IGIHE

Mashami yatangaje abakinnyi 20 Amavubi ajyana muri Seychelles

11 2-09-2019 - saa 14:50, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yamaze gutangaza abakinnyi 20 ajyana muri Seychelles nyuma y’imyitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Mbere mu gitondo.

U Rwanda ruzahura na Seychelles mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Imyitozo ya nyuma yabaye kuri uyu wa Mbere, ntiyagaragayemo abakinnyi bahamagawe barimo Nisirarike Salomon utazakina iyi mikino na Tuyisenge Jacques uzahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent yatangaje kandi abakinnyi 20 azahitamo abo akoresha ku mukino ubanza uzaba ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri kuri Stade de Linite muri Seychelles.

Mu bakinnyi 23 bari mu myitozo, hasigaye abakinnyi bane ari bo: Butera Andrew na Manishimwe Djabel bakinira APR FC, Iradukunda Eric wa Rayon Sports na Mico Justin wa Police FC.

Aganira n’abanyamakuru, Mashami Vincent yavuze ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino ubanza, anavuga ko yahisemo gusiga abakinnyi bane kubera impamvu atatangaza mu ruhame.

Ati“ Tumaze iminsi irindwi mu myitozo yari imyitozo ikomeye kuko twakoraga kabiri ku munsi. Dusoje imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Seychelles aho tugiye gushakira itike”.

“Mu busanzwe mu majonjora ya FIFA twemerewe kujyana abakinnyi kugera kuri 23 ariko ku mpamvu ntatangaza aha hari bane tuzasiga ino. Gusa nituva muri Seychelles tuzabasanga ino tukomezanye kwitegura umukino wo kwishyura hamwe n’umukino w’amajonjora ya CHAN tuzahuriramo na Ethiopie”.

Amavubi arahaguruka mu Rwanda saa 01:45 hamwe na RwandAir.

Nyuma yo gukina umukino ubanza, u Rwanda ruzakira umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri saa 18:00.

Abakinnyi 20 Amavubi ajyana muri Seychelles:

Ndayishimiye Eric, Kimenyi Yves, Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Bayisenge Emery, Rwatubyaye Abdoul, Imanishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Haruna Niyonzima, Iranzi Jean Claude, Sugira Ernest, Medie Kagere, Tuyisenge Jacques, Hakizimana Muhadjiri na Sibomana Patrick.

Umutoza Mukuru w'Amavubi Mashami Vincent aganira na Rutahizamu wa Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere
Ndayishimiye Eric 'Bakame' yongeye kujyana n'Amavubi nyuma y'igihe gisaga umwaka
Rwabugiri Umar ni umunyezamu wa gatatu mu ikipe y'igihugu
Hakizimana Muhadjiri wa Emirates FC
Mico Justin uri ku mupira, ntabwo ajyana n'Amavubi
Butera Andrew uhanganiye umupira na Bizimana Djihad, na we yasigaye
Iranzi Jean Claude ahanganiye umupira na Mukunzi Yannick mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere
Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza muri Seychelles
Muhire Kevin ni umwe mu bakinnyi icyenda bakina hanze Amavubi ajyana muri Seychelles

Amafoto: Usanase Anitha

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Jean Mateso 2019-09-04 02:31:50

mukomere cyane

2
CB 2019-09-03 11:17:50

1.keeper:Bakame
Défenseurs:
2..Ombalenga
3.Mangwende
4.Manzi cg Emery
5.Rwatubyaye
Milieux :
Yannick cg Sefu
Djihad
Haruna(Capitaine)meneur de jeu.
Attaquant :
Kagere
Jacques
Muhadjiri.

3
colode 2019-09-03 01:08:10

@Karerangabo, no kujyana abanyezamu 3 kumukino 1 ntabwo ari ngombwa

4
Niyonsaba vincent 2019-09-03 00:41:11

njye ndabona bamwe mu beza dufite ntako umutoza atagize ahubwo bashyire no ingufu baduhagararire neza ubundi dukomeze urugamba two kujya muri quatal

5
Matata 2019-09-02 23:18:33

ariko kweli kujyana abazamu babiri nukuvuga iki kweli? bagasiga Radu ushobora gusimbura ombolenga

6
Butera Henry 2019-09-02 17:33:43

Mashami mu igihe atazagabanya amarangamutima bizamugora ubu ararebye ati ni insiga Rwabugiri nku umuzamu wa mbere wa APR sinabona uko mbisobanura reka mpengeke Manzi Thierry nsezerere Radu ,icyo igihe iyo utsinzwe babandi ushakagushimisha barakwihakana .

7
Willy 2019-09-02 15:44:42

Muzabadwinge kbsa. Dore ntamidwingire iherutse pe!

8
Karerangabo 2019-09-02 13:22:33

Biragaragara ko umutoza Mashami ibyo akora ashyiramo itonesha kandi ritari ryiza nagato: Nigute yatwara umu right back umwe Ombalenga agasiga Radou unafite imikino myinshi mumaguru koko!!!!

Buriya se Ombalenga avunitse, icyakorwa si uguhengeka gusa, kandi yasize umusimbura murugo koko. Nzaba ndeba

9
Nkotanyi 2019-09-02 10:05:05

Njye nubu ntabwo ndumvikana na Mashami rwose uburyo uasize Zidane agatwara Yannick a tiger a bona ago akina Kuba yagera I burayi nyamara akirengagiza Zidane Teese amaze kutwiyereka ko ameze neza, ikimenyane ntikizigera gist iraqi muri iyi equipe rwose Yannick uyu ntabwo yakinan vincent rwose.

10
Genesis 2019-09-02 08:18:14

Njye mbona Salomon yari akwiye guhita asimbuzwa Usengimana Faustin kuko ari kwitwara neza, actually sinzi n’ impamvu atahamagawe arko byose ni amahitamo y’ umutoza, icyo tubatumye ni ukuzakuramo Seychelles kndi courage kuri Mashami n’intwaro ze

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza