IGIHE

Muhadjiri yasinye imyaka itatu mu ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

8 10-07-2019 - saa 21:37, Eric Tony Ukurikiyimfura

Rutahizamu wa APR FC, Hakizimana Muhadjiri yamaze gusinyira imyaka itatu ikipe ya Emirates Football Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iherereye mu Mujyi wa Ras al-Khaimah.

Uyu mukinnyi yerekeje ku mugabane wa Aziya mu mpera z’icyumweru gishize, agiye gukora isuzuma ry’ubuzima muri iyi kipe yari yamaze kumvikana na APR FC agera ku bihumbi $300.

Hakizimana Muhadjiri yifuzwaga kandi na AS Vita Club yashakaga kumutangaho ibihumbi $100.

Andi makipe yamwifuzaga arimo ayo muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika y’Epfo, ariko byarangiye agiye mu Barabu.

APR FC yari yiteguye kurekura uyu mukinnyi ndetse ntiyamushyize mu bo iri gukoresha mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera mu Rwanda.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 25 yari amaze imyaka itatu mu ikipe y’ingabo nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka ine ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri uvukana na Niyonzima Haruna, yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Muri uyu mwaka w’imikino yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Avuye muri APR FC ayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

Hakizimana Muhadjiri yasinye muri Emirates Football Club atanzweho ibihumbi $300
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
muhire adam 2019-07-11 01:21:24

Muhadjiri ni byiza ariko azakure mu mutwe yongere discipline ntakanarakare naho izina rya Gitinyiro mwarihisemo nabi mwigana gikundiro APR yashinzwe 1993 hagamijwe gutuma abanyarwanda basobanukirwa ko inkotanyi zidafite imirizo baziyumvemo ,zisabane n’abenegihugu ni nayo mpamvu batumiye PSD ngo bakine, niba muri 2018 mukifuza gutinywa n’abaturage mwahisemo nabi

2
Seba 2019-07-10 23:25:54

Gasenyi ivuga ngo igurisha benshi ibagurisha abari kuko muri gasenyi ntamunkinnyi numwe urarenza ibihumbi50$ arko gitinyiro jehadi 220$ muhajiri 300$ natwe tugiye tubatangira abiri nkayagasenyi twajya tubatanga burika ya

3
Gashugi 2019-07-10 23:18:08

Amahirwe Masa uzahahe uronke tukwifurije umugusha k’mana ntacyo utadukoreye rwise

4
Vincent 2019-07-10 23:11:26

Hazashakwe impamvu abakinnyi bavuye mu Rwanda batamara kabiri aho berekeje,mu kanya tuzumva nàwe yatijwe cg byanze yirukanwe

5
ndizeye 2019-07-10 21:56:38

woow byiza cyane

6
brayan 2019-07-10 21:54:22

woow byiza cyane K’umuhungu wacu uzagire ishya nihirwe!!

7
gitinyiro 2019-07-10 17:50:06

APR FC. izi gukora transfer z’ubwenge Djihad:200,000 $ , Muhadjir :300,000 $ , bivuze ko Djihad Muhadjir bagurishijwe = 500, 000$ naho abo muri gasenyi fc bagendera ubusa cg ntibarenze 10,000$ barangiza bagasebya mukeba gusa APR FC yerakanye ko izi gukora transfer nyazo hasigaye iya Mutsinzi Ange na Buregeya Prince, mukomereza aho bayobozi beza ba APR. FC

8
Elyse 2019-07-10 15:44:46

Amashyi kuri Gitinyiro yacu iki ni ikindi gitego cyumutwe Apr fc yacu itsinze Muhadjil nawe tumwifurije amahirwe.

Kwamamaza