IGIHE

Musanze FC yahize guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF, Guverineri Gatabazi ayituma igikombe

0 6-10-2019 - saa 12:31, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza wa Musanze FC, Niyongabo Amars, yihaye intego eshatu zirimo kuzayifasha guhagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika mu gihe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yayisabye gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru ni bwo Musanze FC yerekanye abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka mushya w’imikino mu muhango wabereye muri Best View Hotel i Musanze.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye Musanze FC kuzegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda kuko ababitwara ntacyo bayirusha.

Ati ”Abatwara ibikombe bava amaraso namwe mukayava, baravunika namwe mukavunika, icyo babarusha ni ugukunda amakipe yabo. Namwe rero mugende mwitange muzane kimwe muri ibi bikombe bikinirwa mu Rwanda kandi birashoboka.”

Umurundi Niyongabo Amars utoza Musanze FC yavuze ko intego yihaye muri uyu mwaka wa mbere ari ugufasha ikipe ye kuzakina amarushanwa ya CAF mu mwaka utaha w’imikino, gutanga byibuze abakinnyi batatu mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ no kuyihesha igikombe.

Ati “Nimfatanya n’abaturage b’i Musanze, ndahamya ko nzajyana iyi kipe mu marushanwa Nyafurika kuko ikipe zose natoje nabashije kuzijyanayo. Mfite abakinnyi beza kandi bashoboye, ndabizeye.”

Musanze FC yabaye iya 10 mu mwaka ushize w’imikino, iratangira Shampiyona nshya kuri iki Cyumweru, aho yakirwa na AS Muhanga mu mukino utangira saa 15:00.

Abakinnyi 30 Musanze FC izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019/20

  1. Ndoli Jean Claude (30, kapiteni)
  2. Shema Innocent (28)
  3. Muhawenayo Gady (1)
  4. Muhire Anicet (15)
  5. Uwimana Emmanuel (19)
  6. Harerimana Obeid (17)
  7. Muhoza Trésor (12)
  8. Kayigamba Jean Paul (18)
  9. Mwiseneza Daniel (4)
  10. Jean Didier Touya (27)
  11. Kambale Salita Gentil (9)
  12. Imurora Japhet (6)
  13. Habyarimana Eugène (2)
  14. Habineza Isiaka (8)
  15. Nduwayezu Jean Paul (11)
  16. Mbonyingabo Régis (7)
  17. Mugenzi Cedric (22)
  18. Dushimumugenzi Jean (24)
  19. Murangamirwa Serge (20)
  20. Nshimiyimana Clément (23)
  21. Byiringiro Eric (16)
  22. Maombi Jean Pierre (5)
  23. Mussa Ally (10)
  24. Hakizimana François (3)
  25. Mumbele Saiba Claude (13)
  26. Gabiro Claude (14)
  27. Muberamfura Ally (29)
  28. Irakunda Ibrahim (26)
  29. Aime Désiré (21)
  30. Hagenimana Jean Baptiste (25)
Musanze FC yerekanye abakinnyi bashya izakoresha muri uyu mwaka mushya w'imikino
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abakinnyi ba Musanze FC gukunda ikipe yabo, abatuma kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda
Musanze FC iratangira Shampiyona nshya yakirwa na AS Muhanga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza