Mohamed Salah agiye kugororerwa ikibanza ku butaka butagatifu i Maka

3 26-04-2018 - saa 11:31, Manzi Rema Jules

Nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka muri shampiyona y’u Bwongereza no kwitwara neza muri UEFA Champions League, rutahizamu w’Umunyamisiri Mohamed Salah agiye guhabwa ikibanza ku butaka butagatifu i Maka nk’ishimwe ko yabaye ishusho nziza y’Abayisilamu.

Mohamed Salah uhabwa amahirwe yo kuzashyirwa mu bakinnyi bahatanira ‘Ballon d’Or’, amaze gutsinda ibitego 31 mu mikino 33 ya shampiyona y’u Bwongereza.

Salah yafashije ikipe ye ya Liverpool kugera muri ½ cya Champions League, ayiha n’icyizere cyo kugera ku mukino wa nyuma, anatorwa nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza.

Kwitwara neza kwe kwakomeje kujyana n’ikinyabupfura agaragaza haba mu kibuga no hanze yacyo, by’umwihariko akaba akunze kwishimira ibitego yubamira Imana cyangwa akazamura ibiganza mu kirere ayiha icyubahiro, byatumye afatwa nka Ambasaderi mwiza wa Islam.

Nk’uko Daily Mail yabitangaje, Visi Perezida w’Umujyi wa Maka, Fahd Al-Rowky, yatangaje ko bagiye kwiga uburyo baha Salah ubutaka muri uyu mujyi w’ubutaka butagatifu, ahavuka Intumwa y’Imana Muhammad.

Yagize ati “Hari amahitamo menshi arimo kuba twamuha ubutaka. Uko bizakorwa bizagenwa na Mohamed Salah kimwe n’ubuyobozi bwa Saudi Arabia. Ubuyobozi nibubyemera Salah azahabwa ubutaka mu mujyi mutagatifu wa Maka. Andi mahitamo ni uko hakubakwa umusigiti ukamwitirirwa.”

Iki cyifuzo cyo guha Salah ubutaka ahantu hatagatifu ku idini ya Islam cyakiriwe neza ariko hari bamwe bavuze ko kinyuranyije n’amategeko kuko nta munyamahanga wemerewe kugira ubutaka i Makkah keretse yaraburazwe nk’uko Umunyamategeko Fahd Al-Mutairi yabitangarije Saudi Gazette.

Rutahizamu Mohamed Salah yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umwaka mu Bwongereza
Mohamed Salah akunda kugaragara yishimira igitego atsinze, yerekeza amaso ejuru ashimira Imana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Vb 2018-04-28 03:11:09

arashoboye

2
savio 2018-04-27 23:23:00

byiza cyane

3
Mazina 2018-04-26 12:40:40

Kuki amadini menshi agira ahantu hitwa hatagatifu kandi atemera ibintu bimwe?Ubwo se yose imana irayemera kandi yigisha ibintu bivuguruzanya?Igisubizo ni OYA.Urugero Bible yigisha ko Abraham yagiye gutamba umwana we Isaac.Naho Coran ikavuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we Ismael.Biravuguzanya.Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini.Kuko amadini menshi akomoka kuli Satan,nubwo yitwa ko asenga imana.Urugero,nubwo idini ry’Abafarisayo ryasengaga cyane,Yesu yababwiye ko bakomoka kuli Satani (Yohana 8:44),kubera ko basengaga mu buryo budahuye nuko imana ishaka.

Kwamamaza