IGIHE

Mashami yatangaje abakinnyi 11 b’Amavubi yitabaza ku mukino wa Seychelles

6 5-09-2019 - saa 11:29, IGIHE

Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 11 yitabaza ku mukino ubanza uhuza Ikipe y’Igihugu na n’iya Seychelles mu ijonjora rya mbere mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Nzeri 2019, urabera mu Mujyi wa Victoria kuri Stade de Linité yakira abafana 10 000, ku isaha ya saa munani y’i Kigali.

Mashami yashyize hanze urutonde rugizwe n’abakinnyi bane bakina imbere mu gihugu, mu gihe abandi barindwi bakina hanze y’u Rwanda.

Mu bakinnyi babanza mu kibuga harimo Kimenyi Yves (Rayon Sports), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC/USA), Bayisenge Emery (Saif Sporting Club, Bangladesh), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF), Bizimana Dhijad (Waasland Beveren/u Bubiligi), Muhire Kevin, Hakizimana Muhadjili (Emirates Club), Tuyisenge Jacques (Petro Atlético/Angola) na Kagere Meddie (Simba SC/Tanzania).

Mu bakinnyi bagombaga kubanza mu kibuga habayemo impinduka ku munota wa nyuma Haruna Niyonzima yasimbujwe Muhire Kevin.

Uyu kapiteni w’Amavubi yashyizwe hanze nyuma y’aho bimenyekaniye ko hari ikibazo mu byangombwa bye, byanatumye atari yemererwa kuzakina umukino As Kigali ifitanye na Proline FC kuko ibimuranga bitandukanye.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nibwo abakinnyi b’Amavubi bakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga bakiniraho, ni imyitozo yamaze amasaha abiri.

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali tariki ya 10 Nzeri 2019 saa 18:00.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Seychelles iziyongera ku bindi bihugu 39 maze habe tombora y’amatsinda 10 azaba agizwe n’amakipe ane kuri buri tsinda.

Abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu Amavubi bakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Seychelles
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
stephen 2019-09-05 09:17:33

Haruna Niyonzima ashatse yasezera muri National Team kuko byazagira ingaruka itari nziza ku mavubi nibibesha kumukoresha bazashiduka batewe mpaga hatekerezwe ku bakinnyi bujuje ibyangombwa bakiri batoya, Amavubi tuyari inyuma

2
Freddy 2019-09-05 08:08:50

Amavubi courage, tubatezeho byinshi mugerageze muvane instinzi muri ibyo birwa n’ibindi bizakunda, icy’ingenzi ni ugushyira hamwe nka Equipe, na Espagne niko yatangiye ariko byaje kurangira ibaye igihugu cy’igihangange muri ruhago.

3
mboma 2019-09-05 07:47:42

ntakizere kuko abenshi barimo ndabona ari aba APR KANDI ntijya itsinda ikipe zo hanze urebe rayon yaguze abo muri APR ko yarenze umutaru

4
Jo 2019-09-05 07:37:52

Myugariro Manzi Thierry yarasigaye se?? Iyi 11 line up araburamo pe. Ahandi ni sawa, tubifurije kwitwara neza..Intzinzi bana burwanda.

5
mico 2019-09-05 07:35:13

Kuri uyu munota u Rwanda 1-0 cya Muhadjiri.

6
Shema. 2019-09-05 04:58:13

Tubarinyuma banaburwanda

Kwamamaza