Meddie Kagere yageze mu Rwanda avuga ku gahinda amaranye imyaka ko kudakinira Amavubi

2 23-04-2018 - saa 20:19, Manzi Rema Jules

Rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya, Meddie Kagere, yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere, aho aje kurahira agahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, atangaza ko yashengurwaga no kubona bagenzi be bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu we agasigara kandi abyifuza.

Uyu mukinnyi ukomoka muri Uganda yatangiye gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu 2006 muri ATRACO FC, ayivamo ajya muri Kiyovu Sports, aca muri Mukura VS, akinira Police FC na Rayon Sports, anahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu 2011, ayikinira imikino irenga 34, atsindamo ibitego 11.

Nubwo yari mu bakinnyi bahagaze neza, mu 2014 yambuwe ubwenegihugu kimwe n’abandi benshi byavugwaga ko bari barabubonye bitubahirije amategeko ariko ahita anyura mu nzira zasabwaga mu 2015 kugira ngo yongere abuhabwe ndetse asubire mu Ikipe y’Igihugu. Ubusabe bwe bwasubijwe nyuma y’imyaka ine.

Kagere wagombaga kurahira mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Mata 2018 mu Karere ka Nyarugenge yagize ikibazo cy’indege imuvana i Entebbe muri Uganda (aho yageze avuye muri Kenya agasanga iyagombaga kumutwara yahinduriwe amasaha), yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba. Uyu rutahizamu azarahirira ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gasabo.

Aganira n’abanyamakuru, Kagere yavuze ko ashimishijwe no kuba yongeye gusubizwa uburenganzira bwo kwitwa Umunyarwanda kuko ari ibintu yifuje kuva kera kandi ari n’igihugu akunda azanamaramo ubuzima bwe bwose.

Yagize ati “Ndumva nishimye kuko ngiye kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda. Numvaga bimbabaza cyane kumva ko abandi bajya mu Ikipe y’Igihugu bagakina kandi nanjye nifuzaga kugikinira kuko niho ntuye nzanamara ubuzima bwanjye bwose.”

Yanavuze ku kuba agiye kuzahura na Rayon Sports yahoze akinira muri CAF Conderation Cup kuri iyi nshuro ari kumwe na Gor Mahia, yemeza ko amakipe yombi akomeye, ubu adashobora kwemeza izatsinda indi.

Kagere wagiye uba mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona ya Kenya kuva yayigeramo mu 2015, kuri iki Cyumweru akaba yafashije Gor Mahia gufata umwanya wa mbere atsinda igitego muri 5-2 yatsinze Thika United; ashobora kongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Amavubi mu gihe abatoza bazamushima.

Kagere Meddie yageze mu Rwanda ategerejwe n'abanyamakuru benshi i Kanombe
Rutahizamu Kagere Meddie yagaragazaga akanyamuneza ku maso
Kagere yavuze ko yishimiye kuba inzozi ze zo kongera gukinira Amavubi zishobora kongera kuba impamo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
GATERA ALBERT 2018-04-28 02:37:05

Turashimye ko uhawe ubwenegihugu bw’urwanda kuko wabisabye ubikunze. Imana ikurinde no kuzakinira igihugu cyawe cy’u Rwanda. Tuguhaye ikaze .

2
kabayiza 2018-04-24 01:19:16

None se ubundi kuki abazungu bahabwaga ubwenegihugu umuntu ufite umwe mu babyeyi w’umunyarwanda akamara iyi myaka yose

Kwamamaza