Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yabaye umukinnyi w’umwaka muri Rayon Sports, mu gihe Charles Bbaale yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino 2023/24.
Ni ibihembo byahujwe no guhemba umukinnyi mwiza w’ukwezi, aho uwahize abandi muri Mata ari Tuyisenge Arsene mu bagabo na myugariro Uwase Andersène mu bagore.
Muhire wabaye umukinnyi w’umwaka, yageze muri iyi kipe mu mikino yo kwishyura ariko uruhare rwe rwaragaragaraga.
Hari kandi ubuyobozi bwe haba mu kibuga no hanze, cyane ko yahise ahabwa igitambaro cya kapiteni nyuma y’igenda rya Rwatubyaye Abdul.
Charles Bbaale wahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi afite ibigera ku 10 muri rusange, birimo birindwi byo muri shampiyona ndetse na bitatu byo mu Gikombe cy’Amahoro.
Igihembo cy’uyu Mugande cyafashwe na Team Manager Mujyanama Fidèle kubera ko uyu mukinnyi yagiye mu biruhuko iwabo muri Uganda.
Iradukunda Pascal yabaye umukinnyi muto w’umwaka akaba ari nawe muri iyi kipe nyine ndetse asanzwe ari na kapiteni w’abatarengeje imyaka 20 ba Gikundiro.
Muri rusange uyu mwaka ntabwo wagendekeye Murera neza kuko yatashye amara masa, ibuze Igikombe cya Shampiyona, aho yarushijwe amanota 11 na APR FC ndetse inasezererwa na Bugesera FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Mu bagore, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboy niwe wahize abandi nyuma yo gutsinda ibitego 33, binamugira uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka w’imikino 2023/24.
Mukandayisenga yabigezeho mu mwaka we wa mbere muri Rayon Sports yagezemo avuye mu Inyemera WFC.
Gikundiro Scholastique yabaye umukinnyi mwiza ukiri muto muri Rayon Sports y’Abagore.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!