IGIHE

Minisitiri Nyirasafari yashimiye Amavubi yabonye intsinzi y’amateka, ayasaba kutirara (Amafoto)

4 11-09-2019 - saa 10:12, Eric Tony Ukurikiyimfura

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Espérance, yashimiye ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ yitwaye neza mu mukino wo kwishyura yaraye itsinzemo Seychelles ibitego 7-0 ikayisezerera ku bitego 10-0 mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

U Rwanda rwatsindiye gukomeza mu ijonjora rya kabiri, aho amakipe 40 yo muri Afurika azagabanywa mu matsinda 10 azamenyekana mu minsi iri imbere.

Amavubi yaherukaga gutsinda imikino ibiri (mu rugo no hanze) mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi ubwo yahuraga na Mauritanie mu 2008 ndetse iyi ni yo ntsinzi ikomeye ikipe y’u Rwanda yabonye muri iyi mikino nyuma ya 3-0 yatsinze Seychelles mu mukino ubanza na Mauritanie mu 2008.

Ubwo umukino wari urangiye, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance ari kumwe n’uw’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Sekamana Jean Damascène bamanutse mu kibuga gushimira abakinnyi b’Amavubi.

Mu butumwa yabahaye, Minisitiri Nyirasafari yabashimiye ku ntsinzi ikomeye babonye, abasaba kutirara kuko bagifite akazi kenshi kabategereje ndetse avuga ko bazakomeza kubashyigikira.

Ati“ Mwakoze ndabashimira, mukomereze aho, mukomeze mutsinde muheshe igihugu cyacu ishema, nta kindi nababwira atari ukubashimira ariko ntimwirare mutegure n’indi mikino iri mbere, mu izina rya Guverinoma, mu izina ry’abo duhagarariye turishimye mukomereze aho dukomeze tuzamure ibendera ryacu, nka Minisiteri tuzaguma tubabe hafi."

Ubwo Amavubi yari mu mwiherero yitegura uyu mukino wo kwishyura, yari yasuwe na Minisitiri w’Umuco na Siporo ku wa Gatandatu.

Nyuma yo gusezerera Seychelles, u Rwanda ruzategereza tombola izerekana uko amakipe 40 asigaye mu marushanwa, azagabanywa mu matsinda.

Ikipe y’igihugu ifite umukino uzayihuza n’iya Ethiopie mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 izabera muri Cameroun.

Muri iri rushanwa rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu, umukino wa mbere uzabera muri Ethiopie tariki ya 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 18 Ukwakira.

Amavubi azabanza gukina umukino wa gicuti uzayahuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa tariki ya 18 Nzeri.

Tuyisenge Jacques yishimira intsinzi hamwe ba bagenzi be
Amavubi yabonye intsinzi nyuma y'igihe kinini adashimisha abanyarwanda
Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Espérance ari kumwe n’uw’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Sekamana Jean Damascène bamanutse mu kibuga gushimira abakinnyi b’Amavubi
Minisitiri Nyirasafari ashimira Umutoza Mashami Vincent
Abatoza b'Ikipe y'Igihugu bashimiwe uko bitwaye mu mikino ibiri iheruka
Abakinnyi b'Amavubi basabwe kutirara ahubwo bagakomeza gukora cyane
Minisiteri y'Umuco na Siporo yijeje ubufasha abakinnyi b'ikipe y'igihugu kugira ngo bakomeze bitware neza
Byari ibyishimo ku bafana bari bongeye kubona ikipe y'igihugu yitwara neza

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Muvunyi 2019-09-12 02:57:20

Rwandans, we are very desperate in football kugeza aho dutsinda ikipe nagereranya n’ umurenge hanyuma tugaca igikuba kweri!!!!!!!!!!!!!!!!!!!?????

2
bimawuwa 2019-09-11 16:44:47

Ariko abantu murasetsa rwose ngo u Rwanda rwavuye hasi kubera gutsinda Seychelles nu bwongereza se bwe kwishima kubera gutsinda kazakastani cg ubufaransa gustinda Albania erega itsinzi igihe cyose iraryoha mujye mureka kwiyoberanya ikibabaje nuko ubona abanyamahanga bishima kureba ikipe yi gihugu barimo kurusha mwe wiyita abanyarwanda mudashobora no kugura umwenda wi kipe yi gihugu muyishigikira.

3
Ruhago Viateur 2019-09-11 10:23:21

Njyewe biranshanze kubona abantu bava hasi kuriya kuko batsinze ikipe ya Seychelles ubwo se koko harimo icyo umuntu yakwishimira cyangwa nukutamenya urwego Seychelles iriho mu byerekeye umupira wamaguru?

4
mahame 2019-09-11 07:41:12

ariko koko birakwiye kwishima gutya hejuru ya seychelles?, jye mbategeye kuri cote d’ivoire cyangwa basabe umukino wa gicuti na uganda tubashe kubapima

Kwamamaza