IGIHE

Mashami yashinje FERWAFA kumutererana

4 16-08-2019 - saa 12:56, Ndayikunda Josué

Uwari umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yashinje Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko ryamutereanye mu gihe cy’umwaka umwe yamaze atoza ikipe y’igihugu, aho yemeza ko nta mikino ya gicuti yigeze ashakirwa.

Ibi Mashami yabivuze mu kiganiro yagiranye na FunClub ubwo yari abajijwe ku bijyanye n’uko akiri umutoza w’ikipe y’igihugu nta mikino ya gicuti yigeze abona, ibyo we avuga ko atariwe warukwiye kuyisaba ahubwo zari inshingano z’abamukoresha.

Ati “Ibyo bintu ntabwo ugomba kubisaba kuko iyo ufite umwana ntabwo ari ngombwa ko akubwira ngo mubyeyi umwenda washaje, cyangwa ngo ndashonje, n’ibintu ugomba kwibwiriza ukamenya ko umwana ashonje, akeneye kwambara, akeneye ibikoresho, kugira ngo umunsi nugera nawe uzamubaze ngo ko ntacyo wabuze kuki utitwara neza mu ishuri.”

Ikipe y’igihugu Amavubi iheruka umukino wa gicuti muri Kanama 2016 ubwo yatsindwaga na Sénégal ibitego 2-0 no guhura na Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2017.

Mashami abona mu gihe yari umutoza ikijyanye n’ibyo abakinnyi n’abatoza bagomba guhabwa kugira ngo umusaruro ube mwiza, bitarabaye nk’uko bikwiriye, agereranyije n’uko ahandi bimera iyo bitegura amarushanwa.

Ati “Ku rwego rwo gutera imbaraga ikipe mu by’ukuri sinakubwira ngo buri hejuru cyane, hari byinshi cyane bikibura ugereranyije n’uko twumva ahandi bimera, ugereranyije n’uko andi makipe aba ameze iyo agiye mu marushanwa.”

“Ibyabaye byose kuri uyu munsi biri ku mutoza, twese turabizi ibyo abakinnyi bakeneye, turabizi ibyo abatoza bakeneye, umusaruro uwo ariwo wose waba wariteguye waba utariteguye byose ni umutoza.”

Ku bijyanye no kuba haba hari ibiganiro Mashami Vincent yaragiranye na Rayon Sport kugira ngo ayibere umutoza nyuma yo gutandukana na Robertinho, Mashami avuga ko we kugeza ubu nta muntu n’umwe wo muri Rayon Sport baravugana.

Amasezerano ya Mashami Vincent mu ukipe y’igihugu yarangiye ku itariki 31 Nyakanga 2019.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Uwayezu François Régis aherutse kubwira abanyamakuru ko batarafata umwanzuro kuri uyu mutoza.

Ati ”Amakuru ahari ubu nabaha ni uko Ferwafa na Minispoc bari gukora kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba. Ni byo koko amasezerano ye yararangiye, ntabwo turafata umwanzuro niba azongererwa cyangwa azatazayongererwa, ndumva twategereza ibiganiro birimo kuba bikabanza bikarangira.”

Mu mwaka umwe yari amaze atoza Amavubi, Mashami yatoje imikino itanu, anganya ibiri mu gihe yatsinzwe indi itatu.

Mashami Vincent avuga ko atari we wagombaga gusaba imikino ya gicuti kuko afite abakoresha
Amasezerano ya Mashami Vincent mu ikipe y'igihugu yarangiranye n'ukwezi gushize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
KARAKE 2019-08-17 03:01:35

ibyo Mashami avuga mbona arukugira ngo bakomeze birire ama cash. ese nuko abatoza badahanwa? aho bahereye bakinira kw’ikipe y’igihugu nk’urwanda? ubu se nukuvuga ko amavubi yacu atazi atazi gukina? ese ubu Amavubi yacu azongera abe ya mavubi yaryanaga yadwinga abaganda bakarinda babakubita, ese azongera kugera muri cyagihe cya Tuniziya ryari? bahagera ryari ko bije isohoka abo bagabo bamaze kuyabarira nkabahanga mu gisoro

2
Karamiheto Aimé Désiré 2019-08-16 16:41:10

Ariko nkubwo Ferwafa ndetse na Ministère ifite mu nshingano umuco na sport ntasoni mufite?haraho mwabonye kw’isi ikipe y’igihugu imara igihe kingana gitya nta mutoza ndetse tunitegura amarushanwa mpuzamahanga ?ababababa....ese harya byose Nyakubahwa Président wa Repubulika agomba guhaguruka ?niba mutazi agahinda abanyarwanda dufite kubera umupira wamaguru muhame hamwe mugiye kubibona mureke ibyo mwigira mwishyirira mubifu byanyu mugirango turi injiji.

3
jahsin 2019-08-16 14:19:40

Mashami ndamwemera kbsa Kandi Ibyo avuga nibyo ntabwo bigeze bamufasha. Akwiriye guhabwa imyaka 2 nubufasha bugaragara kuko afite ubushobozi.

4
xxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxxx 2019-08-16 07:09:29

Turamukeneye muri Rayons sport Mashami numuhanga cyane........

Kwamamaza