IGIHE

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gutoza Amavubi

9 19-08-2019 - saa 12:41, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umunyarwanda Mashami Vincent yamaze kongerwa amasezerano nk’umutoza w’Amavubi nyuma y’iminsi yari ishize Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda na Minisiteri y’umuco na Siporo bari kuganira ku hazaza he.

Amasezerano ya Mashami wari umaze umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu nkuru yari yararangiye tariki ya 31 Nyakanga.

Uyu mutoza yongerewe amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza FERWAFA na MINIPOC aho hari hanifujwe ko hagarurwa Umwongereza Stephen Constantine.

Mashami azatangira aka kazi ke ku mukino u Rwanda ruzakirwamo na Seychelles tariki ya 2 Nzeri mu ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar mu gihe umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri.

Uyu mutoza aherutse gushinja inzego zirebwa n’ikipe y’igihugu ko ntacyo zikora kugira ngo ibone imikino ya gicuti, bityo bigatuma ititwara neza mu marushanwa.

Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino itanu mu ijonjora ryo gushaka itike ya CAN 2019, Amavubi abonamo amanota abiri ku mikino yanganyijemo na Guinée 1-1 na Centrafrique ibitego 2-2.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma mu itsinda H, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire mu rugo ibitego 2-1, na Guinée 2-0 hanze ndetse na Côte d’Ivoire 3-0 hanze.

Nyuma yo guhura na Seychelles, ikipe y’igihugu izahura kandi na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020, rizakinwa hagati ya tariki ya 20 n’iya 22 Nzeri (mu mikino ibanza) mu gihe iyo kwishyura izaba hagati ya tariki ya 18 n’iya 20 Ukwakira 2019.

Mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2021 kizabera muri Cameroun, u Rwanda ruri mu itsinda F, aho imikino ibiri ibanza izakinwa mu Ugushyingo uyu mwaka.

Mashami Vincent yongerewe amasezerano yo gutoza Amavubi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kiki 2019-08-20 03:25:16

abanyarwanda dufite ubudasa muri kamere yacu, n’umupira dukina ntusa nuwahandi.

ibindi muzavuga muruhe!

2
Mucyo blaise 2019-08-20 00:19:57

Genda Rwanda uri nziza nibakore ibyo bashaka nonese kuva yatoza amavubi yayagejeje kuki???

3
Nkusi 2019-08-20 00:14:19

Mwaramutse, kongerera Mashami amasezerano nta kosa ririmo kuko bariya bazana nta musaruro batanga urenze uwe.nibamufashe bamuhe iby ibanze tuzabone ku mugaya.bamutegurire imikino ya gishuti i kindi championat nyigahagarare ngo barategura ikipe ahubwo iyo bakina ni uburyo bw umwitozo, bajye bagira rimwe muri camp nk andi makipe yose muri cya cyumweru baba bafite.Nibamuhe andi mahirwe rwose kuko yashoboye kwitwara uko ashoboye.icyo twamwisabira hakine ushoboye apana amarangamutima, kandi afate umwanya arebe championat igihe abonye umwanya apana kureba match z ikigali gusa.kandi ikipe y igihugu si ugupfa kujyamo ngo kuko wakinnye neza match runaka, ahubwo abahungu bacu babikorere be gusimbuka inzego ajye ajya kujya muri senior yarabanje kubikorera bizanadufasha kugabanya cya kiburi cy abana ba banyarwanda bumva ko ari aho bageze kandi wapi.Ferwafa niyongere abanyamahanga babe 5 muri championat urebe ko aba bahungu batazakora ! Kuko abanyarwanda si abaswa ariko se ninde yigiraho

4
bigango 2019-08-19 16:10:28

ah nzaba numva gusa ikibazo si umutoza football yacu imugwa na byishi kandi nziko nabo bayobozi babizi ahubwo sinzi igituma bidakosoka niba twarahisemo kubigumana mureke abaturanyi bage bigira muri CAN natwe tubarebe ku ma TV ntabwo baturusha umupira baturusha kuwukunda ntakindi ntabwo baturisha ibikorwa remezo ahubwo bazi icyo bashaka natwe duhere hasi cyane tuzagera kure ikibazo twihita tugishakira mu mavubi nyirizina ahubwo se ayo makipe yacu yo abayeho ate ntabwo turi gukina football ahubwo turi mugushaka indoke iyo tuza kuba dukunda football ikipi yabatarengeje 17 iba yaratujyanye no muri CAN yabakuru ariko umenya abasomaga kuntango barabonye igabanutse bakabivamo wimpa ijambo ntagira uwo nkomeretsa Mashami fata ikipe ukore ibyo ushoboye kuko burya umuntu naguhereza inzu igeze kwisakaro ngo sakara uzasakara ariko nigwa ntihagire uzakubaza ibya fondasiyo nitubishaka natwe football izadushimisha mugihe izajyamo abayikunze apana abacungana na mition

5
Elam 2019-08-19 14:43:12

Hhhhhh harya ubu Rwandan Football izatandukanirahe na Politique? Ubuse nkubu ninde....? Nako nibakomeze bonke vuba, nawe isi n’ikonsa uziyonkere vuba kuko si nyoko

6
jahsin 2019-08-19 13:00:42

Cong’s Mashami V. Now, just prove your critics wrong. Wish you all the best.

7
mujyanama 2019-08-19 09:25:15

Hahahaaa aka nakumiro!!! Ese koko MINISPOC NA FERWAFA bagira ubuyobozi buzicyo bushaka? Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino itanu Guinée 1-1, Centrafrique ibitego 2-2.Côte d’Ivoire 2-1, Guinée 2-0 ,Côte d’Ivoire 3-0 .ahubwose Mashami azatinyukawe yemere iyo kontaro aziko ntacyo yafashije Amavubi!! rwose tumwisabire nk’Intore yange ako kazi ku neza yamavubi. Perezida wacu adutabare turambiwe amarira duterwa na MINISPOC

8
mujyanama 2019-08-19 09:14:15

Hahahaaa aka nakumiro!!! Ese koko MINISPOC NA FERWAFA bagira ubuyobozi buzicyo bushaka? Kuva ahawe ikipe nkuru muri Kanama 2018, Mashami yatoje imikino itanu Guinée 1-1, Centrafrique ibitego 2-2.Côte d’Ivoire 2-1, Guinée 2-0 ,Côte d’Ivoire 3-0 .ahubwose Mashami azatinyukawe yemere iyo kontaro aziko ntacyo yafashije Amavubi!! rwose tumwisabire nk’Intore yange ako kazi ku neza yamavubi. Perezida wacu adutabare turambiwe amarira duterwa na MINISPOC

9
Em 2019-08-19 08:36:47

Akaburiye mwisiza ntikabonwa mwisakara, ese Ubu urwanda rwabuze uburyo hajyaho ishuri rir serious ritegura abana, kuburyo tuzagira professional football apana into kujandajanda!!??? Uhuuhmmm Mashami ararengana nibamuhe akazi yirire ku mugati, naho ibya foot ya hano byo birandwaza p

Kwamamaza