Minnaert yatangaje abakinnyi 19 ajyana i Maputo ahiga kwandika amateka na Rayon Sports

21 15-04-2018 - saa 17:38, Manzi Rema Jules

Umutoza wa Rayon Sports, Ivan Jacky Minnaert, yatangaje abakinnyi 19 ajyana i Maputo mu mukino wo kwishyura muri CAF Confederation Cup ahiga gusezerera Costa do Sol akandika amateka yo kugeza iyi kipe mu matsinda ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports igomba guhaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru yerekeza i Maputo muri Mozambique aho igiye gukina umukino wo kwishyura na Costa do Sol yari yatsinze ibitego bitatu mu mukino ubanza wabaye tariki 6 Mata i Nyamirambo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki Cyumweru, Minnaert yatangaje ko atitaye ku mpamba y’ibitego ikipe ye yabonye mu mukino ubanza ndetse ko adashobora no gufata Costa do Sol nk’ikipe yoroshye ahubwo imbaraga ze zose yazishyize mu gushaka uko yayisezerera akandika amateka.

Yagize ati “Ni umukino ukomeye kandi ufite byinshi uvuze ku ikipe yacu kuko ni amahirwe twaba tubonye yo kwerekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup, ku nshuro ya mbere ku ikipe yo mu Rwanda."

Yavuze ko muri Mozambique atazajya kurinda izamu ngo yizere ibitego bitatu yatsinze i Kigali kuko ashobora kubyishyurwa ahubwo azakina umukino usanzwe, akaba yarasabye abakinnyi be kumva ko bisa n’aho bagiye gutangirira ku busa.

Rayon Sports izakina uyu mukino idafite kapiteni wayo wungirije, Kwizera Pierre uzwi nka Pierrot wahawe ikarita itukura mu mukino ubanza akaba yiyongereye kuri rutahizamu, Bimenyimana Bonfils Caleb nawe utemerewe gukina kuko yari yabonye ikarita itukura mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mamelodie Sundowns muri CAF Champions League.

Rutahizamu Tchabalala umaze gutsinda ibitego bine muri bitanu Rayon Sports yatsinze mu marushanwa Nyafurika uyu mwaka, yavuze ko kuba aba bakinnyi badahari nta bwoba abafana bakwiye kugira kuko abasigaye nabo abafitiye icyizere kandi bazitwara neza.

Yagize ati “Njyewe navuga ko nta kibazo dufite nka Rayon Sports kuko twariteguye neza bishoboka. Icyo nabwira abafana n’abakunda umupira ni uko bagomba gushyira umutima hamwe bakatugirira icyizere ibindi ni iby’umupira. Tuzitwara neza kandi nizeye ko tuzagaruka mu Rwanda turirimba Murera”.

Aho kujyana abakinnyi 18, Minnaert yahisemo 19 akaba yavuze ko bose bameze neza ariko bitewe n’uko bazabanza gukora imyitozo inyuranye mbere y’umukino, uwo mukinnyi umwe akaba yazifashishwa haramutse hagize ugira ikibazo.

Muri Mozambique Rayon Sports izaba ifite abafana benshi nk’uko baherutse kubitangariza IGIHE bakaba barateguye ibirori byo kuyakira ku kibuga cy’indege, kuyishyigikira mu myitozo ndetse no ku mukino nyir’izina ku wa Gatatu.

Abakinnyi 19 Rayon Sports ijyana muri Mozambique

Abazamu: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Irambona Eric, Manzi Thierry

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe, Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

Umutoza Ivan Minnaert ngo ikipe ye ntizajya i Maputo kuryama mu izamu ahubwo izakina ishaka intsinzi
Rutahizamu Tchabalala umaze gutsindira Rayon Sports ibitego bine mu mikino Nyafurika yijeje abafana kuririmba Murera ubwo ikipe izaba ivuye muri Mozambique
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
fidele 2018-04-16 23:58:35

Rayon izabikora nkuko yabikoze ku mukino wambere

2
namahoro 2018-04-16 10:51:48

Nibyo nta kuryama mu izamu. Nimufunga bazabasatira kuko nta kindi baharanira.

3
namahoro 2018-04-16 10:51:47

Nibyo nta kuryama mu izamu. Nimufunga bazabasatira kuko nta kindi baharanira.

4
Gakuru v8 2018-04-16 10:42:28

Mwiriweho bakunzi ba gikundiro!Rayon nikipe yacu dukunda cyane ariko inama tuyigiriye yo na delegation yose bajyane I maputo ntibazakore ingeso nkiya barcelone kuri Roma kuko ntibagenda ugasanga bakinishije tchabalala kuri defence nkuko Messi yakinaga kumwanya umwe na pique na mtiti bizababyarira amazi nkibisusa but bo bagende bafungure match c.do sol itazagirango niya nkoko iriwabo ishonda umukara ahubwo naho bazabereke ko futbol y uRwanda igeze kure maze baze turirimba murera.murakoze gusa nibashaka kudefanda 90min bazagende babaze Leo Messi na catalogna ye nanubu ntibariyumvisha uburyo bavuye muri UCL

5
kayitare 2018-04-16 04:56:19

imana ibaherekeze basore bange muzabikora ndabyizeye imana ikunda rayon nabafana bayo niyumve gusenga kwacu twiyandikire amateka

6
Habimana Fabrice 2018-04-15 23:38:22

Amahirwe masa kwikipe yacu dukunda

7
Alain Fidele 2018-04-15 21:47:06

Tubifurije amahirwe, uwiteka azabane namwe, courage

8
jmv 2018-04-15 15:30:50

reyon nfizerako izabikora imaputo

9
j mv 2018-04-15 15:20:26

gikundiro izabikora

10
RUHURUHANDA BOSCO 2018-04-15 15:03:14

Nibikora Izaba Ikoze Amateka Atarakozwe Nundi Wese

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza