Muhirwa na Gakwaya bakuwe mu bayobozi bazaherekeza Rayon Sports kubera igitutu cy’abafana

24 15-04-2018 - saa 11:45, IGIHE

Ku rutonde rw’abantu bari bashyizwe ahagaragara bazaherekeza Rayon Sports i Maputo aho ifite umukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup izahuramo na Costa do Sol, hakuwemo Muhirwa Prosper na Gakwaya Olivier kubera igitutu cy’abafana bagize amakenga ku kizaba kibajyanye.

Rayon Sports igomba guhaguruka i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yerekeza i Maputo muri Mozambique aho ifite umukino wo kwishyura na Costa do Sol ku wa Gatatu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ni umukino ushobora guhesha iyi kipe amahirwe yo kuba iya mbere yo mu Rwanda igeze mu matsinda y’irushanwa rya CAF kuko niyo yawunganya cyangwa igatsindwa ibitego bitarenze bibiri yahita iyajyamo bitewe n’impamba y’ibitego ku busa yabonye mu mukino ubanza wabereye i Kigali.

Mu rutonde rwari rwashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’iyi kipe ndetse rugashyikirizwa Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa; mu bazayiherekeza hari harimo Muhirwa Prosper nka Visi Perezida kandi yarahagaritswe na CAF ndetse na Gakwaya Olivier nk’Umunyamabanga w’ikipe kandi atakiriwe.

Ibi byatumye abafana bagira amakenga ku byihishe inyuma itsinda ryitwa Gikundiro Forever rifata iya mbere ryandika ibaruwa y’impuruza yibutsa ubuyobozi ibibazo guterwa no kugenda kwabo.

Mu ibaruwa yabo bagize bati “Turasaba inzego z’igihugu bireba ko zahagarika aba bagabo kugira ngo batazateza ikipe ibibazo byo gutakaza amahirwe yo gukomeza mu matsinda kandi byashobokaga bityo ikahasebera n’ishema ry’igihugu muri rusange.”

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bwandikira Ferwafa, busaba ko aba bombi bakurwa ku rutonde busobanura ko hari habayeho kwibeshya nk’uko bigaragara mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, yasinywe na Perezida Muvunyi Paul.

Kugeza ubu, Umutoza Ivan Minaert ntaratangaza urutonde ntakuka rw’abakinnyi 18 agomba kujyana muri Mozambique gusa bikaba biteganyijwe ko ruri bujye hanze nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru ateganya ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Gakwaya Olivier nawe yari yashyizwe ku rutonde nk'Umunyamabanga wa Rayon Sports atari we none yakuweho ku gitutu cy'abafana
Abafana banze ko Muhirwa Prosper (ibumoso) wari usanzwe ari Visi Perezida wa Rayon Sports ariko akaba yarahagaritswe CAF kubera kuvugwaho ruswa, yongera guherekeza ikipe
Ibaruwa Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanditse busaba ko aba bagabo bakurwa ku rutonde bwangu
Ibaruwa yanditswe na Gikundiro Forever isaba ko Muhirwa na Gakwaya bataherekeza ikipe muri Mozambique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Gikona Nkurunziza 2018-04-17 10:54:59

Costa du Sol oyeeeeeeee l came from Muzambic and l am big fan of Costa du Sol and APR from Rwanda

2
Rugero 2018-04-16 11:16:59

Abayobozi bifuza gushyirwa kuri list bari mu bihano bya CAF, ubu se tuvuge ko batari babizi ibyo muzabibeshye abahinde!! umukinnyi wavuye muri local nta ruhushya yari ayobewe uburemere bwa match namategeko ya local?! coach wagiye south Africa hafi ya Mozambique nta wamenya abo yahuye nabo!! Uyu mukino uranukamo ruswa mwaka ba Rayon mwe!!!!

3
walter 2018-04-16 07:03:44

ibyo bintu bisobora kuba byari byakozwe nkana, liste y’abantu batageze no kuri 50 ngo habayemo error? muzi n’agaciro uyu mukino ufite ku gihugu cyacu? utaretse n’abafana ba rayon sport? mutanayobewe ingaruka zaba zitewe no kujyana umuntu CAF yahagaritse? ni akumiro, ndumva ibi bintu bikwiye iperereza rifatika, hashobora kuba harimo amanyanga.

4
tuyi 2018-04-16 04:49:01

Rwose njye ngire icyo nsaba abakinnyi mutubabarire rwose muharanire ishema ry’ikipe n’igihugu kurusha gukunda amafaranga uwariwe wese yabaha ngo mugambanire ikipe. Namwe mgire ishema twandike aya mateka nk’abarayon

5
kariza 2018-04-16 03:21:23

Ariko iki gi Team ngo Rayon Sport bazagihinduye(bakaba abakozi bo guhinga) ibireti tukagikuramo imiti yo kurwanya konka byabisimba birya amababi yibigori

6
MM 2018-04-16 01:33:24

@MANYANGA

7
joe 2018-04-15 13:50:00

Mbega icyongereza cya Paul Muvunyi!!! Ubu koko muri rayon nta muntu wasomye wari gukora aka redaction keza???? Irasekeje gusa ni iya muvunyi nyine! Wagirango yayanditse ari gusarura ibireti!!!

8
Nziza 2018-04-15 12:34:14

Njyewe mfite impungenge ko uyu muzungu avuye kurya ruswa ya costa de sol,none c kuki yagiye kwishyuza frs ye muri africa yepfo hagati yiyi mikino ibiri,kuki atishyuje bakimwirukana,kuki c bwo atarindiriye ngo azajyane nikipe ye mozambike narangiza gukina ahite amanukirayo ko ari hafi cyane ? None bari batangiye kujyana abantu bahagaritswe,nyamara mukurikirane neza !!

9
Se7 2018-04-15 12:24:48

Murakoze rwose aho kugirango bazateze ikibazo ikipe kdi bafite ubusembwa nibagume ino ubundise abayobozi bose kugenda bimaze iki ubundise ko dukina na Mamelodie ko batagiye bose ubu nibwo bashaka guherecyeza ikipe abahigi benshi bayobya uburari bihangane ahubwo basigare bategura kwakira ikipe

10
ukuri 2018-04-15 11:38:17

ngo Rayon yabuze umuyobozi? ubundi yamukura he? umudiho uva mwitako

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza