Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappé, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wayo wa mbere watsinze ibitego bitanu mu mukino umwe.
Uyu musore w’imyaka 24 yabigezeho mu mukino PSG yatsinzemo Pays de Cassel yo mu Cyiciro cya Gatandatu ibitego 7-0 mu Gikombe cy’Igihugu ‘Coupe de France’.
Mbappé yari afite agahigo ko gutsinda ibitego bine ku mukino wahuje ikipe ye na Lyon mu 2019, aka agasangiye na Zlatan Ibrahimović, Edinson Cavani na Neymar.
Aka gahigo kaje gasanga utundi uyu musore afite ko kuba ariwe umaze gutsindira PSG ibitego byinshi (34) muri UEFA Champions League, arabura ibitego bibiri agaca kuri Francois Mpelé watsindiye iyi kipe ibitego byinshi (28) mu Gikombe cy’Igihugu ndetse ni na we wayitsindiye ibitego byinshi hanze (102).
Byitezwe ko uyu musore akomeje ku muvuduko ariho uyu mwaka ushobora kurangira aciye utundi duhigo twinshi turimo kuba umukinnyi watsindiye PSG ibitego byinshi mu mateka. Kugeza ubu aka gahigo gafitwe na Cavani wayitsindiye ibitego 200 mu gihe Mbappé abura bitanu gusa ngo amuceho.
Mbappé yitezweho kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Ligue 1 aciye kuri Cavani ufite 138 mu gihe we ari inyuma ye na 132.
Uyu Mufaransa kandi ashobora guca akandi gahigo ko kuba umukinnyi watsindiye PSG ibitego byinshi mu rugo aho abura 19 ngo anyure kuri Cavani ufite 110.
Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappé, yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wayo wa mbere watsinze ibitego bitanu mu mukino umwe.
Uyu musore w’imyaka 24 yabigezeho mu mukino PSG yatsinzemo Pays de Cassel yo mu cyiciro cya gatandatu ibitego 7-0 mu Gikombe cy’Igihugu ‘Coupe de France’. pic.twitter.com/KtRsYPcOHC
— IGIHE Sports (@IGIHESports) January 24, 2023
⚽️🖐@KMbappe est le premier joueur de l'histoire du @PSG_inside à inscrire 5️⃣ buts lors d'un match officiel ! 🔴🔵 pic.twitter.com/7LFt6FyzzB
— Paris Saint-Germain (@PSG_inside) January 23, 2023
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!