanye aho yabaga kwa mukuru we mama DJIHAD ,ari umukobwa w’imico myiza, ukunda kwisekera no gusabana, nyagasani amworohereze kandi azamurere ibyo bibondo asize

4
uwacu 2018-04-26 04:25:24

yooo Sumaya ndamwibuka twaraturanye aho yabaga kwa mukuru we mama DJIHAD ,ari umukobwa w’imico myiza, ukunda kwisekera no gusabana, nyagasani amworohereze kandi azamurere ibyo bibondo asize

5
fabien 2018-04-25 08:00:41

mwihangane bavandimwe imana imwakire mubayo

6
kariza 2018-04-25 06:09:24

Pole saana mbega inkuru yinca mugogo mwihangane ndugu zangu Imana imwakire mubayo namwe bakinnyi bacu mwihangane.

Kwamamaza